Amasomo yo ku cyumweru cya 5 B cy’Igisibo

Isomo rya 1: Yeremiya 31, 31-34

Igihe kiregereje – uwo ni Uhoraho ubivuze – maze nzagirane Isezerano rishya n’umuryango wa Israheli n’uwa Yuda. Rizaba ritandukanye n’iryo nagiranye n’abasekuruza babo, igihe nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Misiri. Bo bishe Isezerano ryanjye – uwo ni Uhoraho ubivuze – ariko jye nakomeje kubabera umutegetsi. Dore iryo Sezerano nzagirana n’umuryango wa Israheli nyuma y’iyo minsi – uwo ni Uhoraho ubivuze – amategeko yanjye nzayabacengezamo, nyabandike mu mutima, bityo mbabere Imana na bo bambere umuryango. Ntibazongera kwigishanya bavuga ngo «Menya Uhoraho», kuko bose bazaba banzi, uhereye ku muto kugeza ku mukuru – uwo ni Uhoraho ubivuze – nkababanarira ubugome bwabo, sinongere no kwibuka icyaha cyabo ukundi.

Zaburi ya 50(51),3-4,12-13,14-15

R/ Mana yanjye, ndemamo umutima mushya.

 

Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe;

kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.

Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye,

maze unkize icyaha nakoze.

 

Mana yanjye, ndemamo umutima usukuye,

maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.

Ntunyirukane ngo unte kure yawe,

Cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge.

Ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe,

 

kandi unkomezemo umutima wuje ineza.

Abagome nzabatoza inzira yawe,

n’abanyabyaha bakugarukire.

Isomo rya 2: Abahebureyi 5, 7-9

Bavandimwe, mu gihe cy’imibereho ye yo ku isi, Kristu ni we wasengaga atakamba mu miborogo n’amarira, abitura Uwashoboraga kumurokora urupfu, maze arumvirwa kuko yagororokeye Imana. Nubwo yari Mwana bwose, ibyo yababaye byamwigishije kumvira; maze aho amariye kuba intagereranywa, abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 12, 20-33

Muri icyo gihe, mu bari baje gusengera i Yeruzalemu ku munsi mukuru, harimo n’Abagereki. Begera Filipo wari uw’i Betsayida ho mu Galileya, baramwinginga bati «Nyakubahwa, turashka kubona Yezu.» Filipo na we ajya kubibwira Andereya. Andereya na Filipo bajya kubibwira Yezu. Yezu abasubiza avuga ati «Koko igihe kirageze cyo kugira ngo Umwana w’umuntu akuzwe. Ndababwira ukuri koko : imbuto y’ingano iyo itaguye mu gitaka ngo ihugute, ikomeza kuba yonyine; naho iyo ihuguse yera imbuto nyinshi. Ukunda ubuzima bwe arabubura, kandi uwanga ubuzima bwe muri iyi si azabukomeza kugeza mu bugingo bw’iteka. Ushaka kumbera umugaragu nankurikire, maze aho ndi, abe ari na ho umugaragu wanjye azaba. Byongeye, ungaragira Data azamwubahiriza. Ubu ariko umutima wanjye urahagaze, mvuge ngo iki se? Dawe, iyi saha uyinkize? Nyamara nzi ko ari cyo cyanzanye kugeza kuri iyi saha. Dawe, iheshe ikuzo!» Nuko ijwi rituruka mu ijuru riti «Nihesheje ikuzo kandi nzakomeza kuryihesha.» Abantu bari bahagaze aho kandi bari bumvise, baravuga bati «Ni inkuba ikubise. » Abandi nabo bati «Ni umumalayika umuyugishije.» Yezu arabasubiza ati «Iryo jwi si jye rivugiye, ahubwo ni mwebwe. Ubu igihe cyo gucira isi urubanza kirageze; ubu umutware w’iyi si agiye gusukwa hanze. Nanjye nimara kwererezwa hejuru y’isi, nzareshya bose mbiyegereze,» Ibyo yabivuze yerekana urupfu yari agiye gupfa.

Publié le