Isomo ryo gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 4, 32-37
Imbaga y’abemera yari ifite umutima umwe n’amatwara amwe, kandi nta n’umwe wibwiraga ko icyo atunze cyose ari icye bwite, ahubwo byose byari rusange kuri bo. Nuko Intumwa zikomeza guhamya izuka rya Nyagasani Yezu n’ububasha bukomeye, kandi ubugwaneza bwinshi bwari bubuzuyemo bose. Koko rero nta mukene wababagamo, kuko ababaga bafite amasambu cyangwa amazu babigurishaga, bakazana ikiguzi cyabyobakagishyikiriza Intumwa. Nuko bakabisaranganya bakurikije ibyo buri muntu akeneye.Bityo na Yozefu, uwo Intumwa zari zarahimbye Barinaba – ari byo kuvuga Imaragahinda -, wari n’umulevi ukomoka i Shipure, akaba yari afite umurima. Agurisha uwo murima, maze ikiguzi cyawo agishyikiriza Intumwa.
Zaburi ya92(93), 1ab, 1c-2, 5
R/ Yezu Kristu ni Nyagasani, aganje mu ikuzo. Alleluya.
Uhoraho ni Umwami, yisesuyeho ubuhangare,
Uhoraho yambaye ububasha, yarabukindikije.
Isi yarayishinze arayikomeza ;
intebe yawe y’ubwami yashinzwe ubutajegajega,
uriho kuva kera na kare !
Ibyo waduhishuriye ni amanyakuri ;
Ingoro yawe ikwiranye n’ubutungane,
Uhoraho, uko ibihe bizahora bisimburana.