Adiventi irongeye iratangiye: Kugarukira Uhoraho

Inyigisho yo ku cyumweru cya 1 cya Adiventi B

Ku ya 30 Ugushyingo 2014

AMASOMO: 1º. Iz 63, 16b-17.19b; 64, 2b-7; 2º. 1 Kor 1, 3-9; . Mk 13, 33-37

1. Igihe cyo gutegereza Umukiza

Abakirisitu twongeye gutangira umwaka wa Liturujiya ufungurwa na Adiventi isobanura igihe cyo gutegereza ukuza k’Umukiza, uwo Ibyanditswe Bitagatifu byita Mesiya wasizwe amavuta y’ubutore kugira ngo ayobore imbaga y’Imana mu ijuru amaze kuyibohora ibyayishikamiraga byose. Iki ni igihe gishushanya imyaka n’akaka Umuryango w’Uhoraho wamaze utegereje ko huzuzwa ibyo wari warasezeranyijwe kuva Aburahamu yatorerwa kuzaba sekuruza w’abemera bose Imana y’Ukuri. Ni igihe kidukangurira gukomera ku Masezerano y’Imana kugira ngo igihe cyayo nikigera tuzabe twiteguye kuyakira no kuyishimira. Gutegereza Umukiza bisaba kwitoza gutekereza icyo Imana yatubwiye kuva kera na kare ikoresheje abahanuzi bayo. Ubushobozi bwa muntu bukunze kuba buke mu kwihangana no gutegereza igihe kirekire, ni yo mpamvu kurambirwa biziramo maze icyo Nyagasani yavuze kikagorekwa cyangwa se bamwe bakisinzirira rwose bakiberaho nk’aho nta Sezerano bategereje rigomba kuzuzwa.

Twarangije umwaka wa Liturujiya A, none dutangiye B. Adiventi rero irongeye iratangiye kugira ngo duhereye ku ntangiriro y’Umugambi mwiza wo kudukiza, tuzongere tuzirikane ko Amasezerano y’Imana yujujwe muri YEZU KIRISITU ariko ko ari ngombwa guhora tuzirikana amateka yose Umuryango w’Imana wanyuzemo kuva kera kugeza none kugira ngo tutazigera tuyobywa.

2. Kwiyemeza kumukomeraho

Icyo Imana idushakaho ni ukuyikomeraho kugeza igihe tuzapfira. Umuntu ku giti cye ahora azirikana amizero ye kugira ngo atayoba maze ahubwo afashe Umuryango w’Imana muri rusange gukomera. Isomo rya mbere twarivanye mu gice cya gatatu cy’igitabo cy’umuhanuzi Izayi. Muri icyo gice, twiyumvira ukuntu Abayisiraheli bamaze kugaruka i Yeruzalemu (nyuma ya 538 mbere ya KIRISITU) batamerewe neza kuko habonetse abantu benshi batari bitaye kuri Uhoraho, benshi bamugomeraga kandi bakarenganya abandi. Abayoboke b’Uhoraho bari mbarwa bigatuma nyine babaho nabi bahangayitse. Umuhanuzi aratakamba agira ngo abantu bongere bagaruke mu nzira z’Uhoraho kugira ngo imitima yahumanye ikire n’ibikorwa bimeze nk’umwenda urimo imyanda birorere.

Igihe cya Adiventi ni icyo kwibutsa izo nyigisho zikangurira bose kugarukira Uhoraho. Ni ukongera kwigisha ibijyanye n’Amasezerano y’Imana Data Ushoborabyose. Ni ugusobanura amateka yaranze ikizwa rya Isiraheli kuva mu ntangiriro kugeza mu gihe cya Isiraheli Nshya ari yo Kiliziya turimo YEZU yashatse ko dukirizwamo. Inyigisho z’iyobokamana ziteganijwe ku buryo zihora zibutswa uko ibihe by’umwaka bigenda birangira byongera gutangira.

Umukiza yaraje ku buryo budasubirwaho, yujuje ibyo Imana yari yarasezeranyije Aburahamu. Tugiye kwitegura guhimbaza uko kuza kwe kwa mbere kwarangiye ariko duhora twibuka mu birori by’agatangaza bya Noheli. Ku bantu batangiye ubwigishwa, ibivugwa byose ni bishya. Ku bakirisitu bamenyereye bakuze mu kwemera bitegura ibihe bikomeye basenga, bicuza kandi bigombwa kugira ngo amabanga ya YEZU KIRISITU arusheho kubacengera, kubaryohera no kubavugurura. Si byiza guhimbaza ibihe bikomeye dufite umutima umeze nk’umwenda utameshe. Iki na cyo ni igihe cyo gutegura imitima kugira ngo ibirori tuzahimbaza bitazaba ibintu by’inyuma gusa kugeza igihe azagarukira.

3. Kuba maso

Ivanjili tumaze kumva yadufasha gusobanura ko Adiventi ari n’igihe cyo kwitoza no gutozwa kuba maso. Twavuze ko Adiventi yabaye yarangiye, ariko hari n’indi dutegereje: YEZU KIRISITU azagaruka aje gucira imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye. Ni ngombwa gukora ibishoboka byose kugira ngo atazasanga nta cyo twiteguye cyangwa twisinziriye. Intumwa zifite umurimo ukomeye wo gukomeza ukwemera kw’abayoboke kugeza ku munsi wa Nyagasani YEZU KIRISITU. Twumvishe Pawulo intumwa ashishikaza Abanyakorenti kugira ngo babumbatire ingabire z’Imana bahawe. Muri iki gihe, mu gihe ababatijwe bamwe na bamwe basinziriye nta cyo bitayeho ku masezerano ya YEZU KIRISITU, abashinzwe kwamamaza ibyiza by’ijuru bafite umurimo utoroshye. Kwamamza Inkuru Nziza mu bihe bya none birakomeye cyane: hariho ubuhakanyi bwinshi, hariho imigirire inyuranye n’Ivanjili isa n’aho yahawe intebe, himitswe ikinyoma ku buryo bukabije, akarengane no guhonyora abatishoboye reka sinakubwira, ingeso mbi zitigeze zinavugwa zisa n’izigenda zihabwa ijambo, ibyaha bikabije nko kwica inzirakarengane zitaravuka aho guca ukubiri n’umurengwe ukurubana abantu mu iraha riteye isoni n’ibindi n’ibindi.

Umurimo w’ibanze wa Kiliziya none, ni ugukangura abantu bose basinziriye muri ibyo byose. Ni yo yagizwe umunyarugi kugira ngo igihe cyose YEZU aziye inzugi z’imitima zikinguke yinjire agabe amahoro n’ibyiza by’ijuru. Buri wese wumva inyigisho wiyemeje kuba umwigishwa wa YEZU KIRISITU niyihatire kuba maso kugira ngo adakingurira ibirura byamutandukanya n’ijuru; niyihatire gufasha abashoboka bose gukanguka no gutegereza igihe YEZU KIRISITU azazira kubajyana kuko nasanga basinziriye bazasigara.

YEZU KIRISITU uhora ashaka kudukiza nasingizwe mu mitima yacu. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu badusabire gukomera ku nyigisho twashyikirijwe no kuba maso kugeza ku munsi wa nyuma.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho