Ugeze he mukubana no kubanira neza bagenzi bawe?

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 23 gisanzwe, umwaka A

Ku ya 11 Nzeri 2014

Amasomo: 1Kor 8,1-7.10-13; Lk 6, 27-38

Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye, aradufasha kuzirikana ku rukundo Imana yadukunze ariko natwe tukaba dukwiriye kurugaragariza abandi , cyane cyane babandi batarakomera mu kwemera, tukabaha urugero rwiza, ntitubabere impamvu yo kworama kuko niborama bitewe n’uko twabahaye urugero rubi tuzabibazwa. Pawulo Mutagatifu aradusaba kuzinukwa burundu ikintu cyose cyaba impamvu yo kugwa k’umwe mubemera, Inyama Pawulo Mutagatifu atubwira ziba zatuwe ibigirwamana, igihe hazagira uzirya yibwirako ntacyo bitwaye azaba agushije umuvandimwe utarakomera mu kwemera ndetse anamukomerekeje k’umutima.

Bavandimwe twese Imana yaraturemye. Iturema idukunze rwose ndetse n’akarusho iduha umutimanama wokugirango tujye duhitamo icyo twakora kandi gikwiye, umutimanama woguhitamo icyiza hanyuma tukazinukwa ikibi kuko cyatworeka. Ariko bavandimwe icyiza kiruta ibindi ni ugukunda bagenzi bacu, kuko abo bagenzi bacu aribo Imana yigaragarizamo, Abongabo nitubagaragariza urukundo, tuzaba tubarinze kutwibazaho byinshi kuko bazaba babona imbuto z’ubukristu bwacu. Bavandimwe guhitamo ni ukuzinukwa, niba twarahisemo gukorera Imana tugomba kuzinukwa ibyabangamira byose ukwo guhitamo kwacu. kuko ngo “twombi twotsa amatama”.

Mu Ivanjili y’uyu munsi Yezu aradushishikariza gukunda abanzi bacu, aradusaba kugira urukundo rutagira umupaka, kuko umupaka ucamo abantu ibice, utandukanya abantu, ariko muri Yezu Kristu turi umwe, nta mugereki, nta muyawudi, twese turi abavandimwe. Iyo Yezu avuga ati : “ni mukunde abanzi banyu ” nuko aziko bishoboka, kandi ngo byose bihira abakunda Imana. Gukunda abanzi bacu ni ukubafasha gutera intambwe, ni ukwica inabi iri mu mutima wabo maze hakimikwamo ineza. Iyo neza ni wowe bazayivoma ho kuko uzaba wayimugaragarije maze bikamubera impamvu yo guhinduka, icyo gihe uwari umwanzi wawe nahinduka uzaba umweretse inzira ndetse unamufashe akaboko umwerekeza aheza. Gukunda umwanzi wawe ni ukwerekana ko hari aho wavuye ukaba hari n’aho ugeze mu bukristu .

Ese muvandimwe wowe wasomye aya masomo waba ugeze he mukubana no kubanira neza bagenzi bawe? Ni iki kikuboshye kugirango ube wakunda bose cyangwa se wababarira bose ntawe urobanuye. Niba hari uwo mutumvikana banza wirebe ubwawe urebe ko ikosa ryo kutumvikana ritakuriho, icyo gihe bizagufasha kudacira abandi urubanza. Akenshi imanza duca ziba zibera,nta n’ikizere uba ufite cyuko uwo ucira urubanza atahinduka igihe icyaricyo cyose. Yuda Isikariyoti se ntiyari umwe mu ntumwa za Yezu Kristu? Ariko se siwe wabaye uwambere mu kumugambanira. Igisambo cyari iruhande rwa Yezu k’umusaraba se sicyo yabwiye ati: “ ndakubwira ukuri uyumunsi uraba uri kumwe nanjye mu ihirwe ry’Imana” (Luk23,43). Imitekerereze y’abantu siyo y’Imana, twebwe nk’abantu b’abanyantege nke ntitugacire abandi urubanza kuko umucamanza dufite ari umwe gusa.

Diyakoni Vincent MANIRAFASHA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho