Yezu wazutse ni we muti: ni We uduhoza amarira yose, akadutsindira intimba ituri ku mutima

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 1 cya Pasika – Umwaka C

Amasomo: Int 2, 36-41; Zab 32, 4-5, 18-19, 20.22; Yh 20, 11-18

“Yezu wazutse ni we uduhoza akanadutsindira intimba y’umutima”

Bavandimwe muri Kristu Yezu, nimugire mwese Pasika nziza!

Mu isomo rya mbere, twumvise Petero amarwa ubwoba na Roho Mutagatifu maze afata ijambo atangaza Pasika ya Nyagasani Yezu imbere ya rubanda, ahamya ko Yezu ari umutegetsi n’umukiza. Igitangaje nuko ibi ahamya biri mu byo Yezu yari yarazize, ndetse n’abo abwira akaba abatunga urutoki; asa n’ubibutsa ko bikojeje ubusa kandi ko badasumbya Imana ububasha; yo yazuye uwo bari babambye, ikamugira umutegetsi n’umukiza w’umuryango wose wa Israheli! Birumvikana rero ko icyaha cy’imbaga yabwiraga aruko batamenye umukiza wabo, ahubwo bakamutoteza, bakanamwica urupfu rw’abagome bamubamba ku musaraba. Petero intumwa amenyesheje buri wese kandi ko icyo cyaha kizavanwaho no kwemera kwitandukanya n’abayobye, kwisubiraho no kubatizwa mu izina rya Yezu nkuko tubisanga muri iri somo.

Na ho mu ivanjiri, turabona Mariya Madalena watwawe rwose n’urukundo rwa Yezu. Nubwo Nyagasani umukiza we yababaye, agapfa, agahambwa, yemwe yajya no gusura imva ye agasanga ngo bamutwaye; yanashakisha akamubura, muri ako gahinda n’amarira menshi byamuhogoje ntaramuheba. Ni na cyo gituma yiyemeje kuganyira uwo abonye wese ngo amurangire aho bamushyize, kandi nanamara kumumwereka ngo amumuhe amujyane! (Yh 20, 16). Ni bwo rero uwo yitaga nyirubusitani amuhamagaye mu izina rye; maze Mariya, nka ya ntama nziza isanzwe iziranye n’umushumba wayo, ikanamenya ijwi rye; ahise amenya ko ari Yezu; ni ko kumwitaba agira ati “Rabuni-Mwigisha”! Ni igitangaza gikomeye! Twumvise rero n’ukuntu, abibwirijwe na Yezu, yihutiye kubimenyesha abigishwa agira ati “nabonye Nyagasani, nimwumve n’ibyo yambwiye (Yh 20, 18). Aya magambo meza aratwereka ko uwiboneye akaniyumvira Uwazutse afite inshingano zo gushyira iyo nkuru nziza abandi.

Bavandimwe muri Kristu, icyita-rusange cy’aya masomo yombi nuko ibyishimo bya Pasika turi kunyungutira nk’abakristu, Nyagasani Yezu wazutse ashaka ko tujya kubisakaza mu bavandimwe bacu, ku rugero rwa Mariya na Petero. Ubwo butumwa duhawe none, bugenewe abantu bose: baba ab’umutima mwiza: bamwe bihatahata mu mubano wabo n’Imana ngo barusheho kumenya no gukunda Yezu mu buzima bwabo bwose, mbese nk’intumwa za Yezu; ariko kandi bunagenewe na ba bandi bigize “rutare”, bamwe babereye Uhoraho rubanda boshye rwarundi rwabambishije Yezu, Petero yacyamuye none.

Bavandimwe, iyobera rya Pasika ni ryo pfundo rizingiyemo ubukirisitu bwacu. Ariko iyo witegereje neza usanga hari benshi, yemwe no mu bakirisitu, ubuzima bwabihiye: hari benshi barya ntibaryame, hakaba n’abaryama batariye kandi bitabuze. Hari abahora barira kubera ibyababayeho kandi koko biteye agahinda, barimo abagize ibyago byo kubura ababo bakundaga ku maherere n’ibindi buri wese ashobora kwiyumvisha bitewe n’amateka y’ubuzima bwe bwite, cyangwa se n’ayo dusangiye twese. Uyu munsi rero, abafite imitima yenda gusandara kubera ibyo byose iyi vanjiri ibahumurize nka Mariya wari wabuze ikirari Yezu yakundaga. Uwizihiriza Pasika ku ntimba, Pasika ya mbere igahita indi igataha, ni ikimenyetso ko aba agifite urugendo rurerure mu musabano we n’Imana; kandi ko atarahura na Yezu wazutse ngo acye, anatarake nka Mariya Madalena.

Ese koko muvandimwe, niba udaha agaciro ibyishimo bya Pasika ngo wiyumvemo ubuzima muri Yezu wazutse mu mibereho yawe y’iki gihe; wabura ute guheranwa n’ibigeragezo bije byose? Wabuzwa n’iki guheranwa n’amateka yawe mabi? Wabura ute guhora urira, uganyira abahisi n’abagenzi nka Mariya Madalena twumvise? Ni gute utata umutwe kandi ubona warabuze aho isoko y’ibyishimo nyakuri iherereye, ko ushobora kuba unabona ibyo upfundikanya byose ntaho bikugeza? Koko wabura ute kwigunga no kuba “Babonangenda”, aka wa mugani wa kinyarwanda ngo “ntacyo amatwi apfana n’umutima aho umuntu agira irungu kandi igihugu kivuga?”

Muri ibi byose, Yezu wazutse ni we muti: ni We uduhoza amarira yose, akadutsindira intimba ituri ku mutima, agasubiza ubuzima ababutaye, n’ibyishimo abamurundumuriyemo urukundo rwabo rwose. Nawe gerageza kumushakashaka azakwihishurira kimwe n’ako kabanga k’ubuzima. Maze rero nuramuka ugize amahirwe yo kumubona no kumuhobera, uribuke n’abataramubona. Kubwira abantu ko Yezu yazutse no kubarangira aho aherereye birakenewe cyane muri ibi bihe: ni na bwo butumwa bw’ibanze bw’umukristu. Ni bibe rero umugambi wacu none. Ibyo birasaba kandi ko natwe tumwamamaza twahuye koko, hato tutayobya abo tumurangira. Gusa icyo ivanjiri iduhamirije: iyo ufite ubushake kandi ukabishyiraho umutima wose, amaherezo ni we ubwe ukwihishurira, akaguhamagara mu izina ryawe ngo agukure mu rujijo. Uyu munsi buri wese afate urwo rugendo, ku bw’imbaraga za Roho Mutagatifu.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Diyakoni Jean-Paul MANIRIHO

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho