Yabahaye umugati w’abamalayika

Ku wa gatatu w’icyumweru cya 16 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 24 Nyakanga 2013

Inyigisho yateguwe na Padiri Pascal SEVENI

Amasomo: Iyim 16, 1-5.9-15; Zab 77, 17-18, 19.22, 24-25, 27.29; Mt 13, 1-9

Yabahaye “umugati w’abamalayika […] Bararya, maze barahaga, ibamara ityo irari bari bafite” (Zab 77, 25.29)

Mwari muzi ko mu isi umuntu umwe kuri barindwi ari umushonji w’umwinazi? Raporo y’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ibiribwa ku isi (PAM) y’umwaka ushize (2012) yemeza ko abantu bakabakaba hafi miliyari bashegeshwe n’inzara. Muri bo abagera kuri 98% bakaba babarizwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Iyo raporo ivuga kandi ko inzara ari yo yica abantu benshi ku isi kuruta indwara za sida, malariya n’igituntu. (Soma incamake y’iyo raporo hano). Ibyo ntibibujije ko hari benshi muri iyi si, cyane cyane mu bihugu byateye imbere bajugunya ibiryo, wababwira iby’inzara bakumva ari uguca umugani. Ku Banyarwanda babarirwa muri biriya bihugu bishonje ndumva tuzi icyo inzara ari icyo, n’ubwo natwe tutabuze bake muri twe bakemuye icyo kibazo. Igitangaje ariko ni uko n’ubwo inzara ifite ubukana bungana gutyo, ari yo ndwara (niba twayita gutyo) yoroshye kuvura kurusha izindi zose. Bivugwa ko isi ifite ibiribwa bihagije bishobora gutunga abayituye bose. Ariko bacye cyane nibo babyikubira, abandi nyamwinshi bicira isazi mu jisho.

Ubuntu Imana yakungahaje isi itagera ntigerure nka Rugabishabirenge, muntu ntarabasha kubwakira ngo yitoze kugenza nka Yo, agaba cyangwa agabura ibyo yagabiwe. Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri riradutekerereza uko Imana yagobotse umuryango wayo mu butayu, iwugaburira ku buryo bw’agatangaza umugati wa manu n’inyama z’inkware. Mu gihe bo bari batangiye kwitotombera Musa basheze ngo bisubirire mu Misiri aho baryaga bagahaga n’ubwo bakoreshwaga imirimo y’agahato bwose. Iyi nkuru irimo amasomo menshi, ariko ayo twazirikanaho muri uyu mwanya akubiye mu ngingo ebyiri:

1. Inzara ni ikigeragezo gishobora gutuma twihakana Imana. Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi! Utazi uko iyo nkenya iryana ni we uyikerensa. Abayisraheli mu butayu baguye muri icyo kigeragezo batangira kwibaza niba bari kumwe n’Imana y’inyampuhwe ikiza cyangwa ishaka kubahotora. Bati : “Yewe! Iyo byibura twicwa n’ukuboko k’Uhoraho tukiri mu gihugu cya Misiri”. Ibi bidusaba kuba hafi no kumva ukwivumbura kw’abantu bari mu kaga nk’ako, aho kuba abo kubabwira amagambo asigiriza ubwo bubabare bwabo twibwira ko tubahumuriza. Nko kubabwira ngo “Imana irabazi kandi irabakunda… ni ugushaka kwayo mugomba kukwakira mukanabiyisingiriza”. Iyo Mana imeze ityo irebera abashonji ikicinya icyara ntaho tuyibona muri aya mateka y’ugucungurwa kwacu. Ahubwo turabona Imana yumva ugutakamba k’umuryango wayo, igahagurukira kuwugoboka kugira ngo utagwa mu buhakanyi. Ni byiza ko abemera muri iki gihe dushikama tugahagurukira gufatanya n’abandi kwigizayo ibyo byose bitsikamira ubuzima bwa muntu bigatuma atagira icyubahiro yaremanywe. Imana yifuza ko tuyisengera mu mubiri utunganye kandi utekanye. Byaragaragaye ko iyo abantu bashonje cyangwa bakennye, n’iyo batahakana Imana ku mugaragaro, batabasha gutekereza ibyiza byisumbuye igifu cyabo, nko kuzirikana ku mayobera matagatifu, gukora ubushakashatsi mu by’ubwenge, kubungabunga inyungu za bose,… Burya hari n’abantu barya bagahaga, ariko batarigeze bashira umururumba batewe na yo. Abo n’iyo baba bitwa ko ari abakristu, ntibashobora gusingiza Imana uko bikwiye.

2. Ku rundi ruhande ariko, tugomba kumenya ko ibyiza dutunze byose, byaba bicye cyangwa byinshi tubikesha ubuntu bw’Imana. Iri ni isomo rikwiye kwitabwaho cyane na ba bandi bahembutse batabarirwa mu gice cy’abashonji. N’ubwo inzara ishobora kudutandukanya n’Imana, ntibivuze ko na none kwijuta bitwegeranya na yo. Ngo “umurengwe wica nk’inzara”! Imana yagaburiye Abayisraheli manu atari ukugira ngo gusa “bahashwe” birangirire aho. Ahubwo yagira ngo bunamure umutwe bitegereze ikuzo ryayo, bazinukwe burundu urukumbuzi rwa Misiri n’ibibi byayo byose. Ni yo mpamvu yabwiye Musa ati “Dore ngiye kubagushaho nk’imvura umugati uturutse mu ijuru. […] Nzabagerageza ntyo, ndebe niba bazakurikiza amategeko yanjye cyangwa niba batazayakurikiza”. Abantu benshi bibwira ko gutunga byinshi ari umugisha, ariko si ko bose bagororokerwa no kubisingirizamo uwabibahaye, barusha abandi gukurikiza amategeko ye. Ari ko biri, wasanga abakire ari bo bafite ukwemera kurusha abakene! Ndumva ntawabihamya!

Muri make umutungo mwinshi cyangwa mucye, inzara cyangwa umwijuto, ubukene cyangwa ubukire ni ibimenyetso biducira amarenga ko Imana iri rwagati muri twe. Ibitwigaragarizamo igamije kutwerekeza kuri yo ubwayo. Ntidukwiye rero kuba ari byo dutindaho, ngo tubyizirikeho, ahubwo turangamire uwo bitwereka. Va ku giti, dore umuntu! Yezu Kristu ni we waje guhaza inzara zacu zose, ari iza roho ari n’iz’umubiri. Dusabe ingabire yo kumwakira nk’umugati utanga ubugingo (Yh 6, 35), utumara irari ry’imigati idahaza ya hano ku isi, nubwo na yo tuyikeneye ngo dukomeze urugendo rumugana. Ijambo rye turishikamemo ritubobeze nk’ubutaka bwiza burumbuka imbuto karijana, nk’uko abidushishikariza mu mugani w’umubibyi (tuzawugarukaho). Murakamuhorana iteka ryose. Amen.

P. Pasikali Seveni

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho