Amasomo yo ku wa Mbere – Icyumweru cya 10 gisanzwe, A

Isomo ryo mu gitabo cya 1 cy’Abami 17, 1-6

Umuhanuzi Eliya, Umutishibi wo mu baturage b’i Gilihadi, abwira Akabu ati “Ndahiye Uhoraho, Imana ya Israheli nkorera, ko nta rume cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse jye mbitegetse!” Uhoraho abwira Eliya agira ati “Va hano, ugende werekeza iy’iburasirazuba, maze wihishe ku nkombe y’umugezi wa Keriti, uri mu burasirazuba bwa Yorudani. Uzanywe amazi y’uwo mugezi, kandi nategetse ibikona kuzajya bikugemurira ibyo kurya.” Aragenda, agenza uko Uhoraho yategetse; ajya kuba ku nkombe y’umugezi wa Keriti wari mu burasirazuba bwa Yorudani. Ibikona byamuzaniraga umugati n’inyama mu gitondo na nimugoroba, akajya anywa amazi y’uwo mugezi.

Zaburi ya 120 (121), 1-2, 3-4, 5-6, 7-8

R/ Ubuvunyi bwanjye buturuka kuri Uhoraho, waremye ijuru n’isi.

Amaso nyahanze impinga y’imisozi:

mbese nzatabarwa n’uvuye he?

Ubuvunyi bwanjye buturuka kuri Uhoraho,

waremye ijuru n’isi.

 

Ntazareka intambwe zawe zidandabirana,

umurinzi wawe ntasinziriye.

Oya, umurinzi wa Israheli ntasinziriye,

ntanahunyiza.

 

Uhoraho ni we murinzi w’ubwikingo bwawe,

ahora akurengera mu gitondo.

Bityo ntuzicwa n’izuba ry’amanywa,

cyangwa umwezi wa nijoro.

 

Uhoraho azakurinda ikibi cyose,

anakurindire amagara yawe.

Ni koko Uhoraho azakurinda,

kuva uhagurutse kugeza uhindukiye,

uhereye ubu n’iteka ryose.

Publié le