Abeza n’ababi

KU CYUMWERUCYA XVII GISANZWE, C, 24/07/2022

Intg. 18, 20-32; Zab 137, 1-3.6-8; Kol 2, 12-14; Lk 11, 1-13

Umugisha w’abeza

Bavandimwe muri Yezu Kirisitu, nimuze kuri iki cyumweru dutekereze ku isengesho rya Aburahamu. Umukurambere wacu yatakambiye Sodoma na Gomora. Abo baturage bari barigometse ku Mana Umuremyi wa byose. Isengesho rye ryari ryishingikirije ku beza bubaha Imana. Iyo bahaboneka bakagera ku icumi, izo mpugu ntizari kurimbuka. Erega natwe muri iyi si dukeneye abatakamba kuko yiganjemo abagome batuka Imana. Uwo si umugisha. Dukeneye gutakambira isi.

Dushime Aburahamu. Sekuruza w’abemera twese, duhora tumushimira umurage yadusigiye. Yemeye Imana ku buryo bwose. Yayikurikiye atazi neza aho imuganisha. Yemeye no gutanga umwana we agirira Imana Umusumbabyose. Icyo gitambo cya Izaki tuzi uko cyagenze. Cyagaragaje ukwemera gukomeye, kwa kundi kujyana n’urukundo n’ukwizera bihambaye.

Aburahamu yaranzwe n’urukundo agirira abandi. Yasutse amarira abonye ko abaturage ba Sodoma na Gomora bagiye kurimbuka. Yashoboraga kwituriza kuko we ntacyo yari abaye. Yababajwe cyane n’abeza bashoboraga gukongoka hambwe n’abagiranabi. Reba nawe abari mu mazi abira. Nubagirira umutima w’impuhwe ukabaririra ugatakamba, uzaba wifitemo urukundo nk’urwa Aburahamu.

Aburahamu atwereka ko abeza bafatiye runini iyi si yacu. Ni bo yacungiragaho mu isengesho rye. Yari azi neza ko Imana idashobora kureka abeza bakongoka kandi nyine barayubashye. Ni ko bimeze kandi ni ihame. Abeza bazabana n’Imana ubuziraherezo. Ababi, abagome, bo ntibazibukwa ukundi bazavuna umuheto birangire.

Ariko se, abeza ni abameze bate? Ababi bo se, ba ruvumwa ni abateye bate? Umwiza ni uwemera Imana y’ukuri. Yarigishijwe maze umutima we wakira icyiza. Nta cyiza kiri hejuru y’Imana. Umwana wayo Yezu Kirisitu yaje kutwereka ubwiza bw’Imana Data Ushoborabyose. Yaduhishuriye ko kwemera Imana Data Ushoborabyose n’Uwo yatumye Yezu Kirisitu, kumukunda no kugirira bose neza ari byo bizatugeza mu ijuru kubana na We iteka ryose. Yezu yavuze ko ari we Nzira Ukuri n’Ubugingo. Umuntu wese umwemera agakora ibyiza yadutoje, uwo ni mwiza rwose. Yezu yanyuze hose agira neza. Ineza agirira abantu bose ashaka ko bakira, ni yo igomba kuturanga. Umwiza ni wa wundi wifuriza icyiza abantu bose kabone n’aho bamwe baba ari abanzi be. Abeza ni bo bagirira neza isi. Abeza ariko na none si abamalayika. Bamabaye umubiri. Bashobora gushukwa bagakora gusa ibyo umubiri ushaka nta kwigomwa guhagije. Bagomba kugenzura bakamenya ko ari urukundo bashyize imbere. Ibidatunganye muri bo, Imana ibaha imbabazi. Umubiri ushobora kubagora bakababara bakitotomba. Cyakora uko byagenda kose, ntibashobora kwitandukanya n’Imana. Bakomera ku kwemera bakamamaza urukundo rw’Imana bakifuriza ibyiza bagenzi babo. Ntacyo bakora bagamije inabi. Nta mushinga bategura uri buhemukire umuntu uwo ari we wese.

Umuntu mubi, we ni ukwikunda gusa kumuranga. Ntacyo iby’Imana biba bimubwiye. Ahora ashaka inyungu ze. Ibyo Yezu avuga mu Ivanjili, ntacyo bimushishikazaho. Arireba gusa akareba na bene wabo. Asenya isi uko ashoboye n’iyo yaba atabizi. Inabi agirira Imana ubwayo yanga kuyemera ni na yo acuburira ku nzirakarengane zo mu isi. Umubi n’ababi bose buzura umwijima w’urwango. Nta kibanezeza batarigarurira isi uko babishatse. Ababi, icyo bakoze cyose gishobora kubyarira isi amazi nk’ibisusa kuko imikorere yabo itarangwa n’urukundo. Ahatari urukundo nta kindi cyiza kihaba.

I Sodoma na Gomora ntihabonetse abeza benshi. Nta n’abantu icumi beza bahabonetse. Umwe wenyine ari we Loti ni we waharokotse. Turebe neza aho dutuye. Ese abeza ni bo benshi? Tubishimire Imana. Aho ababi ntibahiganje? Dusabe bakire. Nibatisubiraho, bazarimbuka. Guhakana Imana no kugomera bene muntu, ntacyo bizabagezaho.

Dusabe tuzahabwa. Dusabire isi yacu. Abayiyobora barusheho kwegera Imana bayemere, barangwe n’urukundo birinde kugira uwo barenganya. Dasabe twizeye kandi twirinda ububi bwose iyo buva bukagera.

Yezu asingizwe. Umubeyyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu bose badusabirae kuri Data Ushoborabyose. Amina.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho