Amasomo yo ku wa Gatandatu – Icya 1, Adiventi

Isomo rya 1: Izayi 30, 19-21.23-26

Ni byo koko, mbaga y’i Siyoni, mwebwe abatuye i Yeruzalemu, ntimuzongera kurira ukundi. Igihe muzaba mumutakambiye, azabibuka; nabumva, azaherako abasubiza. Mu makuba, azabaha umugati; abahe amazi igihe cy’amage. Ugomba kukwigisha ntazongera kwihisha ukundi, uzamwirebera n’amaso yawe. Igihe uzaba ugomba kugana iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azumva ijwi rivuga inyuma yawe riti «Dore inzira, nimube ari yo munyuramo.» Uhoraho azagusha imvura mu myaka uzaba wabibye mu butaka, buzarumbuke umusaruro utubutse kandi ushimishije. Uwo munsi, amatungo yawe azabona inzuri ngari arishamo, ibimasa n’indogobe bihingishwa birye ubwatsi buryohereye, bwabikanywe isuku. Ku munsi w’icyorezo iminara yose izahirima, ku misozi yose no ku tununga twose hazavubuka amasoko menshi y’amazi. Igihe Uhoraho azaba yapfutse ibisebe by’umuryango we, akomora ibikomere byawo, urumuri rw’ukwezi ruzaka nk’urw’izuba, naho urw’izuba rwikube karindwi, nk’aho rwabaye urumuri rw’iminsi irindwi.

Zaburi ya 146 (147A), 1-2, 3-4, 5-6

Alleluya!

Mbega ukuntu ari byiza kuririmba Imana yacu,

ntibigire uko bisa kuyisingiza uko bikwiye!

Uhoraho, we wubatse Yeruzalemu bundi bushya,

azakorakoranya impabe za Israheli.

Ni we ukiza abafite intimba ku mutima,

maze akomora ibikomere byabo.

Amenya kubarura inyenyeri zibaho,

akazivuga zose mu mazina yazo.

Umutegetsi wacu ni igihangange n’umunyamaboko,

ubwenge bwe ntibugira urugero.

Uhoraho ashyigikira ab’intamenyekana,

naho abagome akabacisha bugufi.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 9, 35 – 10, 1.5a.6-8

Yezu yazengurukaga imigi yose n’insisiro, yigisha mu masengero yabo, akwiza Inkuru Nziza y’Ingoma, ari na ko akiza icyitwa indwara n’ubumuga bwose. Abonye iyo mbaga y’abantu, abagirira impuhwe, kuko bari barushye kandi bameze nk’intama zitagira umushumba . Nuko abwira abigishwa be ati «Imyaka yeze ni myinshi, ariko abakozi ni bakeya; nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abakozi mu mirima ye.» Amaze guhamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ububasha bwo kuganza roho mbi no kuzirukana, n’ubwo gukiza icyitwa indwara n’icyitwa ubumuga cyose. Abo cumi na babiri Yezu abohereza mu butumwa, kandi abihanangiriza agira ati : “ahubwo musange intama zazimiye z’umuryango wa Israheli. Aho munyura, muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje. Mukize abarwayi, muzure abapfuye, ababembe mubakize, mwirukane roho mbi. Mwahawe ku buntu, mutange ku buntu.”

Publié le