Amasomo yo ku wa gatanu [27 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: Yoweli 1′]

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Yoweli 1, 13-15; 2,1-2

Nimukenyere maze muganye, mwe baherezabitambo!

Namwe abashinzwe imirimo yo ku rutambiro, nimuboroge!
Nimurare ijoro mwambaye ibigunira,
mwe abashinzwe imirimo y’Imana yanjye.
Nimwitagatifurishe gusiba kurya,
mutangaze iteraniro ritagatifu,
mukoranyirize abakuru b’umuryango n’abatuye igihugu bose
mu Ngoro y’Uhoraho, Imana yanyu, maze mutakambire Uhoraho.
Yuu! Mbega umunsi! Umunsi w’Uhoraho uregereje!

Dore nguyu, uje ari kirimbuzi, uturutse kuri Nyir’ububasha.
Nimuvugirize ihembe i Siyoni,

muvugirize induru ku musozi mutagatifu!
Abatuye igihugu bose nibakangarane,
kuko Uhoraho aje, nguyu umunsi we uregereje!
Ni umunsi w’umwijima n’icuraburindi,
umunsi w’ibicu n’ibihu bibuditse!
Dore, ya mbaga y’indatsimburwa kandi itabarika yadutse,
uboshye umuseke umurikiye ku mpinga z’imisozi.
Ni inyoko itigeze iboneka na rimwe,
nta n’iyindi izaboneka nka yo,
kugeza kera cyane, mu bisekuruza bizaza.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 9A’]

Zaburi ya 9A,2-3, 6.16, 8-9

Uhoraho, ndagushimira n’umutima wanjye wose,

ndamamaza ibigwi byawe byose.

Umpaye kubyina kubera ibyishimo,

ndaririmba izina ryawe, wowe Musumbabyose.

Wakangaye amahanga, urimbura abatakuyoboka,

usibanganya amazina yabo ubudasubirwaho.

Amahanga yaguye mu rwobo yari yacukuye,

amaguru yabo afatirwa mu mutego bari bateze.

Ariko Uhoraho aganje ubuziraherezo,

ashinze intebe ye ngo ace imanza.

Ni we ugengana isi ubutabera,

agacira imanza imiryango ari nta ho abogamiye.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le