Muntu wasaziye mu ngeso mbi, ibyaha wakoze kera birakugarutse

Inyigisho yo ku wa Mbere w’icyumweru cya 5 cy’Igisibo, 23 Werurwe 2015

AMASOMO: 1º. Dan.13,1- 9.15-17.19-30.33-62; 2º. Yh 8, 1-11

1.Amasomo ya none yose ashatse kudukangurira kwirinda icyaha cy’ubusambanyi.

Ntidushobora kubica ku ruhande ngo twivugire ibindi Ijambo ry’Imana ritashatse kutwibutsa none. Roho Mutagatifu aturinde isoni n’ubwoba, tubashe kuvugisha ukuri no kubaho mu kuri igihe cyose. Icyaha cy’ubusambanyi ni kimwe mu bikurura umuntu wese ariko kandi kikaba akumiro kuko gitera n’isoni kucyicuza neza tukabikikira. Pawulo Mutagatifu atubwira ko gusambana ari icyaha kidasanzwe: Icyaha cyose umuntu akoze, usibye icyo,ntikigera ku mubiri we; ariko usambana aba acumuriye umubiri we bwite (1 Kor. 6, 18). Nta muntu n’umwe wabura guhura n’ibishuko bikiganishaho kabone n’aho yaba agaragara nk’umutagatifu cyangwa ari mu buzima abantu bemeza ko yiyemeje gutandukana na cyo. Dutekereje ukuntu cyareruye abasaza b’inararibonye bubahwaga mu bihe bya Daniyeli, tukanazirikana ukuntu abantu bikubuye uhereye ku basaza YEZU amaze kuvuga ko utarigeze acumura abe ari we utera ibuye wa mugore wari wafashwe asambana, twakwibuka ya nsigamigani ngo “Hazakira Soryo. Nta gitangaje rero, umuntu wese ashobora guhura n’ibishuko byacyo, icya ngombwa ni ukubaho mu kuri, kurwana inkundura, no kwizirika umukanda mu rwego rwo kwima umubiri ibyo wifuza bidahesha ikuzo YEZU KRISTU.

2. Muri iki gisibo twashishikarijwe kwisubiraho tukicuza ibyaha.

Twarisuzumye duhereye ku Mategeko y’Imana maze tugana intebe ya Penetensiya. Nyamara uyu munsi ushobora kudutera kwibuka ko dushobora kuba twarasimbutse itegeko rya gatandatu n’irya cyenda kubera isoni n’ubwoba. Nyamara burya, ibyaha tuticujije, Imana yo iba ibireba maze uko tuvuye mu ntebe ya Penetensiya tukigerekaho icyaha cyo kubeshya kuko hari ibyo tuba twanze kwicuza nkana. Icyaha cyose kigira ingaruka nk’uko Daniyeli yacyashye umwe mu basaza ati: Muntu wasaziye mu ngeso mbi, ngaha ibyaha wakoze kera birakugarutse, wowe wacaga imanza zirenganya, ukicisha indacumura…”. Yabwiye n’undi ati: Nkubwize ukuri, ibinyoma byawe birakugarutse”.

3. Nta mpamvu yo kubeshya, ibyaha byinshi biraturemerera kuko duhura n’ibishuko byinshi.

Nta handi dushobora gukirira keretse kwemera gushakashaka YEZU KRISTU no kwigana abatagatifu dukurikiza ingero badusingiye. Birinze icyaha cyose kandi ntibigeze barya iminwa mu kuvuga ko kwirinda byose bishoboka ariko ko nta n’umwe watsinda ku giti cye atabihawe n’imbaraga avana muri YEZU KRISTU.

Ibyabaye kuri Suzana, bikomeje kuba ku bakobwa n’abagore batagira ingano hirya no hino ku isi: hari abafatwa ku ngufu, hari abahatirwa gusambana n’abakoresha babo cyangwa n’abarimu babo…Hari n’abafite umutima w’isengesho muri YEZU babura uko babyifatamo uretse ko abihambiriye ku masezerano ya Batisimu koko batsinda nk’uko Suzana yatsinze. Ibyabaye ku basaza twumvise, n’ubu biraba kandi kubera amayeri n’ibinyoma Sebusambanyi ikoresha, ibimenyekana ni bike ku buryo hari n’abarinda bapfana icyaha kandi bafatwa nk’intungane kubera kwiyorobeka.

Abana n’abasore baba abakobwa cyangwa abahungu, bibaza ukuntu bashobora kubaho badasambana kuko umubiri wabo akenshi uvumbukana ayo mashagaga yo kurarikira imibonano mpuzabitsina. Ntitwabica ku ruhande kandi buri munsi tubona ingaruka zabyo: inda z’indaro, ingo zisenyuka, sida n’izindi ndwara zandurira aho. Bamnwe bibwira ko bizashira bageze mu zabukuru. Bagomba kuba bibeshya dukurikije ibyagaragaye ku basaza twabwiwe none. Cyakora kuko icyaha cy’ubusambanyi gitera isoni, abenshi bavumbura amayeri yo kubyiberamo nta we urabutswe. Ni yo mpamvu abantu basenga mu makoraniro, mu baririmbyi, mu bahereza, bamwe bageraho bakagaragara batwaye inda z’indaro cyangwa basesewe n’umugera wa sida…Nyamara iyo bahagurukira kurwanya icyo cyaha batiyoberanyije, bashoboraga gutsinda. Indi ngorane ariko iriho, ni uko no kubona abantu bigisha bagamije gufasha urubyiruko gutsinda ingeso mbi bidapfa gushoboka!

Ni ingabire tugomba gusaba kugira ngo tubashe kumva urubyiruko n’abantu bakuru mu bibashuka tubakirane urukundo kandi tubageze kuri YEZU KRISTU abababarire kuko nta we ashaka gucira urubanza ahubwo ashaka ko twisubiraho tukagana umukiro w’ijuru. Nta n’umuntu n’umwe ashaka ko atsindwa n’ibishuko byaba iby’ubusambanyi cyangwa iby’ubundi bwoko.

4. Kubana na YEZU ahagaragara n’ahatagaragara

Iyo umuntu arangwa n’isoni n’ubwoba, ntiyicuza ibyaha bye uko bikwiye, ntagisha inama ku bishuko bimwugarije, asa n’uheranwa n’ikinyoma akagenda asazira mu ngeso mbi kandi amaherezo bikamugaruka. Dutekereze kuri bariya basaza mu Isomo rya mbere ndetse n’Ivanjili maze dufate umugambi utwerekeyeho twicuze kandi tuzirikane n’abandi bose kuva ku bana kugeza ku bakuru. Umugambi ni ukubaho dukora ibihesha ikuzo YEZU aho turi hose, ahagaragara ariko cyane cyane ahatagaragara kuko ari ho Sekibi itwihererana ikatubindikirana ikadushuka.

5. Twese YEZU KRISTU adufashe, Bikira Mariya Isugi nyasugi aduhakirwe maze n’abatagatifu duhimbaza none Vigitoriyani, Akwila, Filoteya, Toribiyo wa Mogrovejo, Yozefu Oriyol, Rebeka wa Himlaya, Umuhire Aluvaro wa Porutiyo, badusabire.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho