Kuwa 14/12/2017
Umutagatifu : Yohani w’Umusaraba
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 41, 13-20)
13Jye Uhoraho, Imana yawe, ngufashe ukuboko kw’iburyo nkakubwira nti « Witinya! Ni jye ugutabara!»14Witinya Yakobo, wowe bahonyora nk’akanyorogoto, witinya Israheli, n’ubwo ubu bakugereranya n’intumbi. Ni jye ugutabara, uwo ni Uhoraho ubivuze. Umuvunyi wawe ni Nyirubutagatifu wa Israheli. 15Dore nkugize imashini nshya icukura ubutaka kandi ifite amenyo asongoye, ugiye gutengagura imisozi uyishwanyaguze, n’udusozi uduhindure umurama. 16Uzayigosora itwarwe n’umuyaga, maze serwakira iyinyanyagize. Naho wowe uzasingiza Uhoraho, uhimbarwe kubera Nyirubutagatifu wa Israheli.
17Abasuzuguwe n’abatishoboye bashakashaka amazi, ariko bikaba iby’ubusa, ururimi rwabo rukurnirana kubera inyota ; ni jye . , Uhoraho uzabasubiza, ni jye Imana ya Israheli sinzabatererana. 18Nzavubura inzuzi ku misozi itameraho akatsi, mu mikokwe hadudubize amasoko, ubutayu buhinduke ikidendezi, n’ubutaka bwumiranye buhinduke amariba. 19Nzameza amasederi mu butayu, iminyinya, ibiti bihumura n’imitini ; ahantu h’amayaga mpatere imizonobari, imisave n’imigenge bikurire hamwe, 20bityo abantu barebe kandi bamenye, bigishanye kandi bumve ko ari ikiganza cy’Uhoraho cyabikoze, ko ari Nyirubutagatifu wa Israheli wabiremye.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI (Zab 145 (144),1.9,10-11, 12-13b)
Inyik/ Uragasingizwa Nyagasani, wowe munyampuhwe n’umunyaneza.
Mana yanjye, mwami wanjye, nzakurata,
nzasingiza izina ryawe iteka ryose.
Uhoraho agirira bose ibambe,
Maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.
Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,
Abayoboke bawe bagusingize !
Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,
Batangaze ubushobozi bwawe.
Bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe,
N’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.
Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose,
ubutegetsi bwawe buzaramba.
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Iz 45, 8)
Alleluya Alleluya.
Ijuru niritonyange nk’ikime, ibicu bigushe ubutabera,
isi nibumbuke maze umukiro usa gambe.
Alleluya.
IVANJILI
+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 11, 11-15)
Muri icyo gihe, Yezu abwira rubanda ati 11« Ndababwira ukuri : mu bana babyawe n’abagore ntihigeze kuboneka uruta Yohani Batisita ; nyamara umuto mu Ngoma y’ijuru, aramuruta. 12Guhera igihe cya Yohani Batisita kugeza ubu, Ingoma y’ijuru iraharanirwa, ab’ibyihare ni bo bayikukana. 13Ni uko abahanuzi bose kimwe n’Amategeko bavuze kugeza kuri Yohani. 14Kandi niba mushaka kunyemera, ni we Eliya wagombaga kuza. 15Ufite amatwi yo kumva niyumve!»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu