Ku wa 4 w’icya XXXIII B, 22/11/2018
Mutagatifu Sesiliya.
Hish 5, 1-10; Lk 19, 41-44
Bakristu namwe bantu b’umutima worohera Imana, by’umwihariko abibumbiye mu matsinda y’abaririmbyi mwemera kandi mukisunga ubuvugizi bw’intore y’Imana Sesiliya, nimugire impagarike n’amahoro arambye mu mitima yanyu! Hamwe na mutagatifu Sesiliya nimuze duhugukire gusingiza Imana yo yatugize ihanga rya cyami ikaduhunda muri Yezu Kristu ingabire y’ubusaseridoti ari yo ituma dutera hejuru icyarimwe mu ijwi riranguruye tuti: “ABBA!!” “DAWE!!”. Naharirwe ibisigizo nyakubihorana ubutaretsa!!
Ubutumwa bw’Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa tuzirikanaho muri iyi minsi, uyu munsi kiratwereka ko Ntama w’Imana wenyine ari we ufite ubushobozi bwo kubumbura igitabo cy’amabanga y’Imana Data, ni we Mucamanza w’abantu bose, bityo kubera ubwo butumwa akwiye ibisingizo n’ikuzo, nka bya bindi Mutagatifu Sesiliya yaturaga Imana ku munsi w’ugushyingirwa kwe!
Muntu w’Imana, ese witeguye kwegera Ntama w’Imana ubwo azaba abumbuye igitabo cy’ubuzima bwawe kugira ngo uronke ubugingo? Ese umunsi kizaramburwa uzishimira ko gisomerwa ku karubanda? Wibuke ko uwo munsi nta banga rizaba rihari kuko n’ibyo wakoreye ikuzimu cyangwa mu buvumo bibi, bizaba byigaragaza nk’urumuri rutangaje.
Muntu w’Imana, hora uzirikana ko Imana yaguhaye impano y’ubuzima nk’igitabo kirambuye kandi cyanditseho ubusa, ukaba ari wowe ugomba guharanira kucyandikamo, umunsi uzapfa kizibumba maze gitegereze kuzabumburwa na Ntama! Uramenye Ntama w’Imana ntazasuke amarira arambuye igitabo cy’ubuzima bwawe! Icyampa ngo kizifunge waranditsemo ibintu biteye ubwuzu!!! Shishikara rero wandike igitabo kineza umutima w’Imana! Ndabigusabira kandi nawe ujye ubinsabira!
Muntu w’Imana, aya marira Yezu yasutse ageze hafi y’umurwa mutagatifu Yeruzalemu, ayasuka buri munsi igihe cyose akwereka inzira ikwiye wowe ukinyurira iy’ubusamo! Ayasuka buri munsi igihe akwigisha urukundo ukamwitura kwanga abo musangiye gupfa no gukira! Ayasuka buri munsi igihe akugirira neza ukamwitura kugirira nabi abandi! Ayasuka buri gihe aguha amahoro wowe ugaharanira kuyabuza abandi! Ayasuka buri gihe iyo aguha ibyo kurya wowe ukamwitura kwicisha abandi inzara kandi wabigambiriye kubera ko uba wabyikubiye! Ayasuka buri gihe iyo yaguhaye umuryango mwiza wowe ugaharanira gusenya iy’abandi mu buryo ubwo ari bwo bwose!
Muntu w’Imana, uzakomeza kuriza Yezu kugera ryari? Uzamuhogoza kugeza ryari? Uzunamura icumu ryari? Mu izina ry’uyu uhoza mu marira ndagusaba guhinduka zikigendwa, igitabo cy’ubuzima bwawe kitarafungwa, ugahindura umukono, ukandika ibisomeka kuko ibyo wandika magingo aya nta muhanga n’umwe washobora kubisoma! Hinduka, hindukira, garuka igihe kitaragucika: igihe ni iki!
Mucyo twese hamwe dusenge tugira tuti: “Nyagasani duhumure amaso, kugira ngo tukubone maze igitabo cy’ubuzima bwacu tucyandikemo ibisomeka”. Mutagatifu sesiliya dutakambire duhindure imikono twandikisha mu gitabo cyacu, tutazakorwa n’isoni n’ikimwaro kuri wa munsi wa Ntama.
Padiri NKUNDIMANA Théophile.