Ukunzwe n’Imana

Inyigisho yo ku wa 1 w’icyumweru cya 5 gisanzwe, Umwaka C

Ku ya 11 Gashyantare 2013

Yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Bavandimwe, dutangiye iki cyumweru cya gatanu gisanzwe cy’umwaka C dusoma cyangwa dusomerwa igitabo cy’Intangiriro. Iki gitabo kiri muri bitanu byitwa iby’amategeko. Kitubwira ukuntu Imana yaremye ijuru n’isi, ibintu n’abantu. Mu mitwe cumi n’umwe ya mbere, iki gitabo kitubwira ku buryo bushushanyije iyobera ry’iremwa ry’ibintu n’abantu. Dusomamo n’ukuntu icyaha cyadutse. Icyaha nicyo cyatumye umuntu yirukanwa mu busitani bwa Edeni. Nyamara Imana yamusezeranyije ko igihe kizagera agakizwa.

Ikintu gihita cyigaragaza mu isomo ry’uyu munsi ni uko mu gihe cy’iremwa, Imana (Gn 1, 1) yakoresheje Ijambo (Gn 1, 3) ryayo kandi Umwuka (Gn 1,2) wayo wahuhiraga hejuru y’inyanja y’amazi. None se kuvuga Imana, ijambo ry’ayo n’umwuka wayo si amarenga atwereka ko Ubutatu Butagatifu bwigaragaje kuva isi n’ijuru biremwa ? Ngo ibyo yaremye byose yabonaga ari byiza. Ibi bivuze nanone ko ikibi atari Imana yakiremye. Nyamara aho cyigaragarije, Imana yafashe umugambi wo kukirwanya. 

Ngo Imana Imaze kurema ijuru n’isi yarwanyije umwijima irema urumuri. None se ibi ntibitwereka ko Imana yakijije isi y’abantu n’ibintu mbere y’uko icyaha kibaho ? Yamukijije ishyira ku murongo ibyari ikivangavange kitagira ishusho. Mbese twavuga ko yamukijije ikuraho akaduruvayo, igashyira ibintu ku murongo. Ahari umwijima n’urujijo ihashyira urumuri n’umucyo. Igihishe ikigaragaza, ukuri kuganza. Ibi bivuze ko agakiza k’umuntu ari kavukanwa. Ni karemano. Icyaha ntigikuraho ubwiza n’igikundiro kamere bya muntu. Umuntu arangwa n’ubwiza kuva mu ntangiriro. Imana imukunda ntacyo imuca. Iyo tuguye mu cyaha nibwo duhindanya ishusho nziza y’Imana iri muri twe. Nyamara iyo shusho ntabwo isibangana burundu. Niducumura ntitukihebe, tujye twibuka ko nta cyaha Imana itababarira keretse uwanze kwicuza no guhumeka Umwuka wayo.

Rwose wowe usoma iyi nyigisho menya ko ukunzwe n’Imana maze ubigendere.

Publié le