Agakiza kagenewe imiryango yose karazwi?

Ku wa 2 Gashyantare: Yezu Kirisitu aturwa Imana mu Ngoro (02/02/2019)

Amasomo: 1º. Mal 3, 1-3; Zab 24 (23), 7-10; Heb 2, 14-18; Lk 2, 22-40

1.Kwemera Umukiza nyawe

Ku munsi twizihizaho Yezu aturwa Imana mu Ngoro i Yeruzalemu Amasomo Matagatifu Liturujiya itugaburira yose aratsite. Inyigisho iyakubiyemo ni iduhamagarira kwemera Umukiza nyawe muri Yezu Kirisitu wavukiye i Betelehemu akarerererwa i Nazareti ariko abanje guhungishirizwa mu Misiri kubera umubisha Herodi. Nta wundi uzanira abantu ihumurizwa, ni Yezu Kirisitu. Ushaka wese gukira iby’iyi si, iyo agize amahirwe akakira Yezu Kirisitu nta gahinda kandi. Utaramumenya ni kenshi ahuzagurika ashakisha umukiro ahabonetse hose. Ni benshi bava kuri iyi ibyo kuyoboka Yezu Kirisitu byarabihishe. Iyo bageze mu bundi buzima ubwa hano ku isi burangiye, ndahamya ko bashenguka bakicuza impamvu babayeho ari indangare.

  1. Yategerejwe igihe kirekire

Yezu Kirisitu ni we Ihanga rya Isiraheli ryamaze inyaka myinshi ritegereje ngo arihumurize. Igiteye urujijo ariko ni uko yaje nyamara benshi bagakomeza kujijita. Ibibazo byibazwa ni uruhuri iyo urumuri rwa Kirisitu rutaratangaza. Dufatire ku isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Malakiya. Iryo somo turivana mu gace k’icyo gitabo (2, 17-3, 5) gafite icyo kigisha n’iki gihe turimo. Ako gace kavuga ukuntu abantu benshi muri ibyo bihe bijujutaga bagira bati: “Abagome ni bo bene amahirwe, Imana irabashyigikiye, mbese nk’aho itagishishikajwe n’ubutabera”. Abo bose bijujutaga, Malakiya yababwiye ko umumalayika w’isezerano ari hafi kuza gucira imanza bose.

  1. Na n’ubu ntaramenyekana henshi

No kugeza none, hari benshi bibaza ibyo bibazo: Ese kuki ababi bo kuri iyi si bahirwa bagatunga bagatunganirwa ntibagire ikibakoraho? Kuki abiyoroshya babaho mu makuba atarangira? Kuvuga ibyo byose bifite ishingiro kuko nyine ibibi bigaragara ku isi bivuguruza ineza n’amahoro Yezu yatuzaniye. Ariko na none, ntibikwiye kuvuga menshi mu byo tubona bimeze nabi. Igikwiye, ni ugutekereza no kumenya impamvu yabyo: impamvu y’amakuba ya muntu ni ukubura Urumuri rwa Kirisitu. Erega ni we Mwami nyakuri uganje mu Ngoro ye Ntagatifu. Aho guta igihe mu magambo menshi, birakwiye ko tumurangamira kandi tugaharanira ko amenyekana. Birakwiye kwigisha ubuhanga twamuvomyeho aho guta igihe mu bidindiza by’iyi si inyuzamo ikishimira ibinyoma.

  1. Yakirwa n’abayoboke biyoroshya bashishikajwe n’ukuri

Papa benedigito wa 16 yazirikanye ku bantu biyoroheje bagize ihirwe ryo kwakira Umwana Yezu igihe atuwe mu Ngoro. Papa uwo abatangarira avuga ko mu by’ukuri abantu nk’abo b’abanyakuri buje ubuyoboke kandi buzuye urumuri rwa Kirisitu ari bo bashobora kwitegereza umwana Yezu bakamubonamo koko “ihumurizwa rya Isiraheli”. Twumvise amagambo umusaza Simewoni yavuze atarakana ibyishimo by’uko yakiriye Umukiza wategerejwe kera. Kuri we uwo munsi wamwujuje ihirwe ry’igisagirane yumva ko ageze ku ntego nyamukuru y’ubuzima bwe. Icyo tubereyeho erega, ni ukumenya Yezu Kirisitu, kumukunda no kwishimira kuzabana na we iteka ryose. Twumvise kandi n’umuhanuzikazi Ana wahoraga mu Ngoro. Yarahagobotse atangira gusingiza Imana no gutekerereza bose iby’uwo Mwana kugira ngo bahumurizwe.

  1. Abihayimana nibafashe isi gusobanukirwa

Nimucyo dusabirane ihirwe ryo kwishimira kwakira Yezu Kirisitu, kumva neza ko ari we iyi si yacu igomba gukomoraho amahoro n’umukiro. Ibisingizo bye nibiduhoreho. Cyane cyane ariko dusabire abihayimana bose kuko uyu munsi ari wo Kiliziya yagennye guhimbaza ubuzima bwo kwiyegurira Imana. Abo bose bakwiye kumva ko bafite inshingano yo kwakira Yezu no kudashidikanya kuvuga ibye mu bategereje ihumurizwa bose. Abo biyeguriyimana, baba abasaseridoti, abafurere cyangwa ababikira, ni abantu ntibakibagirwe ko imbaraga zo gutsinda ibibashuka nta handi ziva atari ku wababaye kandi wageragejwe wishushanyije n’abantu kugira ngo atabare abageragezwa bose. Tubasabire cyane.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu na bo badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho