Amasomo yo ku wa gatatu, Icya 13 gisanzwe, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Amosi 5,14-15.21-24

Nimushake ikiri icyiza, ikibi mukireke,

kugira ngo mushobore kubaho,

maze Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azabane namwe, uko mubivuga.

Nimwange ikibi, mukunde icyiza,

nimusubize ubucamanza umwanya wabwo mu rukiko,

wenda ahari Uhoraho, Umugaba w’ingabo,

yazababarira agasigisigi ko mu muryango wa Yozefu.

Nanga urunuka kandi nkagaya ingendo mukora muje kundamya,

sinshobora gushimishwa n’amakoraniro yanyu,

igihe muntura ibitambo bitwikwa,

no mu maturo yanyu nta na rimwe rinshimisha;

sinduha ndeba n’ibitambo byanyu by’ibimasa.

Igiza kure urusaku rw’indirimbo zawe,

n’umurya w’inanga zanyu sinshobora kuwumva.

Ahubwo uburenganzira nibudendeze nk’amazi,

n’ubutabera butembe nk’umugezi udakama!

 

Zaburi ya 49 (50), 7ac-8, 9-10, 12-13, 16bc-17

«Tega amatwi, muryango wanjye, ngiye kuvuga;

jyewe Imana, nkaba n’Imana yawe!

Ibitambo untura, si byo nguhora,

kuko ibitambo byawe bitwikwa bimpora imbere.

Sinkeneye gufata ikimasa mu rugo rwawe,

cyangwa se amasekurume mu rubumbiro rwawe.

Kuko inyamaswa zose zo mu ishyamba ari izanjye,

kimwe n’amatungo atabarika yose arisha ku gasozi;

Ndamutse ngize inzara, sinaza kubikuganyira,

kuko isi n’ibiyirimo byose ari ibyanjye.

Ese koko nkeneye kurya inyama z’ibimasa,

cyangwa kunywa amaraso y’amasekurume?

«Kuki ushyanukira gutondagura amategeko yanjye,

no guhoza ku rurimi isezerano ryanjye,

nyamara ntukunde gukosorwa,

maze amagambo yanjye ukayata hirya?

Publié le