Amasomo yo ku munsi wa Mutagatifu Barinaba, Intumwa

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’Intumwa 11,21-26 ; 13,1-3

Ububasha bwa Nyagasani burabakomeza, bigatuma umubare w’abahinduka bakamwemera urushaho kwiyongera.
Iyo nkuru iza kugera kuri Kiliziya y’i Yeruzalemu, maze bohereza Barinaba i Antiyokiya. Ngo agereyo, abona ineza Imana yari yabagiriye, biramushimisha. Nuko arabihanangiriza ngo bizirike kuri Nyagasani babikuye ku mutima. Koko rero, Barinaba yari umunyangeso nziza, wuzuye Roho Mutagatifu n’ukwemera. Bityo abantu benshi biyongera ku bemera Nyagasani.
Nuko Barinaba ajya i Tarisi gushaka Sawuli; ahamusanze amuzana i Antiyokiya. Bahamara umwaka wose bakorera iyo Kiliziya kandi bigisha inteko nyamwinshi y’abantu. Aho i Antiyokiya nyine, ni ho abigishwa bitiwe bwa mbere na mbere «Abakristu». Muri Kiliziya y’i Antiyokiya hari abahanuzi n’abigisha, ari bo Barinaba, Simewoni bitaga «Umwirabura» na Lusiyusi w’i Sireni, Manaheni wari warareranywe n’umwami Herodi, na Sawuli. Igihe bari bateraniye gusenga kandi basibye kurya, Roho Mutagatifu arababwira ati «Barinaba na Sawuli nimubashyire ukwabo, bajye gukora umurimo nabahamagariye.» Nuko bamaze gusiba kurya no kwambaza, babaramburiraho ibiganza, barabohereza.

Zaburi ya 97 (98)1.2-3ab.3cd-4.5-6

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
kuko yakoze ibintu by’agatangaza;
indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu
byatumye atsinda.

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,
atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.
Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,
agirira inzu ya Israheli.

Imipaka yose y’isi
yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.
Nimusingize Uhoraho ku isi hose,
nimuvuze impundu kandi muririmbe.

Nimucurangire Uhoraho ku nanga,
ku nanga no mu majwi y’indirimbo,
mu karumbeti no mu ijwi ry’impanda;
nimusingize Umwami, Uhoraho.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 10,7-13

Aho munyura, muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje. Mukize abarwayi, muzure abapfuye, ababembe mubakize, mwirukane roho mbi. Mwahawe ku buntu, mutange ku buntu. Ntimwitwaze zahabu, feza cyangwa ibiceri mu mikandara yanyu; ntimujyane kandi uruhago rw’urugendo, amakanzu abiri, cyangwa inkweto, habe n’inkoni, kuko umukozi akwiye ifunguro. Aho mugeze mu mugi cyangwa mu rusisiro, mujye mubaririza umuntu ukwiriye kubakira, maze mugume iwe kugeza igihe muzagendera. Nimugera iwe, mumwifurize amahoro. Niba urwo rugo ruyakwiye, amahoro yanyu azarutahemo; niba rutayakwiye, amahoro yanyu azabagarukira.