Nawe jya mu kazi

INYIGISHO YO KUWA GATATU W’ICYUMWERU CYA 20 GISANZWE UMWAKA A, 18/08/2020

Amasomo matagatifu: Ezk 34,1-11; Zab 23(22),1-3.4.5.6; Mt 20,1-16a

Bakristu bavandimwe Yezu Kristu akuzwe iteka!

Ngo umunsi umwe umuvugabutumwa (Pasiteri cyangwa Padiri) yahuriye n’umushoferi w’Imodoka itwara abagenzi ku muryango w’Ijuru, bombi bifuza kuritaha! Petero wari ushinzwe kureba abakwiye kwinjira n’abakwiye gusigara, atangira gusuzuma ibikorwa abo bombi bakoze bakiri ku isi! Umuvugabutumwa yumvaga ari we ugomba kubanza, naho ureke undi. Ni uko Petero ahera ku mushoferi aramubwira ati: Muvandimwe, karibu mu Bwami bwa Data. Ageze ku muvugabutumwa ati: Muvandimwe unyihanganire ntubikwiye. Mbere y’uko umuryango ikingwa, wa muvugabutumwa abwira Petero ati: Ese nagira icyo nkwibariza?. Undi ati: “Nguteze amatwi. Ati: Bishoboka bite? N’ubwitange bwose nagize ku isi, n’inshuro nigishije ijambo ry’Imana? Petero ati: Igihe wigishaga, abenshi barasinziraga ariko uriya mushoferi we igihe yatwaraga bisi, bose barasengaga ngo bagereyo amahoro!”.

Bavandimwe, uru rwenya ruradufasha kwinjira mu nyigisho ku Ivanjili y’uyu munsi. Mu by’ukuri nk’umuntu uwo ari we wese wakoresha abakozi mu murima agamije kuzasarura akaniteza imbere, ntiyagenza nka nyir’umurima twumva mu ivanjili y’uyu munsi wahembye abakoze bose ibingana, ari uwahanganye n’izuba umunsi wose ndetse n’uwakoze isaha imwe gusa. Uretse ko byakwitwa n’akarengane, na we ubwe nta nyungu yazaronka kuko yaba abara nabi. Iki ni ikigereranyo Yezu atanze kugira ngo atwigishe iby’Ingoma y’Imana!

Zimwe mu nyigisho twakura muri iyi Vanjili, ni uko Nyagasani we ubwe ari we utora, agatora uwo ashatse akanatorera igihe gikwiye. Yezu ubwe yaragize ati: “Simwe mwantoye ahubwo ni njye wabatoye, mbashyiraho kugira ngo mugende mwere imbuto, kandi iyi mbuto yanyu igumeho” (Yh 15,16). Nyagasani ni we utora. Turiyimbire twe abo yatoye niba twikorera aho kumukorera, nk’uko isomo ry’uyu munsi ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli ribitubwira: “Bariyimbire abo bashumba ba Israheli biragira bo ubwabo, bakinywera amata, bakambara imyambaro y’ubwoya bw’intama, bakibagira iz’imishishe…”. Aha umuntu yakwibwira ko Nyagasani ariho atwama abavugabutumwa, abashinzwe gukenura ubushyo bwe gusa, ariko buri wese yahera ko akibaza uko ahagaze mu nshingano ze afite hano ku isi. Ari umugabo cyangwa umugore, ari umubyeyi, ari umusore cyangwa inkumi, ari umuyobozi wese aho ava akagera. Wowe ushobora gutekereza uti: Njyewe ntacyo nshinzwe muri ibyo byose, nawe Yezu arakubwira ati: “Ni iki gituma uhagaze aha ngaha umunsi wose ntacyo ukora? Nawe jya mu muzabibu wanjye!”. Umuzabibu w’Uhoraho uri aho ibyo yaremye byose biri, yaba abantu cyangwa ibintu! Mwemerere nawe ujye kumukorera. Ntiwibwire ko igihe cyagucitse! Upfa kwemera gusa, azaguha ‘igihembo gikwiye’. Uwo murimo Uhoraho aduhaye, tuwukore tutarebana ku jisho ahubwo turangwe n’urukundo rwifuriza ibyiza abo dufatanije uru rugendo rwa hano ku isi. Twirinde kugira uwo ducira iteka ngo ngaha agenza nabi, cyangwa ngo yatinze kwitaba umuhamagarira kumukorera ahubwo tumurembuzanye ineza n’impuhwe kuko ari byo bituma natwe duhinguka mu maso y’uwaduhanze. Ni nde wamubuza kugenza neza, uko ashaka mu bye? Uwemera kumukorera wese amufitiye igihembo! Yaba uwatangiye kera yemwe n’uza kubyemera mu kanya. Mwitabe, dore nawe araguhamaye, umukorere utijana!

Padiri Joseph Uwitonze  

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho