Isomo rya 1: Izayi 63, 16b-17.19b ; 64, 2b-7
Uhoraho, ni wowe Data n’Umucunguzi wacu.
Ng’iryo izina ryawe, kuva kera kose.
Uhoraho, kuki ureka duteshuka inzira zawe,
tukanangira imitima yacu, kugeza n’aho tutakikubaha?
Tugarukire, turi abagaragu bawe,
turi n’imiryango y’umunani wawe.
None iyaba wari ukinguye ijuru, ngo umanuke ,
imisozi yose yarindimukira imbere yawe.
Nta na rimwe bigeze babyumva,
nta na rimwe bigeze babibwirwa,
nta n’ijisho ryigeze ribona indi mana ikora ityo,
ngo irengere uwayizeye, uretse wowe.
Usanganira abishimira gukurikira ubutabera,
bakwibuka, bagakurikira inzira zawe:
None waraturakariye, kuko twagucumuyeho,
ariko kandi tuzakizwa n’uko tugarutse mu nzira zawe.
Twese twari nk’abahumanye,
n’ibikorwa byacu by’ubutabera
bimeze nk’umwenda urimo imyanda;
twese twararabiranaga nk’amababi yahungutse,
ibicumuro byacu bikatugurukana nk’umuyaga.
Nta n’umwe wari ukiyambaza izina ryawe,
ngo yisubireho maze akwizirikeho,
kuko wari wadukuyeho amaso,
ukatugabiza ibicumuro byacu.
Nyamara kandi Uhoraho, ni wowe Mubyeyi,
turi ibumba ribumbwa na we,
twese turi igikorwa cy’ibiganza byawe.
Zaburi ya 79 (80), 2ac.3bc, 15-16a, 18-19
Mushumba wa Israheli, tega amatwi,
wowe wicaye hejuru y’Abakerubimu,
garagaza ububasha bwawe, maze udutabare!
Uhoraho, Mugaba w’ingabo, dukundire, ugaruke,
urebere mu ijuru, witegereze,
maze utabare uwo muzabibu;
urengere igishyitsi witereye,
Ikiganza cyawe kizahore kiramburiye
kuri ya Ntore ishyigikiwe n’ukuboko kwawe,
uwo mwana w’umuntu ugukesha imbaraga.
Bityo ntituzongera kuguhungaho,
uzatubeshaho, twiyambaze izina ryawe.
Isomo rya 2: 1 Abanyakorinti 1,3-9
Bavandimwe, tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana, Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu. Mpora nshimira Imana yanjye kubera mwebwe, nibuka ineza yayo mwaherewe muri Kristu Yezu. Koko rero Imana yabasenderejeho ingabire z’amoko yose muri We, cyane cyane iyo kumumenya no kumumenyesha abandi. Bityo guhamya Kristu mukaba mwarabyikomejemo, ku buryo nta ngabire n’imwe y’Imana mubuze, mu gihe mugitegereje ukwigaragaza kwa Yezu Kristu Umwami wacu. Ni we uzabakomeza kugeza mu ndunduro, kugira ngo muzabe muri indakemwa, kuri uwo munsi wa Nyagasani Yezu Kristu. Ni indahemuka, Imana yabahamagariye kugirana ubumwe n’Umwana wayo Yezu Kristu, Umwami wacu.
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 13,33-37
Mwitonde, mube maso, kuko mutazi igihe bizabera. Bizaba bimeze nk’umuntu wagiye mu rugendo, agashinga abagaragu be urugo rwe, akagenera buri wese umurimo we, naho umunyarugi akamutegeka kuba maso. Murabe maso rero kuko mutazi igihe nyir’urugo azazira, ari ku mugoroba, ari mu gicuku, ari mu nkoko, cyangwa mu gitondo, kugira ngo atazaza abatunguye, agasanga musinziriye. Ibyo mbabwiye, mbibwiye n’abandi bose: Murabe maso!»