Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 5,1-12 – Ku wa mbere – Icya 10 gisanzwe, A

Muri icyo gihe, Yezu abonye ikivunge cy’abantu aterera umusozi. Aricara, abigishwa be baramwegera. Nuko araterura arigisha ati

“Hahirwa abakene ku mutima, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.

Hahirwa abiyoroshya, kuko bazatunga isi ho umurage.

Hahirwa abababaye, kuko bazahozwa.

Hahirwa abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota, kuko bazahazwa.

Hahirwa abagira impuhwe, kuko bazazigirirwa.

Hahirwa abakeye ku mutima, kuko bazabona Imana.

Hahirwa abatera amahoro, kuko bazitwa abana b’Imana.

Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.

Murahirwa nibabatuka, bakabatoteza, bakanababeshyera ku buryo bwose ari jye babahora.

Nimwishime munezerwe, kuko ingororano yanyu izaba nyishi mu ijuru! Ni uko batoteje abahanuzi bababanjirije.”  

Publié le