Umutima nk’uwa Yezu

INYIGISHO YO KU WA KABIRI W’ICYUMWERU CYA MBERE CY’ADIVENTI UMWAKA A, 29/11/2022

AMASOMO: Iz 11,1-10; Za 72,2.7-8.12-13.17; Lk 10,21-24

Twifuze kugira umutima ushimira nk’uwa Yezu

Bavandimwe, muri Adiventi dukomeze gushimira Imana Soko y’ibyiza byose, yo mugenga w’ibihe, ari nayo yaduhaye gusoza umwaka wa Liturujiya C tukaba turi mu ntangiriro z’undi mushya, umwaka A. Niharirwe ikuzo n’ibisingizo uko ibihe bigenda bisimburana. Urukundo rwayo rurenze kure imivugire, rwarigaragaje muri Yezu umwana wayo nkuko Yohani intumwa abitwibutsa  agira,ati: “Imana yakunze isi cyane bigeza aho itanga umwana wayo igira ngo umwemera wese atazacibwa  ahubwo agire ubugingo bw’iteka”. Uwo Kristu ni nawe twitegura guhimbariza ivuka ngo nitubikora uko bikwiye twese abacunguwe nawe dukomeze kwigiramo ubuzima bushya tumukesha.

Mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi kizakomeza no kuduherekeza cyane muri iyi Adiventi, Yezu Kristu umucunguzi wacu yari yarahanuwe nka mwene Dawudi uzazanira isi ubuzima bushya. Ni we ubwe uzasubiza mu murongo ibyari byaratannye, agatera amahoro n’ituze birenze ibyakomoka ahandi hose hatari muri We. Koko rero aho akomanze bakamukingurira, aho bemeye kumutuza, ababera imbarutso y’ubuzima nyabwo. Barahirwa abamwimika iwabo, ibyo bikajyana ariko n’imyiteguro ikwiriye umwana w’Imana, We ntungane igabira ubutungane ababunyotewe.

Uwo Yezu dutegereje nitwemere adutoze gushimira abakwiye gushimirwa no kwishimira ibyiza byose, maze ku isonga dushimire Nyagasani. Umuco wo gushima ndetse no kunyurwa n’ibyakozwe neza bigatungana ntukwiye gucika mu mibereho y’abantu muri rusange ndetse no mu y’abakristu by’umwihariko. Umutwe wa cumi w’ivanjili ya Luka uragaruka kuri Yezu ushimira Imana agira, ati: “Dawe mutegetsi w’ijuru n’isi ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga ukabihishurira abaciye bugufi” (Lk 10,21). Uko guhibazwa na Roho Mutagatifu kwa Yezu Kristu  kwatumye ashimira Imana Se, ni urugero rukomeye yaduhaye.

Ni byo koko abigishwa mirongo irindwi na babiri bari bavuye mu butumwa, bo ubwabo bari biboneye ko bifitemo ububasha bwinshi bakomora ku wabatumye. Ikindi kandi Yezu yaramaze no kubatangariza ko amazina yabo yanditswe mu ijuru. Ibyo biratera Yezu guhimbarwa no gushimira Imana yihesha ikuzo mu bo ituma bakemera kuyitumikira.

Duhereye ku bihimbaza Yezu kandi bikamutera gushimira Imana, twanakwibaza ibyo abantu ba none duhugiyemo, ari nabyo bidutera guhimbarwa. Niba bifitanye isano n’ibihimbaza Yezu, ni impamvu nshya yo kwishima, ariko niba ari ibiganisha ku byishimo by’iyi si itubeshya cyane, ngiki igihe cyo kugaruka bwangu kandi ayo mahirwe Imana ihora iyaduha.

Muri Adiventi, nituve mu bitotsi byacu, twihatire kuba maso kugirango hato tutiburamo umutima unyurwa n’ibyo Imana ikorera mu maso yacu maze tukiburamo n’imbaraga zo kuyishimira uko bikwiye. Nkuko Papa Benedigito wa XVI abigarukaho, kuba maso ni ugukurikira Kristu, ni ugukunda ibyo akunda, ni ukugira amahitamo nk’aye no kugira imigenzereze nk’iye.

Umucunguzi uje atugana ibye byose ni byiza, tumutegurire imitima maze ibyiza tumukesha byiganze mu buzima bwacu.

Dusabire abantu bose by’umwihariko abumva neza umwanya wa Yezu mu buzima bwabo, gukura mu muco wo gushimira Imana ku bw’ibyiza ikora no kunyurwa nabyo. Dufatire urugero kuri Yezu Kirstu Imana yacu n’umukiza wacu,  We uje adusanga ngo adukize.

Bikiramariya Nyina wa Jambo, Umwamikazi wa Kibeho, adusabire kumva no kumvira umwana we Yezu.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho