Inyigisho y’Uwa kane Mutagatifu, 24 Werurwe 2016: Iremwa ry’Ukaristiya n’Ubusaseridoti.
Amasomo : Iyimukamisiri 12,1-8.11-14; Zaburi 115; Yohani 13,1-15
Impanga z’amasakramentu: Ubusaserdoti n’Ukaristiya
Inyigisho ikurikira yegeranyijwe ifatiye ku nyigigisho Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE, s.j Umushumba wa Diyosezi ya NYUNDO yatanze mu Misa y’Amavuta matagatifu (Messe chrismale) yaturiye muri Kiliziya Katedarali ya Nyundo ku wa kabiri mutagatifu tariki ya 22/03/2016. Yari ari kumwe kandi na Musenyeri watowe wa Nyundo, Anaclet MWUMVANEZA ndetse n’abapadiri b’iyo Diyosezi.
Ku wa kane mutagatifu Kiliziya ihimbaza mu masaha ya mbere y’uko umugoroba ugera Misa y’Amavuta Matagatifu. Iyi Misa ishobora kuba mu yindi minsi y’icyumweru gitagatifu mbere y’uwa kane Mutagatifu bitewe n’impamvu z’iyogezabutumwa byemejwe mu bushishozi bw’umwepiskopi. Iyi Misa iyoborwa n’umwepiskopi, ni yo abasaserdoti bakikije umwepiskopi bavugururiramo amasezerano y’ubusaserdoti kandi igatangirwamo umugisha ku mavuta matagatifu. Bikomezamo ingabire y’ubudahemuka n’ubudacogora mu kuba abagabuzi b’amabanga y’Ingoma y’ijuru mu bavandimwe babo bose (abantu bose nta vangura) barebeye kuri Kristu Umusaserdoti Rukumbi kandi w’ikirenga. Bongera guhamya no kwivugururamo ubusaserdoti rukumbi bwa Kristu bafiteho uruhare. Bongera kwiyemeza kurebera kuri Kristu umushumba mwiza, nta gukorera indonke z’iyi si cyangwa kwicira inshuro no kwishakira amaramuko.
Abasaserdoti batorewe guhuza abantu n’Imana. Batumwa guhora baturira abantu bose (nabo batiretse) mu izina rya rya Kristu cya gitambo cye rukumbi yaturiye ku musaraba kigahesha abantu bose agakiza. Bahamabariwe kuba ba nyambere mu nzira z’urukundo kandi nibo barera umuryango w’Imana bawureresha Ijambo ryayo n’andi masakramentu matagatifu. Muri byose bagomba kwishushanya na Kristu kandi bakunga ubumwe n’umwepiskopi kugira ngo abantu bagerweho n’ubumwe ndetse n’umukiro Imana itanga. Ni abahamya b’ukwemera n’urukundo bafitiye Imana maze abavandimwe babo bakaboneraho. Nta gucurika ibintu, ntabwo ari abahamya mbere na mbere b’urukundo bafitiye abantu, habanza Imana, ikaba ariyo ibereka uburyo bunoze bwo gukunda no kwitangira abantu bayo.
Aya magambo agize ibanga ry’ubusaserdoti ni yo Umwepiskopi wa Nyundo yashimangiye. Ati: Ubusaserdoti ni ikimenyetso cy’ubumwe. Iyo dutura Misa nk’iyi, tuba tuzirikana ubutorwe bwacu. Twibuka umunsi twahereweho ubupadiri. Twibuka ko twatowe tugatumwa kwigisha Ijambo ry’Imana, kuyobora umuryango wayo tubigiranye urukundo, impuhwe, ubwitange no kubabarira. Twibuka ko dutumwa gutagatifuza imbaga y’Imana ariko natwe twitagatifuza. Ku bw’ibyo, ntitukiri ba bandi twaribo. Urugero: umusore iyo ashyingiwe n’umukobwa bareka kwitwa abasore n’inkumi, bitwa umugabo n’umugore, ababyeyi, umuryango. Iyo umwe yibagiwe ibyo yasezeraniye, kaba kabaye! N’abapadiri ntibagomba kwibagirwa ko bambikanye impeta na Kristu.
Umusaserdoti ni urangamira Kristu, akirinda gushyira imbere inyungu ze bwite. Yihatira gukunda Kristu na Kiliziya ye. Ni umuntu wemera Imana kandi agakunda Diyosezi ye ashyira imbere inyungu zayo kandi akayirwanira ishyaka. Ni ishyaka ry’ubumwe bwa Diyosezi. Ntareba ibitagenda neza gusa, ahubwo areba ibyubaka kandi agatanga umusanzu we mu rukundo, mu bwiyoroshye n’ubwiyumanganye kugira ngo hakosorwe ibitaragenze neza. Umusaserdoti ntarebera ibibera muri Diyosezi ye nk’uwogeza cyangwa umufana, areba ubuzima bwa Doyosezi nk’umukinnyi mu kibuga.
Umusaserdoti agomba kwisabira agasabira n’abandi. Yicisha bugufi, akagira impuhwe, ntayoboreshe igitugu abo ashinzwe. Si wa wundi ukora agamije kumvisha abandi ngo aha yerekane uwo ari we n’icyo ari cyo! Ahubwo ni wa wundi uhora azirikana amasezerano yakoze. Ni wa wundi usenga, agasabira abantu bose cyane cyane ba bandi bafite ibibazo bitandukanye. Ashinzwe gusabira isi. Ni umuntu w’isengesho.
Umusaserdoti ntakwiriye kurwanira n’abalayiki bya bindi yasezeyeho! Urugero: kurwanira na bo mu kabari cyangwa guhirimburana nabo mu bya politiki n’amashyaka yayo.
Izi nshingano zitoroshye na mba, zisaba abasaserdoti ku ba maso: Imana ibibafashemo kandi bahorane abalayiki beza babasabira banabunganira mu butumwa bwabo. Imana ikomeze yakire ubutorwe bw’abasaserdoti, bajye bahora bayishimira ko yabeguriye byose. Bikira Mariya Umubyeyi w’abakene ahakirwe abemera bose cyane cyane abasaserdoti.
Ku mugoroba w’uwa kane mutagatifu Yezu araye ari budupfire, Kiliziya ihimbaza kandi Misa y’Isangira ritagatifu ari naryo Yezu yaremeyemo amasakramentu-mpanga: Ukaristiya n’Ubusaserdoti. Ati: Iki ni Umubiri wanjye mwakire murye, aya ni Amaraso yanjye mwakire munywe. Biba birujujwe, Yezu aba aturemeye atyo Ukaristiya. Iyo atongeraho iri jambo ngo: Ibi mujye mubikora bibe urwibutso rwanjye, nta Ukaristiya tuba dufite ubu! Mbese yari kuba ari amahirwe yagiriwe gusa ba Cumi na babiri. Iri jambo— Ibi mujye mubikora bibe urwibutso rwanjye —ni ryo ryanahise rirema ubusaserdoti, bityo ku bubasha abasaserdoti bakesha Kristu Umusaserdoti mukuru, Igitambo cye gikomezwa muri Kiliziya ye mu bihe byose kugeza igihe azazira gucira imanza abazima n’abapfuye. Ibi ni nabyo Yezu yemeje ubwe amaze kuzuka abwira abigishwa be ati: ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza igihe isi izashirira (Mt 28,20). Ukaristiya ni Yezu ubwe uri rwagati muri twe. Tuzirikane ko iyo duhawe neza Ukaristiya, Kristu atubera icyarimwe Igitambo, Ifunguro n’Inshuti tubana.
Yezu arema Ukaristiya, dusabe inema yo kumuhabwa neza. Pasika nziza !
Iyi nyigisho yafatiye ku ya Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo (Rwanda) yegeranywa n’abapadiri Straton NSHIMYUMUREMYI na Théophile NIYONSENGA.