Kuwa 10/12/2017
ISOMO RYA MBERE
Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 40, 1-5.9-11)
1Nimuhumurize umuryango wanjye, nimuwuhumurize – ni ko Imana ivuze- 2nimukomeze Yeruzalemu ; muyimenyeshe ko ubucakara bwayo burangiye, igihano cyayo kikaba gihanaguwe ; Uhoraho yayihannye yihanukiriye kubera amakosa yayo.
3Ijwi rirarangurura riti «Nimutegure mu butayu inzira y’Uhoraho, muringanirize Imana yacu umuhanda ahantu h’amayaga. 4Akabande kose gasibanganywe, umusozi wose n’akanunga kose bisizwe, n’imanga ihinduke ikibaya. 5Nuko ikuzo ry’Uhoraho rizigaragaze, ibinyamubiri byose bizaribonere icyarimwe bimenye ko Uhoraho yavuze.»
9Naho wowe zamuka ku musozi muremure, urangurure ijwi wowe uzaniye Siyoni inkuru nziza, ntutinye wowe ntumwa y’inkuru nziza igenewe Yeruzalemu! Rangurura ijwi ubwire imigi ya Yuda uti «Dore Imana yanyu.» 10Ni byo koko, dore Nyagasani Imana! Araje n’imbaraga nyinshi, afite amaboko, aje gutegeka; dore azanye n’iminyago, abo yatabaye bamubanje imbere. 11Ameze nk’umushumba uragiye ubushyo, akabwegeranya n’ukuboko kwe; abana b’intama akabatwara mu gituza cye, intama z’imbyeyi akazemera mu rwuri rutoshye.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI (Zab 85 (84), 9ab-10, 11-12, 13-14)
Inyik/ Uhoraho, twereke impuhwe zawe,
Kandi uduhe agakiza kawe.
Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze,
Aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be.
Koko ubuvunyi bwe buba hafi y’abamutinya,
Kugira ngo ikuzo rye rigume mu gihugu cyacu.
Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,
Ubutabera n’amahoro birahoberana.
Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,
maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru. .
Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,
maze isi yacu izarumbuke imbuto.
Ubutabera buzamugenda imbere,
n’intambwe ze zigaragaze inzira.
ISOMO RYA KABIRI
Ibaruwa ya kabiri ya Mutagatifu Petero Intumwa (2 Pet 3,8-14)
8Nkoramutima zanjye, hari ikintu mutagomba kwibagirwa: ni uko kuri Nyagasani umunsi umwe ari nk’imyaka igihumbi, n’imyaka igihumbi ikaba nk’umunsi umwe. 9None rero, Nyagasani ntatinze kurangiza isezerano rye nk’uko bamwe biha kuvuga ko yatinze; mu by’ukuri ni mwebwe yihanganira kuko adashaka ko hagira n’umwe worama, ahubwo ko bose bisubiraho bakamugarukira. 10Umunsi wa Nyagasani uzaza nk’umujura; uwo munsi ijuru rizazimirana n’urusaku rukaze, ibiririmo byose bizakongokeshwe n’umuriro ; maze isi n’ibiyiriho byose bizagurumane.11Ubwo rero ibyo byose bigomba kurimbuka kuri ubwo buryo, nimwumve uko imyifatire yanyu igomba kumera. Nimurangwe n’imigenzereze itunganye, mwubahe Imana, 12mwebwe abategereje kandi mugashaka gutebutsa umunsi w’lmana, umunsi uzatuma ijuru rizimira rigakongokeshwa n’umuriro, n’ibiririmo byose bikazayoka. 13Ariko nk’uko Imana yabisezeranye, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, aho ubutungane buzatura.
14Ni yo mpamvu nkoramutima zanjye, mu gihe mugitegereje ibyo, mugomba gukora uko mushoboye kose kugira ngo Nyagasani azabasange mu mahoro, muri abaziranenge n’inyangamugayo.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk3,4.6 )
Alleluya Alleluya.
Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura:
maze umuntu wese azabone umukiro uturutse ku Mana.
Alleluya.
IVANJILI
+ Mariko (Mk1,1-8)
1Intangiriro y’Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, Umwana w’Imana. 2Mu gitabo cya Izayi umuhanuzi handitswemo ngo «Dore nohereje intumwa yanjye imbere yawe, kugira ngo izagutegurire inzira. 3Ni ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati ‘Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura.’» 4Nuko Yohani Batisita atunguka mu butayu yamamaza mu bantu batisimu yo kwisubiraho kugirango bakire ibyaha. 5Maze intara yose ya Yudeya ikagenda imugana, n’abaturage bose ba Yeruzalemu. Nuko bakabatizwa na we mu ruzi rwa Yorudani, babanje kwirega ibyaha byabo.
6Yohani yambaraga umwenda uboheshejwe ubwoya bw’ingamiya, agakenyeza umukoba; yatungwaga n’isanane n’ubuki bw’ubuhura. 7Yamamazaga avuga ati «Uje ankurikiye andusha ububasha ; sinkwiye no kunama ngo mfundure udushumi tw’inkweto ze. 8Jyewe nababatirishije amazi, naho We azababatirisha Roho Mutagatifu.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu