Tariki 6 Werurwe 2017
Uwa mbere w’icyumweru cya mbere cy’igisibo
Amasomo : Abalevi 19,1-2.11-18 ; Zaburi 18(19) ; Matayo 25,31-46
Kuzirikana
Ivanjili ya none ni imwe mu nyigisho za Yezu abakristu bumva kenshi, kandi nta mugayo kuko ibyo itubwira ni inkingi mwamba y’ubuzima bwa gikristu : urukundo ni ryo tegeko ribumbye ayandi. Urukundo uwemera agaragariza abaciye bugufi, bene ba bandi batagira icyo bashobora kwimwitura ineza bagiriwe, ni ikimenyetso cy’uko uwemera yacengewe koko n’ibyo Kristu atwigisha.
Urubanza
«Kandi azagarukana ikuzo gucira urubanza abazima n’abapfuye», niko tuvuga iyo twamamaza ukwemera kwacu. Mu ivanjili ya none haravugwa ingingo zizashingirwaho kuri uwo munsi. Mu rubanza urwo ari rwo rwose tuzi ko nta mikino. Na ruriya ruvugwa mu ivanjili nta mikino. Ariko iyo abacamanza baguhamagaye uzi umuburanyi n’ibyo akurega, kandi ufite ingingo n’ibimenyetso bikurengera, ubitaba wemye ndetse ufite akanyabugabo kuko uba wizeye ko uwakwiteje umutsinda ukamugaragura ! Niyo mpamvu iyo uri umukristu ukamenya abababaye, ukabasura, ukagirira ubuntu ba nyakujya, ukabaho utitekereza wenyine ahubwo ukibuka ko muntu wese akwiye icyubahiro gikomoka ku Muremyi, kabone n’ubwo uwo muvandimwe yaba ari ruharwa uri mu nzu y’imbohe (imfungwa ivugwa mu ivanjili si iyazize akarengane gusa cyangwa iyicujije ibyaha), cyangwa ari umutindi nyakujya utagira n’urwara rwo kwishima, cyangwa uwo uburwayi, iza bukuru n’andi majye agwirira abantu yibasiye akamutesha ubukaka bw’umubiri n’ubw’ubwenge, niba uri umukristu ukibuka ibyo mu bitekerezo no mu ngiro, urwo rubanza ntirugomba kugutera ubwoba kuko ufite ingingo zose zo kurutsinda.
Hari igihe dusuzuma ubukristu bwacu tukibwira tuti ubwo tutishe, tutibye, tutasambanye, tutabeshye, byose bimeze neza. Twatera indi ntambwe tugatekereza amasengesho tuvuga, za misa tujyamo, ingendo nyobokamana, amahuriro tubamo n’ibindi bikorwa dukunze kwita nyobokamana. Aho ivanjili ya none itangarije nuko itubwira ko ibyo byose nta na kimwe kiri mu ngingo z’urubanza rwa nyuma ku buzima bwa muntu imbere y’Imana. Icyo bigamije ni uguhindura imitima, uwemera akareka kuba nyamwigendaho, akareka ubwikunde butuma buri gihe akurura yishyira.
Kuba intungane nk’Imana ni ugukunda ni ugukunda mugenzi wawe.
Kureka ubwo bwikunde nibyo bituma dusa n’Imana, yo yatugaragarije ko idakunda kwifungira mu bumana bwayo, ikaturema ikanaducungura ibigirishije Ijambo n’Urukundo byayo. Imana itwereka neza ko idashishikajwe no kwibungabunga ngo hatagira ikiyivangamo. Yarirekuye irarema, yarirekuye iracungura, ihora yirekura kugirango dushobore kuyigana. Na muntu ushaka gusa nayo aharanira ubutungane, inzira nyayo mu bihe byose, cyane cyane mu byo turimo, si uguhunga abandi ngo batamuvangira. Muntu uko yaba ameze kose ntitugomba kumubonamo intambamyi itubuza kumererwa neza, ahubwo agomba kutubera ikiraro kiduhuza n’Umuremyi wa twese. Kugira impuhwe niko kumenya Imana, ni ko gusa nayo. Udakunda ntiyamenye Imana. Hari abiga iby’ubumenyamana bakaminuza, hari abagira ingabire yo gusenga n’izindi mpano nyinshi, ariko kuminuza nyako, gukora ibitangaza nyako ni ukugira urukundo n’impuhwe nk’ibya Kristu. Ingabire y’ubutungane iyobora uyihawe ku bavandimwe. Nta butungane butanya muntu n’abavandimwe.
Igisibo nikidufashe kongera kwivugurura mu mitekerereze, tumenye iby’ingenzi tugomba kwibandaho mu gushaka Imana, tumenye aho itwigaragariza nyabyo, kandi tusabe imbaraga zo kuyikomeraho.
Padiri Jean Colbert NZEYIMANA i Roma/Italie