Umwana w’Imana

 Inyigisho yo ku cyumweru cya Batisimu ya Nyagasani

Amasomo: Iz 42, 1-4.6-7; Intu10,34-38; Lk3,15-16.21-22.

“NAWE URI UMWANA W’IMANA, YARAKWIBYARIYE”

Yezu Kristu naganze iteka.

Bavandimwe, Haciye iminsi mikeya duhimbaje umunsi mukuru w’ivuka rya Yezu, umucunguzi wacu (Noheli) ndetse n’umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwe, aho yiyeretse isi yose twavuga ko ishushanywa n’abanyabwenge batatu baje kumuramya baturutse i burasirazuba (Mt 2,1). Ukuza mu isi kwa Yezu, gufite intego ikomeye ari yo: gucungura inyoko-muntu, tugakizwa ingoyi y’icyaha n’urupfu.

Nyuma yo guhimbaza Ukwigaragaza kwa  Nyagasani, uyu munsi turamubona yiyereka rubanda rwose, yemera kunyura inzira banyuzemo yo kwitegura umukiro Imana yageneye abana bayo. Yezu abikoze ahitamo guhabwa batisimu na Yohani Batisita. Hano umuntu ashobora kwibaza impamvu Yezu yahisemo kwakira batisimu yatangwaga na Yohani kandi ari we ubwe, ufite ububasha bwo kubatiza muri Roho Mutagatifu n’umuriro.  Ese haba hari icyaha cyangwa ibyaha yari akeneye ko yababarirwa? Oya nta cyaha na kimwe nk’uko Pawulo abitwibutsa muri aya magambo: “N’ubwo we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu” (Fil 2,6-7a)

Yezu mbere yo kugira imyaka mirongo itatu, yiberaga mu buzima hamwe  n’umuryango we mu ibanga, dore ko mu Byanditswe Bitagatifu, nyuma yo guturwa Imana no guhungishirizwa mu Misiri, umwami Herodi ashaka kumwica, tumubona gusa ubwo bajyaga i Yeruzalemu ku myaka cumi n’ibiri, tukumva uko yigumiye mu Ngoro y’Imana atabimenyesheje ababyeyi be, bamubona ku munsi wa gatatu, agatahana nabo. Nyuma nta yindi nkuru imwerekeye tubwirwa uretse iyo twumvise ubwo yasangaga Yohani ngo batizwe na we. Akaba ari nawo munsi yatangiyeho ubutumwa bwe bwa muzanye mu isi. Impamvu tubatizwa ni uko abemeye kumukurikira yabiduhayemo itegeko ati: “Nimugende mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose. Uzemera akabatizwa azakira” (Mk 16,15-16ª)

Mu isomo rya mbere umuhanuzi Izayi ni we utwereka neza ko Yezu ari umugaragu w’Imana muri aya magambo: “Umugaragu wanjye,(…) namushyizeho umwuka wanjye; azagaragariza amahanga ubutabera, ntazasakuza kandi ntazatera ijwi hejuru, ntazumvikanisha ijwi rye mu mayira. Ntazavuna urubingo rwarabiranye, ntazazimya ifumba igicumbeka, kandi nta kabuza azagaragaza ubutabera. We ntazigera acogora, cyangwa ngo acike intege, kugeza ubwo azaba yamaze gukwiza ubutabera ku isi, n’ibirwa bitegereje amategeko ye” (Iz 4,1-4)

Aya magambo ya Izayi amwerekeye, aratwereka ko ubwiyoroshye n’ubwicishe bugufi bya Yezu, utazamura ijwi ahubwo uharanira ko ubutabera bw’Imana buganza ku isi yose, binahamya igisingizo kimuvuga ibigwi ko  “afite umutima utuza kandi ukoroshya”.

Igihe Yezu abatijwe hari ibimenyetso bibiri byamwigaragarije  n’icya gatatu kikaza gishimangira bibiri bya mbere. Icya mbere ni uko Yezu ubwe amaze kubatizwa agatangira gusenga  ijuru ryarakingutse. Nyuma Roho Mutagatifu amumanukiraho  bamubona ameze nk’inuma. Kiba ikimenyetso cya kabiri. Nuko Imana ibisoresha ikimenyetso cya gatatu gihamya ukuri nyako k’uwo ari we.  Nibwo ijwi ryavuye mu ijuru, rivuga riti: “Uri umwana wanjye, nakwibyariye none”.

Umuntu wese rero ubatijwe, batisimu imugira umwana w’Imana, nk’uko Pawulo intumwa abitubwira ati: “Bityo rero ntukiri umugaragu, ahubwo uri umwana; kandi ubwo uri umwana, Imana iguha kuba n’umugenerwamurage” (Gal 4,7)

Batisimu kandi itugira ingoro ya Roho Mutagatifu. Ni yo mpamvu nta wabatijwe ukwiye kubyibagirwa: “Ubundi se ntimuzi ko umubiri wanyu, ari ingoro ya Roho Mutagatifu ubatuyemo, kandi ukomoka ku Mana” (1Kor 6,19)

Kandi nkuko tubibwirwa iyo dusigwa amavuta matagatifu tumaze gusukwaho amazi, ubatiza atwibutsa ko guhera uwo munsi, Imana yo ubwayo, iba itwisigiye Kirisima ikiza, kugira ngo ubwo tumaze kwinjira mu muryango wayo, tuzakomeze kuba, ubu no mu bugingo bw’iteka, ingingo za Kristu, we Musaserodoti, Umuhanuzi n’Umwami. Bityo tukaba tugiranye isezerano n’Imana ari ryo: kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no Kumwamamaza.

Kuri uyu munsi duhimbazaho rero Batisimu ya Nyagasani, ni akanya keza ko kwikebuka tugatekereza kuri Batisimu twahawe, tukayubaha kandi tukayihesha agaciro. Hari benshi usanga twibereyeho uko twishakiye, ntubone duhimbajwe no kuvumbura cyangwa guharanira kumenya ubutumwa bwacu cyangwa amasezerano twagiranye n’Imana. Bikunze kutogora kuko usanga dutinya gutuza ngo twinjire mu mutima wacu, ari wo Ngoro ya Roho Mutagatifu, maze duharanire kumenya ugushaka kw’Imana. Benshi nta mwanya tugira, ugasanga duhora twiruka dushaka imibereho, igihe cyo gushimira no gusabana n’Imana tukaba twaguye agacuho, tugahora muri urwo kuzageza urupfu ruturashye, dore ko ntawe uruhunga. Ku bemera rukaba irembo twinjiriramo tugana iwacu h’ukuri. Naho abatemera bo bumva ibyabo birangirira aho.

Ni ngombwa gucengera inkebe z’umutima wacu, buri wese akabasha kubona Ubukungu Imana yamuhaye. Aha ndavuga ubwenge n’ubushake bwo gushakashaka ibitubeshaho, ibidufasha guhangana n’ibigeragezo cyangwa ingorane duhura nazo buri munsi, gukunda no kubana n’abandi.

Ubwo rero uwabatijwe wese ari umwana wayo, ni ngombwa ko tugenza nk’umwana wayo Yezu maze, tukamufasha kugeza Inkuru Nziza ku bantú bose nk’uko Petero intumwa yabitubwiye mu nyigisho ye yo mu isomo rya kabiri ati: “Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti ukuntu  Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu ikamuha n’ububasha; nuko yagendaga agira neza aho anyuze hose , akiza abahanzweho  na Sekibi bose, kuko Imana yari kumwe na we”.

Wowe, jye n’uriya Imana yaratwitoreye kandi iradukeneye  kuko turi abana bayo ngo itwitumire kuri bagenzi bacu ngo bamenye ko Yezu ari Umucunguzi. Ibyo tukaba dusabwe kubigaragariza abacu mu buryo tubayeho, bityo bakabasha kubona ko Imana idukunda kandi ari yo abantu bose bakesha umukiro, nk’uko Yezu yabitwibwiriye ati: “Urumuri rwanyu niruboneshereze rutyo abantu, kugira ngo barebe ibyiza mukora, bakurizeho gusingiza So uri mu ijuru”. (Mt 5,16)

Mbifurije umunsi mwiza wa Batisimu ya Nyagasani, tunaboneraho guhimbaza iyo twahawe. Ntimugacogore ku rugamba rw’icyiza n’ineza.

Padiri Anselimi Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho