Amasomo ya Misa, ku wa kabiri w’icyumweru cya 12, gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: Intangiriro 13′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro 13,2.5-18

Abramu yari umutunzi cyane, akize kuri zahabu na feza.Loti wimukanaga na Abramu, na we yari atunze amatungo, amagufi n’amaremare, hamwe n’amahema. Igihugu nticyari kibahagije bombi, kandi kubera ubwinshi bw’amatungo yabo, kubana ntibyashobokaga. Haje kuvuka intonganya mu bashumba ba Abramu n’aba Loti. — Icyo gihe Abakanahani n’Abaperezi bari bagituye mu gihugu. — Abramu abwira Loti, ati «Ntihakabe intonganya muri twe, no ku bashumba banjye n’abawe, kuko turi abavandimwe. Mbese nturora iki gihugu cyose? Reka dutandukane. Nujya ibumoso nzajya iburyo, nujya iburyo nzajya ibumoso.»

Loti aterera amaso, abona ikibaya cyose cya Yorudani, n’uko cyatembaga amazi impande zose. — Ibyo byabaye igihe Uhoraho yari atararimbura Sodoma na Gomora; muri icyo gihe icyo kibaya kugeza kuri Sowari cyari kimeze nk’ubusitani bw’Uhoraho, kimwe n’igihugu cya Misiri.— Loti yihitiramo ikibaya cyose cya Yorudani, agenda rero agana iburasirazuba. Batandukana batyo. Abramu we atura mu gihugu cya Kanahani, naho Loti atura mu migi y’icyo kibaya, amahema ye ayashinga hafi ya Sodoma. Abantu b’i Sodoma bari inkozi z’ibibi, bahoraga bacumura kuri Uhoraho.

Loti amaze gutandukana na Abramu, Uhoraho abwira Abramu, ati «Ubura amaso uhereye aho uri, maze urebe mu majyaruguru no mu majyepfo, urebe mu burasirazuba no mu burengero bwaryo. Igihugu cyose uruzi ndakiguhaye burundu, wowe n’urubyaro rwawe. Urubyaro rwawe nzaruha kororoka rugwire nk’umukungugu wo ku isi. Mbese hari umuntu washobora kubara umukungugu w’isi? Ni ko n’urubyaro rwawe batazashobora kurubara! Haguruka utambagire iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo, kuko nkiguhaye.» Abramu ashingura amahema ye, ajya gutura hafi y’ibiti by’imishishi ya Mambure biri i Heburoni. Ahubakira Uhoraho urutambiro.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 14 (15)’]

Zaburi ya 14 (15),1a.2, 3bc-4ab, 4d.5

R/Nyagasani, intungane izatura mu Ngoro yawe.

Uhoraho, ni nde ukwiye kwinjira mu Ngoro yawe?

Ni umuntu utajorwa mu mibereho ye,

agakurikiza ubutabera,

kandi akavugisha ukuri k’umutima we.

 

Ntagirire abandi nabi,

cyangwa ngo yihe gusebya mugenzi we.

Uwo muntu arebana agasuzuguro uwigize ruvumwa,

maze akubaha abatinya Uhoraho.

 

Icyo yarahiriye n’aho cyamugwa nabi, nta bwo yivuguruza,

iyo agurije undi ntamutegaho urwunguko,

ntiyemera ruswa ngo arenganye utacumuye.

Ugenza atyo wese azahora ari indatsimburwa.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le