Yezu n’abantu b’i Nazareti

Inyigisho yo ku wa 3 w’icyumweru cya 4 gisanzwe, C

Ku ya 6 Gashyantare 2013

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Yezu n’abantu b’i Nazareti

Ese Yezu w’i Nazareti ni nde ? Ni muntu ki ? Ese iki kibazo aho tujya tukibaza twe ubwacu, cyane ko dukura izina ry’ubukristu kuri Yezu w’i Nazareti ? Iki kibazo kigaruka kenshi muri iyi vanjiri yanditswe na Mutagatifu Mariko. Ni cyo gikuriye ibindi. Rwose natwe tukigire icyacu.

Ivanjiri iratwereka ko abamuzi mu buto bwe, abo mu karere k’iwabo bibeshya ko bamuzi nyamara ntabwo aribo barusha abandi kumumenya. Muribuka ko bene wabo wa Yezu bigeze kugaragaza ko batishimiye ubutumwa bwe bwo kwigisha abantu, bakanakeka ko yari yataye umutwe : « Bageze imuhira, abantu benshi bongera guterana, bituma badashobora kugira icyo barya. Nuko bene wabo wa Yezu babyumvise, baza kuhamuvana; kuko bavugaga ngo «Yasaze!» (Mk 3, 20-21). None se niba abo mu muryango avukamo ku bw’umubiri batamuzi neza, niba abo yakijije indwara cyangwa abo yakuyemo roho mbi basabwa guceceka kubyo babonye, ni nde uzatubwira uwo Yezu ari we. Uzatubwira neza uwo ari we ni uri mu muryango we w’ukuri : umuryango w’abatega amatwi ijambo ry’Imana bakarikurikiza (cf. Lk 8, 21).

Iyi vanjiri hari icyo itwungura ku mibereho ya Yezu mbere y’uko atangira ubutumwa bwe bwo kwigisha abantu. Yakundaga kujya mu isengero (synagogue) gutega amatwi ijambo ry’Imana no kuyisenga. Yahahuriraga n’abavandimwe n’abaturanyi. Abavandimwe bavuga mu ivanjiri (Yakobo, Yozeto, Yuda na Simoni) ntabwo ari ababyawe na Mariya cyangwa Yozefu, ahubwo ni abo bari bafitanye isano nk’uko bivugwa mu kinyarwanda (abana ba so wanyu cyangwa ba nyoko wanyu, cyangwa babyara bawe, n’abandi bo mu muryango mugari). Ivanjiri itubwira ko Yezu yabanje kwakirwa neza ndetse bagatangazwa n’amagambo meza n’ubuhanga byamusohokagamo. Nyamara aho gutangira inzira y’ukwemera byababereye ahubwo inzira y’ubuhakanyi no kurwanya Yezu.

Koko rero umuryango umuntu avukamo ushobora kumubera imbogamizi mu kwemera kwe no mu butumwa bwe. Bakeka ko bamuzi, bigatuma bumva nta gishya yabungura. Yezu rero kuba bamuzi nk’umubaji, nyina azwi kw’izina rya Mariya, ndetse n’abavandimwe be bose bazwi,… bituma batabona indi sura ye. Ntabwo bumva ukuntu abakiranye akaba abaye icyamamare. Kubo mu karere ka Yezu, ubwamamare bwe ntaho bwari bushingiye kuko mu muryango we, nk’uko bari bawuzi, nta byamamare byari biwurimo ngo abe yabikuraho nawe ubwamamare.

Amaze kubona uko kutemera kwabo Yezu yabaciriye uyu mugani agira ati : «Nta handi umuhanuzi asuzugurwa, uretse mu gihugu cye, muri bene wabo, no mu rugo iwabo.» Koko rero ntibyoroshye kuba mu bantu urusha kureba kure. Ushatse kuzamuka, rubanda imukwega imusubiza hasi. Cyane cyane mu bihugu bikennye. Baravuga ngo : aradukiranye ye ! Kubera uko kutemera kwabo Yezu ntiyashoboye kuhakorera igitangaza na kimwe, uretse gukiza abarwayi bakeya abaramburiraho ibiganza. Nyamara bo bumvaga ko Yezu yagombaga kuhakorera ibitangaza byanze bikunze kubera gusa ko yahakuriye.

Kuba Yezu yaranze kuhakorera ibitangaza biratwigishako ari ukwemera gutuma Yezu akora ibitangaza. Ndetse ashobora no gukora igitangaza atabiteguye iyo abonye umuntu ufite ukwemera kwinshi nk’uko byagendekeye umugore wari ufite indwara yo kuva amaraso (Mk 5, 25-34). Muribuka ko abavuzaga induru zigaragaza ukwemera guke Yezu yabasohoye igihe yari agiye kuzura mu bapfuye umwana w’umukuru w’isengero witwa Yayiro (cf. Mk 5, 21-24.35-43). Nanone ukwemera guke kw’abapagani b’i Gerasa, hahandi Yezu yakirije umuntu wari uhanzweho n’igitero cyamashitani (cf. Mk 5, 1-20), kwatumye Yezu atahatinda. Isomo rero ni iri : Yezu akora igitangaza, cyangwa igikorwa kigaragaza ko atari umuntu gusa, iyo tumugararije ukwemera gukomeye.

None se Yezu koko ni nde ? Umuntu amumenya ate ? Kumenya Yezu si ukuba waramubonye gusa cyangwa baramukubwiye. Umumenya neza ni umugaragariza ukwemera, iyo ashishikazwa no kumva ijambo rye, no kurikurikiza arishyira mu bikorwa. Abigishwa be nibo batanze ubuhamya ko ari umwana w’Imana. Bari bamaze imyaka itatu bamwumva, bamukurikira, batamuva iruhande.

Imana ibahe ukwemera gushyitse.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho