Imana ni yo iduhumuriza mu magorwa

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 10 gisanzwe, B, ku wa 08 Kamena 2015

Amasomo: 1º. 2Kor 1, 1-7; 2º. Mt 5, 1-12

Umunsi w’ejo twatambagije Isakaramentu, Kiliziya yereka isi yose ko YEZU KIRISITU ari muzima kandi ko akiza. Atambagira impande zose z’isi atanga umugisha uhumuriza ugakiza burundu abari bashikamiwe. Inyigisho ya none isa n’aho ikomeza kutwibutsa ko uwo YEZU KIRISITU ari We, nta wundi, ubasha guhumuriza abantu bose bari mu ngorane. Kuba ku isi ubwabyo, ni ukuba mu ngorane kuko isi yahindanyijwe n’icyaha cy’inkomoko kandi ingaruka zacyo zigera ku nyokomuntu yose.

Amizero Pawulo intumwa atuzaniye mu Ijambo ry’Imana, ni uko umuntu wese uzizigira Imana Data Se w’Umwami wacu YEZU KIRISITU, Umubyeyi w’Impuhwe zose kandi utanga ihumure ryuzuye, azahumurizwa akagira n’ingabire yo guhumuriza abandi. Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti abona neza ko yagirijwe hirya no hino n’abamuhigaga bamuziza umuhate we mu kogeza Inkuru Nziza ya YEZU KIRISITU; yari azi neza kandi ingorane abemera barimo; yazirikanaga n’ibindi bibazo by’ubuzima bidahwema kugaragara mu bantu! Ibyo byose uko bingana, ntibishobora guhubanganya uwemera YEZU KIRISITU ngo bitume atandukana n’inzira z’ijuru.

Pawulo intumwa na Timote n’abandi bakunzi ba YEZU KIRISITU bazirikanaga cyane aho amahirwe nyayo ari. Ivanjili twumvise bari barayigize iyabo. Ari ubukene, ari ugusuzugurwa, ari imibabaro, ari ukuvutswa ibyiza no gupfukiranwa, ari uguhutazwa, ari ukutitabwaho, ari ibishuko bikarishye, ari ukubura amahoro no gutotezwa…ibyo byose, nta cyabasubizaga inyuma kuko bari bazi ko ingororano yabo izaba nyinshi mu ijuru.

Ngiryo ihumurizwa nyaryo: ni ukuvumbura ko tugomba kunyura mu by’iyi si biturushya tugamije kwinjira mu ijuru aho tuzishima iteka. Umuntu wese ureganiwe ashobora kwiheba, ariko mu mutima we akomeza gutegerezanya igishyika umunsi wo kwinjira burundu mu ijuru.

Dusabe BIKIRA MARIYA adusabire kumva iryo banga ry’ijuru, duhumurizwe kandi duhumurize n’abandi. YEZU KIRISITU asingizwe. Abatagatifu duhimbaza none ari bo, Medaridi, Arumandi, Magisimini, Giyerimo abahire Diyana na Sisiliya, badusabire.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho