Yezu Kirisitu atora Matayo

INYIGISHO YO KUWA 21 NZERI 2017, TWIZIHIZA MUTAGATIFU MATAYO INTUMWA

AMASOMO: Ef 4,1-13; Mt 9,9-13

  1. Indoro yuje impuhwe kandi itora

Bavandimwe, kuri uyu munsi turahimbaza indoro ya Yezu, yuje impuhwe kandi itora. Ni indoro nyampuhwe Yezu yahanze Matayo maze aramutora. Matayo uwo, akomoka mu Galileya. Mu Ivanjili ya Mariko na Luka bamwita Levi. Yari umusoresha kuri gasutamo mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanyaroma. Uwo murimo watumye bene wabo b’Abayahudi bamwanga, bakamubonamo umugambanyi kubera gukorera ubwo butegetsi. Igihe Yezu amutoye mu ntumwa ze yasanze yicaye mu biro bya Gasutamo. Bavandimwe, uyu munsi natwe Yezu araturebana impuhwe, aradutora, mu mwuga cyangwa umurimo dukora. N’iyo twakwiyumvamo ko uwo mwuga cyangwa uwo murimo utugoye cyangwa bawuduciramo urubanza. Hari igihe usanga abantu bamwe bavuga bati: “Nta muntu wakora aha n’aha ngo abe akibaye umukristu”.  Nyamara Nyagasani we si ko abibona ahubwo yifuza ko duhuza ubukristu n’umurimo.  Kandi tukabikorera mu Galileya yacu, aha ni ho azadusanga, aturebane impuhwe, adutore, aduhitemo kugeza ubwo  atwegukanye burundu.

  1. Nkurikira

 Nuko aramumbwira ati: “Nkurikira”. Undi arahaguruka, aherako asiga byose aho, aramukurikira.  Uku gukurikira Yezu ntigusobanura gusa kugendana na we, kugenda imbere twe tukamukurikira, kunasobanura kumukurikiza. We wasize byose. Binasobanura ko ntacyo twabura turi kumwe na We. Matayo yasize byose akurikira Yezu kugira ngo abashe kumukurikiza kandi afite icyizere ko n’ubwo asize umutungo, amafranga,.atazagira icyo abura ari kumwe na Yezu.

  1. Ese wari wakorera Yezu umunsi mukuru?

 Kugira ngo Matayo yereke Yezu ko yishimye, amujyana iwe amukorera umunsi mukuru wo kumwakira, barasangira bombi bishimye, ari na ko kandi basangira n’abandi benshi b’inshuti. Bavandimwe, gukurikira Yezu no kunywana na we, mu yandi magambo kwishimana na We, bidusaba kumva neza rya Jambo yatubwiye ati: “Dore mpagaze ku muryango ndi ho ndakomanga. Nihagira uwumva ijwi ryanjye, akankingurira, nzinjira iwe, nsangire na we, na we asangire nanjye” (Hish 3,20). Nitwumve ko utemera gukingurira Yezu ubu, ngo yinjire iwe, ngo basangire, ngo bishimane, nta handi bazahurira. Yezu yabwiye n’Abafarizayi n’abigishamategeko ati: “Muragowe mwe mwishimye ubu”. Ayo ni amagorwa n’ubundi ategereje umuntu wishingikiriza ibyishimo bitarimo Yezu.

  1. Kuki ugirira ishyari  ubutorwe bwa mugenzi wawe n’impuhwe Yezu yamugiriye?

Hagati aho, Abafarizayi n’Abigishamategeko bijujutira abigishwa ba Yezu bababwira bati: “Kuki musangira n’abasoresha n’abanyabyaha?”. Yezu aba ari we ubasubiza ati: “Abazima si bo bakeneye umuvuzi ahubwo ni abarwayi. Erega sinazanywe no guhamagara intungane, nazanywe no guhamagara abanyabyaha kugira ngo bisubireho” (Mt 9,13). Bavandimwe, Yezu atora uwo ashaka, igihe ashakiye kandi akamutuma aho ashaka.  UBUTORWE BWA Matayo n’ibyishimo byatashye iwe ni Yezu ubwe wabyishakiye, wabihisemo kandi abisangira na we. Si na we wenyine gusa ahubwo yabisangije n’abandi benshi.  Bavandimwe, tugomba kumenya gusubiza iki kibazo: “Kuki Atari njye, ahubwo akaba ari uyu n’uriya?”.  Ni ko Imana ibishaka. Na Yezu ubwe agira ati: “Koko Dawe ni ko wabyishakiye…”. Nitworohere ugushaka kw’Imana gukorwe kuri twe no ku bandi! None se buri munsi mu isengesho rya Dawe uri mu ijuri ntidusaba ngo icyo Ushaka (Dawe)gikorwe mu nsi nk’uko gikorwa mu ijuru? Twirinde rwose guha urwaho ishyari ngo tuburizemo ubutore n’impuhwe bya Yezu. Nitwihatire kwakira indoro nyampuhwe ye kandi itora. Nitwihatire kumukurikira no kumukurikiza. By’agahebuzo nitwihatire kumwakira iwacu, dusangire na We, twishimane na we, tumukorere kandi na we adukorere umunsi mukuru, We uhora aturarika agira ati: “ Hahirwa abatumiwe ku meza ya Nyagasani”.

Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa aduhakirwe!

Padri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho