Amasomo ya Misa yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 16 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: Iyimukamisiri 20′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri 20,1-17

Ku musozi wa Sinayi, Imana ibwira Musa aya magambo yose iti « Ni jyewe Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara :

Nta mana zindi uzagira kereka jyewe. Ntuzikorere ishusho ry’iribazanyo cyangwa se ikindi kibonetse cyose ; cyaba gisa n’ibiri hejuru mu kirere, cyangwa n’ibiri hasi ku isi, cyangwa se n’ibiri mu mazi akikije isi. Ntuzapfukame imbere y’ibyo bigirwamana kandi ntuzabiyoboke; kuko Imana yawe ari jyewe Uhoraho, nkaba Imana ifuha, ihanira icyaha cy’ababyeyi mu bana babo, kugeza mu gisekuruza cya gatatu no mu cya kane cy’abanyanga, nyamara abankunda bagakurikiza amategeko yanjye, mbagaragariza ubudahemuka bwanjye ingoma ibihumbi.

Ntuzavuge izina ry’Uhoraho Imana yawe mu binu by’amanjwe, kuko Uhoraho atazareka guhana uzabaravuze izina rye mu bintu by’amanjwe.

Urajye wibuka umunsi w’isabato, uwegurire Imana. Uzakore imirimo yawe yose mu minsi itandatu, naho uwa karindwi ni isabato y’Uhoraho Imana yawe ; ntuzagire umurimo n’umwe ukora : ari wowe, ari umuhungu wawe, ari umukobwa wawe, ari umugaragu wawe, ari umuja wawe, ari itungo ryawe, ari n’umusuhuke waje iwanyu. Kuko mu minsi itandatu Uhoraho yahanze ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose, maze akaruhuka ku munsi wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uhoraho aha umugisha umunsi w’isabato, akawiyegurira.

Wubahe so na nyoko, kugira ngo uzarambe mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.

Ntuzice umuntu.

Ntuzasambane.

Ntuzatware umuntu ngo umugire uwawe ku ngufu.

Ntuzavuge ibinyoma ubeshyera mugenzi wawe.

Ntuzararikire inzu ya mugenzi wawe, ntuzararikire umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, mbese ikintu cya mugenzi wawe icyo ari cyo cyose.»

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 18(19)’]

Zaburi ya 18(19),8, 9, 10, 11

R/ Nyagasani, ni wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka

Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,

rikaramira umutima.

Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,

abacisha make akabungura ubwenge.

Amateka y’Uhoraho araboneye,

akanezereza umutima ;

amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,

akamurikira umuntu.

Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,

kigahoraho iteka ryose.

Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,

byose biba bitunganye.

Bikwiriye kwifuzwa kurusha zahabu,

kurusha ikirundo cya zahabu iyunguruye ;

biryohereye kurusha ubuki,

kurusha ubuki bw’umushongi bukiva mu binyagu !

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le