Amasomo ya Misa, ku wa kane [28 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: Abanyaroma 3′]

Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 3,21-32

Ubu ngubu ariko ubutungane bw’Imana bwarahishuwe hatagombye amategeko; intangamugabo ni amategeko n’abahanuzi. Ni ubutungane bw’Imana butangwa no kwemera Yezu Kristu, bukaba bugenewe abemera bose nta vangura. Kuko bose bagomye, bakivutsa ikuzo ry’Imana. Ariko bahabwa kuba intungane n’ineza yayo ku buntu, babikesha gucungurwa na Kristu Yezu. Ni We Imana yagize intangacyiru mu maraso ye ku bw’ukwemera, kugira ngo igaragaze ubutungane bwayo, Yo yarenze ku byaha bya kera, mu gihe yabyihanganiraga. Ubu ngubu rero igaragaza ubutungane bwayo kugira ngo ibe intungane, kandi ihe kuba intungane ugengwa no kwemera Yezu.

Wa mwirato ushingiye he se noneho? Warashize. Uzize irihe teka? Iryo kubahiriza amategeko? Oya! Ahubwo itegeko ry’ukwemera. Koko rero, turahamya ko umuntu ahabwa kuba intungane n’ukwemera hatagombye ibikorwa by’amategeko. Mbese Imana yaba iy’Abayahudi bonyine? Nta bwo se ari n’iy’abanyamahanga? Yego, ni n’iy’abanyamahanga. Ubwo ari Imana imwe, izaha uwagenywe kuba intungane abikesha ukwemera, n’utagenywe na we abikesha ukwemera. Ubwo se turambura amategeko agaciro kayo tuvuga ukwemera? Ntibikabe! Ahubwo tuyahaye ishingiro.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi 129 (130)’]

Zaburi 129 (130), 1-2, 3-4, 5-6ab

Uhoraho, ndagutakambira ngeze kure,

Uhoraho, umva ijwi ryanjye.

Utege amatwi ijwi ry’amaganya yanjye!

 

Uhoraho, uramutse witaye ku byaha byacu,

Nyagasani, ni nde warokoka?

Ariko rero usanganywe imbabazi,

kugira ngo baguhoranire icyubahiro.

 

Nizeye Uhoraho n’umutima wanjye wose,

nizeye ijambo rye.

Umutima wanjye urarikiye Uhoraho

kurusha uko umuraririzi ategereza umuseke.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le