Tureke guta ukwemera no kugerageza Imana tuyisaba ibimenyetso byinshi

Inyigisho yo kuwa 1 w’icyumweru cya 28 gisanzwe A // kuwa 13 ukwakira 2014

Amasomo: Gal 4,22-24.26-27.31-5,1 // Lk 11,37-41

 

Bavandimwe, amasomo matagatifu y’uyu munsi aratwibutsa ko ntacyo Imana itakoze ngo yemeze abantu. Nyamara abantu ntitunyurwa. Iyo tubonye iki, dusaba cyangwa dutegeka na kiriya; iyo dukorewe bimwe, twibaza impamvu ibindi bitadukorerwa. Ugasanga tutanyurwa n’ibyo Imana idukorera ahubwo tugahora tuyigondoza cyangwa tuganya. Nyamara kuva isi yaremwa, Imana yabanye kandi yabaniye umuryango wayo. Tubona ibitangaza byinshi Imana yakoreye abantu n’isi bigaragaza ububasha, ikuzo n’urukundo byayo. Ariko si ko byatwemeje ndetse si ko byemeza abantu bose. Ndetse n’ubu hariho abantu bahangayikishijwe n’ejo hazaza. Bakibagirwa ko Uwabavanye kure abafiteho umugambi kandi ko azagerana kure y’imyumvire yabo : mu bugingo bw’iteka!

  • Imana idukura mu bucakara nyamara ntidutinda kubusubiramo

Tubizirikana mu isomo ry’uyu munsi aho Pawulo atwereka uburyo Imana yagiranye isezerano n’abantu. Isezerano rya mbere, rica amarenga, rikaba ryarabereye ku musozi wa Sinayi; na ho isezerano rishya rikabera kuri Gologota mu rupfu n’izuka rya Yezu Kristu. Mu kugaragaza ubuja n’ubucakara cyangwa ubwigenge bishyingiye ku mavuko (y’ababyawe na Hagara cyangwa se Sara) bitwibutsa ko nubwo abantu dushobora gusangira amavuko n’imiterere y’imibereho, nyamara dushobora gutandukanywa n’isezerano, umurage n’amizero yacu. Ndetse wabona mugenzi wawe mudasangiye umukiro, ukabona agucira urubanza cyangwa se ukamucira urubanza. Kubaho rero ntibihagije ngo tube umwe cyangwa tuzabe hamwe.

Ni cyo gituma tugomba guhora twibaza impamvu turiho. Hari ubwo duhura n’ibihe bikomeye, tukibaza cyangwa tukabaza ababyeyi ngo navukiye iki, mubyeyi wambyariye iki? Bene iki kibazo ntabwo cyari gikwiye kuza muri ibyo bihe gusa ahubwo buri munsi. Twe, abemera, tuzi ko tubereyeho kumenya Imana, kubana na Yo, kuyikunda, kuyumvira, kuyikorera no kuyifasha kunonosora ibyo yaturemeye. Ni bwo buryo buboneye bwo kwishimira ko turiho no kwizera ko umunezero udutegereje nyuma y’ubu buzima. Abizirika ku isezerano rya Kera, kandi bazi ko ryujujwe muri Yezu Kristu, nyamara ntibabyemere, abo ngabo bijyana kure y’Imana. Abakomeje imigirire n’imigenzereze ya muntu w’igisazira kandi barakiriye ubukristu: na twe turihemukira. Umugisha dufite ni uko Nyagasani ahora yiteguye kutwakira ngo tuvugurure isezerano ryacu nka wa mwana w’ikirara aho Imana n’abatuye ijuru bishima twongera kwambikwa impeta y’isezerano n’umwambaro w’ibirori: w’ubutagatifu. Nyamara na bwo ntidutere kabiri! Mana we, komeza utuvugurure, ni Wowe twiringiye!

Muri urwo rusobe rero rw’ubucakara no guharanira ubwigenge, Imana yonyine ni Yo ibidushoboza. Ni yo ituvana ku buja bw’icyaha n’imizi yacyo ari yo ukwikuza, ubugugu, ishyari, uburakari, ubusambanyi, inda nini (ubusambo) n’ubute. Ni yo kandi ituvana mu buja bw’ubwikunde bukabije, ubugome n’inzika, ubwoba no kwiheba, kurenganya abandi, kugira nabi… Ndetse Imana ikomeza kutwitaho kandi ikaduha umwanya n’uburyo bwo kwisubiraho. Dushimire Imana idukunda bene urwo rukundo rukomeye! Tureke kuyigondoza no kwaka ibindi bimenyetso ngo tubone kwemera.

  • Nta kimenyetso cyatwemeza cyaruta urupfu n’izuka rya Kristu

Isi yagize abantu n’ibintu bikomeye byamamaye mu mateka. Nyamara ibyo biducira amarenga kandi bikaduhamagarira kurangamira Umugenga wa byose na bose. Bityo, mu gukangura rubanda, Yezu Kristu abibukije ko hari bamwe mu bantu ba kera babaye ibihangage. Ariko Yezu abahishuriye ko abaruta bose kuko ari Umwana w’Imana nzima ndetse akaba n’umuntu byuzuye. Mu gitangaza gikomeye cyabaye kuri Yonasi wamaze iminsi itatu mu nda y’ifi akavamo ari muzima kandi ajya mu butumwa bwahinduye Abanyaninivi, bitwibutsa uburyo na Yezu yamaze iminsi itatu mu mva akavamo ari Umutsinzi : tukabikesha umukiro n’ubugingo bw’iteka. Urupfu rwe n’izuka rye byakomeje intumwa ze, zimufasha gukiza isi zamamaza Inkuru nziza y’umukiro n’impuhwe za Nyagasani. Na twe, tumwemere kandi tumukomereho.

Bityo rero niba abantu birukira ubuhangage bw’abantu, twe kuki tutagana Yezu Kristu kandi tukamubonamo iyuzuzwa rya byose. Ni byo Yezu Kristu atubwira ko « duhirwa kubera ibyo tubona kuko hari benshi bifuje kubibona ariko ntibyashoboka ». Ni we ibihangage bikesha kubaho no kwamamara. Ni aharirwe ikuzo n’impundu mu isi no mu ijuru. Bityo abantu twirekure tumuyoboke, tumushime kandi tumushimire kuko ibyo adukorera ni ibitangaza. Gukomera ku bitangaza kuruta ukora n’ukoresha ibitangaza ni ugutana rwose! Icyakora si ubwa none kuko na Yezu yahuye na byo.

Nibyo Yezu Kristu yatwibukije atubwira ko urubanza rwacu ruzaba rukomeye kuko tubona ntitwemere, tukabwirwa byinshi ariko ntitwumve; tugakorerwa nyamara ntitunyurwe. Abantu bagakira, ntibitubuze gushakira umukiro aho utari. Abatuye ijuru badusura, babonekera abo ku isi: bamwe bakabyita imikino n’amagambo. N’ubu kandi hari abantu tukigondoza Imana no kuyigerageza dusaba ibyo idutunganyiriza, ibyo iduha, iduhesha: tuti “Nyagasani, nunkorera iki, noneho nzakwemera; nugenza utya ni bwo uraba ugaragaje ko uri Imana” cyangwa se ukagaya Imana ngo ntacyo yagukoreye. Nyamara tukirengagiza ko Nyagasani ashobora kutubaza ati “ese ibyo nakoze byose warabibonye, byarakunyuze ! None kuki utemera?” Niba tutanyurwa n’ibyo Imana yatugaragarije, n’ibindi yagaragaza ntitwabyemera kandi na Yo ntitwayemera. Ugaya bike by’ineza, yagaya na byinshi!

Birababaza rwose kubona abantu twirukira aho batubwiye ngo hari gukorerwa ibitangaza. Abandi tukareka Imana nzima tukirukira abantu bigize abanyabitangaza n’ababyiyitirira cyangwa se ukabona twemera kandi twubaha cyane abantu Imana yahaye zimwe mu ngabire zitangaje. Tukabiringira kuruta uko twiringira Imana ibakoresha ibyo bitangaza. Bityo banayoba (kuko nabo bakiri abantu b’abanyabyaha n’abanyantege nke), natwe tukagomera Imana, tuyitera ikizere. Ibi kandi bibaho, cyane cyane iyo turi mu ngorane z’ubuzima: uburwayi n’urupfu, akarengane n’ubuhemu, inzara n’urwangano, kubura icyo ukora n’icyo wikoza n’ibindi. Kwihangana no gukomera biratugora muri ibyo bihe. Mbese amagara aba yaterewe hejuru, buri wese akayasamira aho ashaka kandi akayerekeza aho ashaka. Nyamara ntitwari dukwiye kwibagirwa ko “amahirwe yacu, amahirwe ya muntu ari Imana ye.” Ababizi n’ababyemera tubikomereho. Umubyeyi Mariya, umwamikazi wa rozari ntagatifu adusabire!

Padiri Alexis MANIRAGABA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho