Ushenguwe n’agahinda agenza ate?

Inyigisho yo ku wa kabiri, 1 C, mbangikane, Ku wa 12 Mutarama 2016

Amasomo:   1 Sam 1, 9-20     Zab: 1 Sam 2, 1-8          Mk 1, 21-28

Mu isomo rya mbere dukomeje Igitabo cya mbere cya Samweli. Ejo twazirikanye uko Ana yari ingumba ku buryo bakekaga ko ari Uhoraho wamugize atyo. Akenshi uriho ashengurwa n’impamvu azi ko atikururiye ku buryo bugaragara, aragahorana kandi akijujutira Imana. Ese niyo  nzira nziza?

Ana natubere twese urugero. Mu gihe mukeba we yamukwenaga ndetse akamusuzugurira icyo, uwo mugore yiringiye Uhoraho ndetse yiyemeza kujya imbere y’Imana ya Isiraheli asengana ukwemera kuko yari yahishuriwe mu mutima we ko Imana imukunda n’ubwo yagwiriwe n’ingorane zo muri iyi si. Ni koko iyi si turiho yahindanye kuva kera, akenshi ituzanira ibidushegesha. Umuti wabyo ariko, ni ugutekereza no kureba kure. Muri iki gihe imibabaro ntibuze. Ushobora guhura n’abantu bamwe bidoga babayeho mu mudamararo, umwijuto n’umurengwe wowe wagirijwe impande zose ukibaza amaherezo yawe! Niba uri mu kaga kazwi nawe wenyine nka ya nkoko mu nkike yatoyemo, urahirwa niba utibagirwa na rimwe isengesho. Ujya imbere ya Nyagasani ugasenga wizeye imbaraga ku mutima zituma uronka ibyishimo bicubya amagambo y’abashinyaguzi. Ana yarasubijwe. Mu mwanya wa Zaburi hashyizwemo igisingizo cye cyo gushimira Imana amaze kubona akana Samweli yasabye agahabwa.

Usibye na Ana kandi, dufite ubuzima bwa Yezu Kristu butumurikira. Amashitani yamushukamirije igihe atangiye kwigisha, ashushanya amajwi menshi duhura na yo mu ngorane zacu, ya majwi atuyugira adutera ubwoba. Yezu Kristu yahanganye n’izi roho mbi arazitsinda kandi inyigisho ze rwose zari zifite imbaraga. Ntiyigishaga byo kwihakirwa cyangwa gushakisha amaronko muri iyi isi;cyangwa ibyubahiro bidafite ishingiro. Intumwa ze n’abigishwa be, ni iyo nzira bahisemo maze bamamaza Ukuri kw’Inkuru Nziza batsinda ubuyobe, ubuzahare buterwa n’ibyaha na roho mbi, bataha mu ijuru bakijije roho za benshi. Dusabe natwe iyo ngabire ya buri gihe: kudatwarwa n’agahinda k’ingorane turimo; kubura umutwe no gusengana ukwemera n’ukwizera dukurikije inyigisho z’ukuri duhabwa n’abiyemeje gukurikira Yezu Kristu ubuzima bwabo bwose. Duhore tubasabira kwemarara no kwigisha Ukuri nta bwoba ubwo ari bwo bwose.

Yezu Kristu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Tasiyana, Sezarina, Arikadi, Aluferedi, Maritino wa Lewoni na Antoni Mariya Puci, badusabire ku Mana.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Guadalajara/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho