Yezu wazutse araduhumuriza

Inyigisho yo kuwa kabiri wa Pasika, 22 mata 2014

Yezu wazutse araduhumuriza, akadutuma kandi akadusaba guhinduka bashya

Bavandimwe, tugeze kuwa kabiri wa Pasika. Turi mu byishimo bihatse ibindi twiteguye iminsi irenga mirongo ine; ndetse twabyinjiyemo byuzuye kuri uyu munsi mukuru wa Pasika. Pasika duhimbaza idufasha kwinjira mu mutsindo wa Kristu no kuzirikana neza ko izuka rya Kristu ari isoko y’umunezero, amizero n’iremwa rishya. Ni mu rupfu n’izuka bya Kristu twongeye gusubirana agaciro n’umwanya wo kongera kuba koko abana b’Imana bakoraniye mu muryango mushya ariwo Kiliziya. Kandi nubwo tuba turi mu muryango mugari, nyamara Nyagasani Yezu azi buri wese mu izina rye kandi amuhamagara mu izina rye ngo amusangize ikuzo rye, amuhumurize kandi amwohereze mu butumwa.

  1. Izuka rya Kristu ni umutsindo uturembuza ngo tugarukire Imana

Tuzirikana ububabare bwa Kristu, nibwo twumvise Petero, imbere y’abaja, yihakana Yezu ubugira gatatu ndetse anavuga ati “sinzi icyo ushaka kuvuga!” Ariko izuka rya Kristu n’imbaraga za Roho Mutagatifu bimugurumanyemo ku buryo adatinya abantu. Bityo, ashize amanga yamamaza ko Yezu Kristu bishe rubi, Imana yamugize umutegetsi n’umukiza. Aya magambo y’ukuri kandi y’ubutwari atwereka ko urupfu, amarira, agahinda, imisaraba n’ishavu atari byo bifite ijambo rya nyuma ku muntu. Ahubwo ikuzo n’ihumure dukesha uwadutsindiye nibyo twagenewe. Ibihe bya Pasika rero bituma tuzirikana uwo mutsindo no kumva ko tuzatsinda hamwe na Yezu Kristu watsinze. Pasika ni umutsindo w’ubuzima ku rupfu; w’icyiza ku kibi; w’ubutungane ku cyaha; w’ubwigenge ku bucakara bw’icyaha n’ibindi byatugize imbohe cg se ibyo natwe twiboheyemo. Umutsindo w’umugisha ku muvumo n’ibyago; Umutsindo w’ibyishimo ku gahiri, agahinda n’ishavu; w’amizero n’ihumure ku kwiheba; umutsindo wo kumva ko dufite Imana n’umuryango mugari utuma dutsinda ubwigunge, ubwironde n’ivangura; umutsindo w’ubuzima bufite intego aho kubaho urindagira wibaza uti ko bucya bukira amaherezo azaba ayahe!

Ubu butumwa rero bukwiye kutugera ku mutima kandi tukanyurwa n’ibyo byiza Imana yadukoreye kandi turi abanyabyaha n’abahemu. Bigatuma twibaza icyo dukwiye gukora n’icyo twitura iyo neza n’ubuntu bw’Imana. Ibi nibyo abumvise Petero bavuze, bati “dukore iki?” Ngira ngo ni ikibazo gikomeye kandi cy’ingirakamaro kuko kwibaza icyo gukora ni intambwe ya mbere yo gutangira kugikora ndetse kugikora neza; kuko ubaza ni ngombwa kubaza ngo wirinde guhuzagurika. Hari umugabo wakunda kugenda mu nzira yivugisha ati “mbe yewe mugabo utibaza!?” Abandi bakamufata nk’umusazi, nyamara avuga ibintu bikomeye. Umuntu wibaza ni we utekereza neza, agafata n’umwanzuro ukwiye. Ariko uyu mugenzo mwiza ukunda kugora benshi kuko hari ubwo dukora nk’ibihubutsi, ugakora ibikujemo ako kanya udashunguye, ejo bikagukoza isoni; ukavuga ibikunoshe ku bwonko gusa aho kubanza witsa umutima ngo uzunguze ururimi rwawe mu kanwa inshuro zihagije mbere yo kuvuga. Bavandimwe, tumenye kugisha inama Imana, twishingikirize amabwiriza ya Kiliziya, twumvire umutimanama wacu (niba utarangirika), twumve abantu beza bagambiriye kutwubaka. Kuko umunyabwenge ni we wavuze ati “ kumvwa ni byiza ariko kumenya kumva no kumvira ni agahebuzo.”

Nicyo gituma iriya rubanda yumvise amagambo n’impuruza ya Petero Intumwa, maze biyemeza guhinduka, barabatizwa ngo bababarirwe kandi bahabwe Roho Mutagatifu. Aya magambo ya Petero yarebaga abantu bose kuko Isezerano rishya, dukesha urupfu n’izuka rya Kristu, rigenewe Abayisiraheli, abari kure n’abandi batabarika uko Nyagasani Imana yacu azabahamagara. Kuri twebwe ababatijwe, aya magambo adusaba kwivugurura kuko guhinduka, kwitandukanya n’ibibi ni ubuzima bwa buri munsi. Twese duharanire kuba abagarukiramana n’abagarukira Kiliziya; kuko nubwo dusezerana kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza ariko intege nke za muntu ziratwugariza. Ariko ntibikuraho ko Nyagasani aduhamagara, adushaka kandi ahora yiteguye kudusubiza ubushyashya. Nibyo na Papa Fransisko atwibutsa ati “Imana ntabwo irambirwa kutubabarira nyamara twebwe turambirwa no kumusaba imbabazi.

  1. Yezu yazukiye kuduhumuriza no kuduha ubutumwa

Bavandimwe, Yezu muzima ntabwo ashaka ko duhuzagurika tumushakira mu bapfuye cyangwa se ngo tumwitiranye n’abandi bantu cyangwa se ngo tumugurane ibintu. Yezu yemera kudusanga ngo atwereke ko ari We musokoro w’ubuzima n’ihumure. Mariya Madalina, wageze ku mva mu bambere ndetse akahasigara abandi bagiye, yari ababaye cyane kubera impamvu ebyiri: urupfu rwa Nyagasani yakundaga no kuba abuze n’umurambo we. Nicyo gituma yagumye ku mva yabuze icyo akora uretse kurira. Ntawe ushobora kuririra uwo udakunda. Bityo aba uwa mbere mu babonye Yezu amaze kuzuka kubera ko amushakana umutima washengutse kandi utagira uburyarya. Yezu aramwiyereka kuko ntawe ushaka Yezu ngo amubure ahubwo Yezu niwe udushaka akatubura cg akatubona turangariye mu bindi: tugaragaza ko We n’ibye ntacyo bitubwiye. Birababaje!

Amarira ya Mariya Madalina si amarira y’abagore ahubwo ni uko bifitemo igisoabnuro cy’ubuzima, urukundo n’urupfu. Atwereka neza agahinda twari dukwiye kugira igihe cyose twagiye kure y’Imana kubera impamvu zitandukanye ariko cyane cyane kubera ibyaha byacu. Nyamara tuzi neza ko nta mahoro, nta byishimo, nta humure ry’umuntu uri kure y’Imana. Ariko n’iyo twabihisemo, Yezu Kristu ntiyemera ko duheranwa n’agahinda n’ishavu kuko turi abe kandi aratuzi mu izina ryacu. Uyu munsi arabaza buri wese muri twe ati “ko nagucunguye, ko nkuri hafi, ko nkwiha kenshi mu Ukaristiya, none urarizwa kandi ubabajwe n’iki?” None tumusubize ngo iki? Icyakora bamwe ntitumenya ko turi kumwe ahubwo ugasanga hari henshi abantu dushakira ihumure, hari byinshi dushakiramo ihumure. Ariko niba Nyagasani ubwe ataduhumurije, iryo humure ni amanjwe kandi ni iry’akanya gato! Yezu we azi buri wese mu izina rye kandi aramuhamagara nka ya mpumyi bahumuriza bati “humura, haguruka, araguhamagaye” (Mk 10,49). Natwe tumumenye kandi tumwemera nk’Imana n’umukiza wacu. Tubane na We, tugendane na We maze tubeho.

Yezu rero, ntabwo atwigaragariza ngo tumugumane twenyine ahubwo aduha n’ubutumwa bwo kwamamaza no gusangiza abandi ibyiza Nyagasani yatugiriye, amagambo meza yatubwiye ndetse n’ibyiza atuzigamiye kugera ku bugingo bw’iteka. Na Mariya Madalina yatumwe ku bavandimwe be n’abigishwa ba Kirstu. Natwe rero dukunde ubutumwa. Nta kibabaza nko kubona no kumva umukristu avuga ko ntacyo amaze cyangwa se ko ntacyo yashobora muri Kiliziya. Akumva ko hari abandi bavukiye kuruha no kumuvunikira. Twibuke ko abemeye gusanga Yezu, bakihatira gusa no gusangira na We, icy’ibanze babereyeho, ni ukwamamaza ubutumwa buvuguruza ibinyoma n’amareshyamugeni y’isi. Ubwo butumwa, ni ukwamamaza ko Yezu Kristu yapfuye akazuka. Ni ugukwiza hose iyo Nkuru Nziza y’Umukiro mu magambo no mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Muri iki gihe cya Pasika, twemerere Nyagasani atuzahure, atuzamure mu kumva neza ko yapfuye akazuka kubera twebwe no kugira ngo dukire. Twamamaze iyo Nkuru Nziza idukomeza, ikaduhumuriza kandi ikatwubaka. Ndetse n’igihe twasenyutse cyangwa twisenyuye kubera ibyaha byacu, twemerere Nyagasani atuvugurure, atuvane muri iyo mva y’ubugomeramama maze atwinjize mu cyezezi cy’urumuri, ibyishimo n’amahoro dukesha umutsindo we. Umubyeyi Bikira Mariya wishimiye izuka rya Kristu adusabire kandi atubere urugero.

Padiri Alexis MANIRAGABA

Seminari Nkuru ya Rutongo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho