Amasomo, ku wa kabiri, IX, gisanzwe, giharwe: Tobi 2,10-13

Amasomo ya Misa, ku wa kabiri – Icyumweru cya 9 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: Tobi 2′]

Isomo ryo mu gitabo cya Tobi 2,10-13

Sinari nzi ko hejuru yanjye mu rukuta haritsemo ibishwi, nuko amatotoro yabyo araza agishyushye angwa mu maso, maze azamo ibihu byererana. Hanyuma njya kwivuza mu baganga, nyamara uko banshyiragamo imiti, bya bihu byererana bikarushaho kumbuza kubona, bukeye ndahuma ndatsiratsiza. Nuko mara imyaka ine yose ntabona. Abavandimwe banjye bose birabashavuza, maze Ahikari antunga imyaka ibiri, kugeza igihe agiye muri Elimayide.

Muri icyo gihe, umugore wanjye Ana apatana kuboha imyenda no kudoda, uwo abikoreye akamuhemba ikimukwiye. Nuko ku munsi wa karindwi w’ukwezi kwa Disitori, yuzuza umwenda, awushyira abawumutumye; maze bamuhemba ikimukwiye ndetse bamugerekeraho n’agahene, bakamuhaye ku buntu ngo tukarye. Ageze imuhira ka gahene gatangira guhebeba, maze ndamubaza nti «Ako gahene ugakuye he? None ntikaba ari akibano? Kajyane ugasubize nyirako, kuko twebwe tudafite uburenganzira bwo kurya ikintu icyo ari cyo cyose cy’icyibano.»

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 111 (112)’]

Zaburi ya 111 (112),1-2, 7-8, 5a.9

Alleluya!

Hahirwa umuntu utinya Uhoraho,

agahimbazwa n’amategeko ye!

Urubyaro rwe ruzagira amaboko mu gihugu,

ubwoko bw’abantu b’intungane bugire umugisha.

 

Ntakangaranywa n’ibihuha bibi,

akomeza umutima akiringira Uhoraho,

umutima we uhora mu gitereko, ntagire icyo yikanga,

agashobora kwirebera uko abanzi be bigorerwa.

 

Hahirwa umuntu ugira impuhwe,

Agira ubuntu, agaha abakene ataziganya;

ubutungane bwe bugahoraho iteka,

akagendana ishema n’ubwemarare.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le