Abamukozeho bose barakira

Ku wa 1 w’icya 5 Gisanzwe A, 6/2/2017

Amasomo: Intg 1, 1-19; Zab 103, 1-6.10.12.24.35c; Mk 6, 53-56

Twongeye gusoma Igitabo cy’Intangiriro. Imana yamurikiye abanditsi batagatifu batumara amatsiko twari dufite ku iremwa ry’ibiriho. Kuva kera muntu yibaza aho ibi tubona byose byavuye. Ni nde wabihanze? Byari bimeze bite ibintu bitaratangira kubaho? Ibyo bibazo byose byakemutse igihe Umwanditsi Mutagatifu agaragarije iki Gitabo cy’Intangiriro.

Mu kanya twumvise uko bimwe na bimwe byaremwe. Twagarukiye ku munsi wa kane. Kuzageza mu mpera z’icyumweru cya gatandatu, tuzaba turangije igice cya mbere cy’Igitabo cy’Intangiriro (Intg 1-11). Tuzongera kukigarukaho ku wa mbere w’icyumweru cya 12 gisanzwe. Hagati aho tuzajya tugenda twumva n’ibindi bitabo byerekeranye n’amateka n’ubuhanga by’abakurambre bacu mu kwemera. Ubu ni uburyo bwiza Kiliziya ikoresha kugira ngo itungishe abana bayo Ijambo ryayo kuva ku Isezerano rya Kera kugeza ku Rishya.

Imana Data Ushoborabyose yaremye ibintu byose mu minsi itandatu. Ku wa mbere yaremye urumuri maze ibyari mu mwijima w’uruvangavange birasobanuka. Ku wa kabiri yaremye ikirere maze isi itandukana n’ijuru (ikirere). Ku wa gatatu, Imana yatandukanyije ibidendeze by’amazi n’ubutaka bwumutse. Uwo munsi hakozwe byinshi: nyuma yo gutandukanya isi n’inyanja, Imana yahise irema ibimera maze bitaka ahari ubutaka bwumutse. Ku munsi wa kane, haremwe izuba n’ukwezi yatendetse mu kirere ngo bimurikire isi amanywa n’ijoro.

Ibyo byose kubyumva biryoheye amatwi dore ko n’Imana ubwayo yabyitegerezaga imaze kubirema igasanga ari byiza bukira bugacya igakomeza. Uburyo iremwa risobanuye, ubitekereje neza wumva ko atari ibihimbano bisanzwe by’abantu. Ubwenge Imana yaduhaye ariko buduha kumva ko ubwo yaremaremaga byose, nta muntu n’umwe wariho ngo ahahagarare ndetse afate amafoto, yandike maze nyuma azakore raporo atangaze n’amafoto. Ibyo ntibyabaye ariko ukuri kwamaze amatsiko gusubiza abantu bo mu bihe byose kurisobanura: Imana Data Ushoborabyose yaremye byose kandi bigenda byiyongera, bikura kandi birushaho kuba byiza kuko indunduro ya byose ari ubwiza bubiranga butuganisha mu inyungutira ry’ubwiza butangaje bubarizwa mu Mana ubwayo. Ni cyo bisobanuye kuba Imana yararemye mu minsi itandatu. Ifite ubushobozi bwose, umwanditsi aba yaravuze ko byose byaremwe idakika rimwe ariko n’ubundi ni kimwe kuko ibintu byatangiye uko Imana yabigennye.

Muri ibi bihe turimo, hateye ibitekerezo byinshi binyuranye kandi bishaka kuvuguruza ibyo tubwirwa mu gitabo cy’Intangiriro byerekeye iremwa ry’ibintu. Abakeka ko ari abahanga kaminuza, ngo bakora ubushashatsi bakagera ku mwanzuro w’uko uko iremwa rivugwa atari ukuri. Bavuga ko ibintu byose byabayeho bitewe n’icyo bita Big Bang. Abashakashatsi kabuhariwe bakeka ko ibiriho byatangiye mu gihe isi yari ikintu cy’imbumbe cyaturitse maze kibyara ibintu byose. Mu bushakashatsi bwabo, batekereza ko hashize imyaka iyingayinga miliyari cumi n’enye, ubwo nyine habaye ubushyuhe bw’umurengera maze isi yari ikintu kibumbiye hamwe igaturitswa n’ubushyuhe hagatangira gahoro gahoro kuboneka ibimera n’ibindi byose tubona ku buryo umuntu na we yabaye imbuto y’uko ibintu byagendaga bitera imbere. Ibyo bituma bavuga ko nta Mana yamuremye, ko nta yaremye ibyo tubona.

Abo bahanga bose batinya iki kibazo: “Ni nde waremye icyo kintu cy’imbumbe cyaba cyaravuyemo ibiriho byose?”. Iyo bageze aho barya iminwa. Uko Yezu Kirisitu ubwe yabisobanuye, Imana ni yo yaremye ibyo byose, ni yo yashyizeho amategeko karemano yabyo. Ni yo yashyizeho gahunda y’uko ibihe bigenda bisimburana. Abantu bageze ku isi batangiye guca akenge aho batubahirije ayo Mategeko y’Imana, bishyira hejuru bashaka kureshya na yo maze ubwenge bwabo burayoba, ubuyobe no guta umurongo bikwira mu byaremwe byose birahindana akabyo kaba karashobotse urupfu rutangira kwivuga.

Igihe cyarageze, Imana, yo Muremyi wa byose, iriyizira yigira umuntu muri Yezu Kirisitu. Icyo gikorwa cyo kwigira umuntu, ni cyo cyakagombye no guhumura ubwenge bwa muntu akumva ko Uhoraho wigaragaje atari we wananiwe guhanga ibiriho byose. N’ibikorwa bya Yezu n’ububasha yari yifitemo bwakizaga abantu, na byo ni urufunguzo rw’umutwe wacu. Kumwemera, kumwegera, gushashaka uburyo wahuza na we urugwiro, nta bintu bindi bihambaye bikozwe, urakira. Niba ari uko bimeze, kuvuga ngo “Isi nibeho” ikabaho, bitandukaniye he no gukiza umuntu ku bw’ijambo rifite ububasha nk’irya Yezu cyangwa gukizwa no kumwegerana ukwemera? Uzamukoraho azakira na ho uzikoraho nk’abamukozeho bamukorera umusaraba, azikoraho yikuza yisibire amayira y’ubwenge nyabwo bubeshaho iteka mu ijuru.

Yezu Kirisitu nasingizwe adukize aduhugure ubwenge. Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Pawulo Miki, Amandi, Aviti, Doroteya, Vedasiti na Matayo Koreya, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho