Inzira ni ebyiri

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 12 gisanzwe,B, ku wa 23 Kamena 2015

Bavandimwe, izo nzira ebyiri nta zindi uretse ijyana mu bugingo n’ijyana mu cyorezo. Iyi nyigisho ku nzira ebyiri,Yezu yatangiye hejuru y’umusozi, ifite amateka maremare. Tuyisanga mu bitabo by’amategeko ya Musa, tuyisanga mu bitabo by’abahanuzi. Yewe tuyisanga no mu bitabo by’abahanga, cyane cyane mu gitabo cy’umuririmbyi wa Zaburi. Ni inyigisho iremereye. Kandi iduhwitura.

1. Ese amategeko ya Musa avuga iki kuri iyi nyigisho ya Yezu ?

Reka tubanze twibutse ko amategeko menshi ya Musa ahiniye mu mategeko icumi dukunze kwita amategeko y’Imana. Ayo mategeko ni aya : urajye usenga Imana imwe gusa kandi abe ariyo ukunda gusa; ntuzarahire izina ry’Imana mu busa cyangwa mu binyoma; urajye utunganya umunsi w’Imana; urajye wubaha ababyeyi bawe; ntuzice; ntuzasambane; ntuzibe; ntuzabashye cyangwa ngo ubeshyere abandi; ntuzifunze umugore w’undi (n’umugabo w’undi); ntuzifuze kwiba cyangwa kwangiza iby’abandi. Twibuke nanone ko Bibiliya ifite ibitabo bitanu by’amategeko byitiriwe Musa aribyo : Intangiriro, Iyimukamisiri, Abalevi, Ibarura n’Ivugururamategeko. Igitabo cy’Ivugururamategeko gisoza ibitabo bitanu bya Musa gisaba umuyoboke w’Imana guhitamo inzira igana ubugingo cyangwa igana ku rupfu.

2. Ngiyi inyigisho ya Musa ivuga ku nzira ebyiri (Ivugururamategeko 30, 15-20)

Dore uyu munsi nshyize imbere yawe ubugingo n’amahirwe, urupfu n’ibyago; kuko uyu munsi ngutegeka gukunda Uhoraho Imana yawe, kugenda mu nzira ze, kwita ku mategeko ye, ku mabwiriza ye no ku migenzo ye. Nukora utyo uzagira ubugingo, uzororoka ugwire, kandi Uhoraho Imana yawe azaguhera umugisha mu gihugu ugiyemo kugira ngo ucyigarurire. Ariko umutima wawe nuraruka, ntumwumvire, ukemera kujya kunamira imana zindi kandi ukazikorera, uyu munsi nkubwiye neruye yuko muzarimbuka, muzime rwose, mwoye kubaho igihe kirekire mu gihugu ugiye kwinjiramo umaze kwambuka Yorudani, kugira ngo ucyigarurire. Uyu munsi, ijuru n’isi mbitanzeho abagabo bazabashinja: nashyize imbere yanyu ubugingo n’urupfu, umugisha n’umuvumo. Hitamo rero ubugingo kugira ngo wowe n’abazagukomokaho mubeho, mukunda Uhoraho Imana yawe, mwumvira ijwi rye, kandi mumwizirikaho. Bityo uzabaho, mu gihugu Uhoraho yarahiye kuzaha abasokuruza bawe Abrahamu, Izaki na Yakobo.»

3. Umuririmbyi wa Zaburi nawe agaruka kuri iyi nyigisho y’inzira ebyeri (Za 1, 1- 6)

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi, akirinda inzira y’abanyabyaha, kandi ntiyicarane n’abaneguranyi, ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho, akayazirikana umunsi n’ijoro! Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi, kikera imbuto uko igihe kigeze, kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana; uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.

Naho ku bagiranabi si uko bigenda: bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga. Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batazegura umutwe, n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane. Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane, naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.

4. “Umuryango ugana mu bugingo urafunganye, n’inzira ijyayo ikaba impatanwa”

Bavandimwe, ijuru rirakorerwa. Ntabwo ari abavuga ngo Nyagasani Nyagasani bazaryinjiramo. Rizinjirwamo n’abakora ugushaka kw’Imana. Amateka yo mu myaka ya mbere ya Kiliziya atubwirako habayeho abamaritiri bamennye amaraso yabo kugirango Yezu-Umukiza amenyekane. Amaraso yabo yeze ubukirisitu. Abo batanze urugero rwo kwinjira mu ijuru baciye mu nzira y’impatanwa icibwamo ba bacye, abahaze amagara yabo. Ariko mbere yabo Yezu yari yatanze urugero rwo guca mu nzira y’impatanwa. Ivanjiri ya Luka itubwira ukuntu baje kumukangisha ko Herodi ashaka kumwica maze akabasubiza amagambo akakaye. Ngo bamwe mu Bafarizayi begereye Yezu baramubwira bati «Haguruka, uve hano, kuko Herodi ashaka kukwicisha.» We rero yabasubije agira ati : «Nimujye kubwira uwo muhari muti ’Uyu munsi n’ejo ndirukana roho mbi, nkize n’abarwayi, maze ku munsi wa gatatu nzabe ndangije.’ Ariko uyu munsi, ejo n’ejobundi, ngomba gukomeza urugendo rwanjye, kuko bidakwiye ko umuhanuzi apfira ahandi hatari i Yeruzalemu» (Luka 13, 31-33). Urundi rugero rw’inzira y’impatanwa ni urugendo Yezu yagenze yerekeza i Kaluvariyo, ahetse umusaraba. Wenyine. Simoni w’i Sireni niwe wamufashije kuwuheka, ariko nawe bamufatiranye yivira mu murima (reba Mk 15, 21). Iyi nzira yamugejeje ku rupfu, ariko yararutsinze azuka mu bapfuye. Maze ahabwa ubutegetsi bwose: ubwo kw’isi n’ubwo mu ijuru.

5. “Ikintu gitagatifu ntimukakigabize imbwa, amasaro yanyu ntimukayajugunye imbere y’ingurube”

Mbere yo gutanga inyigisho y’inzira ebyiri, Yezu yabanje kubwira abamwumvaga amagambo akomeye. Yarababwiye ati Ikintu gitagatifu ntimukakigabize imbwa, amasaro yanyu ntimukayajugunye imbere y’ingurube: hato zitayaribata hanyuma zikabahindukirana zikabashiha”(Mt 7, 6). Icyo kintu gitagatifu kitagomba kujugunyirwa imbwa ni inyigisho y’Ivanjiri. Ifite agaciro gakomeye ku buryo ushinzwe kuyigisha ntawe ukwiye kumutera ubwoba. Aha naho Yezu yahatanze urugero rwiza igihe yari imbere ya Pilato wibwiraga ko amufiteho ububasha. Ngo Pilato yabajije Yezu ati «Ukomoka he?» Yezu ariko yaramwihoreye ntiyagira icyo amusubiza. Pilato ni ko kumubwira ati «Nta cyo unshubije? Ntuzi ko mfite ububasha bwo kukurekura, nkagira n’ubwo kukubambisha?» Yezu aramusubiza ati «Nta bubasha na buke wajyaga kungiraho, iyo utabihabwa no hejuru. Ni cyo gituma uwangambaniye ari we ufite icyaha kiruta icyawe.» (Yoh 19, 10-11)

6. Nimucyo dutote inzira y’impatanwa twerekeze ku muryango ugana mu bugingo

Twibuke ko inzira ari ebyiri. Maze duhitemo igana ubugingo. Ingero Yezu yaduhaye tuzigire izacu. Ibyo twifuza ko abandi batugirira tubibagirire. Ntihakagire abadukanga. Ingufu z’ivanjiri zidutinyure maze tubwire abadukangisha ko batubamba ko nta bubasha badufiteho. Rwose amasaro y’ivanjiri ntitukayajugunye imbere y’ingurube. Ntitugahumanye ibintu bitagatifu. Ntitukicare ngo duceceke hari abasakuza badutoza kwangana no kwicana. Oya. Yezu niwe wagize ati : “uzashaka gukiza ubugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe kubera jyewe n’Inkuru Nziza, azabukiza. Umuntu watunga iby’isi yose, ariko akabura ubugingo bwe, byaba bimumariye iki? Cyangwa se umuntu yagurana iki ubugingo bwe? Koko rero, umuntu uzanyihakana agahinyura n’amagambo yanjye imbere ya bariya bantu b’abasambanyi kandi b’abanyabyaha, Umwana w’umuntu na we azamwihakana igihe azazira mu ikuzo rya Se, ashagawe n’abamalayika batagatifu” (Mk 8, 35-38).

Bavandimwe, mukomeze muryoherwe n’Ijambo ry’Imana.

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho