Ariko ubwirasi buturuka he?

Ku cya XXII Gisanzwe, C, 1/9/2019

AMASOMO: 1º. 1 Sir 3, 17-18.20.28-29; Zab 68 (67), 4-5ac.6-7ab.10-11; . Heb 12, 18-19.22-24°; Lk 14, 1a.7-17.

Amasomo y’iki cyumweru, ni inyigisho itwibutsa ko ari ngombwa kurangwa n’ubwiyoroshye. Iyo ni inyigisho ikwiye kumvikana ku witwa umukirisitu wese. Umuntu uvuga ko Kirisitu ari we Nyagasani n’Umukiza, akwiye guhora azirikana ko Kirisitu uwo yiyoroheje yigira ubusabusa asuzugurwa n’abantu kugeza ubwo bamwambitse ubusa ku musaraba. Ubwiyoroshye bwe buratangaje. Ushaka kumugana wese, narangwe no kwiyoroshya.

Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cya Mwene Siraki, twumvise usa n’umubyeyi yigisha umwana we kwiyoroshya. Aramushishikariza gukura yiyoroshya n’aho yazagenda akomera imbere y’abantu. Yamusobanuriye ko ingeso y’ubwirasi itagira umuti bityo ategurira umutima we kwirinda ikintu cyose cyawucurika ukabura inzira y’ubuhanga n’ubwenge. Yezu Kirisitu na we ashimangira amatwara yo kwiyoroshya. Kuniganira imyanya y’icyubahiro aho twatumiwe ni kimwe mu bimenyetso by’umuntu wasabitswe n’ubwirasi, kwibonekeza no kwishyira imbere. Ariko ibyo bituruka he?

Umuntu ashobora kwiratana ubusore cyangwa ubukumi bwe. Icyo gihe arebana agasuzuguro abasaza n’abakecuru batagishoboye. We ariterura akumva akomeye. Nta kuzirikana ko Uhoraho ari we Nyir’ububasha. None uwo witerura ngo ni muto arakomeye afite imbaraga, ngaho azabitubwire nyuma y’imyaka 30, 40 cyangwa 50! Ubwo bwirasi bw’ubuto ni ikimenyetso cy’ubuswa mu by’Imana. Hari n’abirata kubera amafaranga, ubutunzi n’ubukire bwinshi. Ibyo ni ukuzindara kuko nta n’umwe ushobora guhagarika urupfu ruhora mu nzira rushaka kuzingazingira ikuzimu bene muntu bose. Hari n’abiratana amashuri. Bamwe usanga baca ibiti n’amabuye ngo bafite za dogitora (inyemezabumenyi y’ikirenga). Nyamara nta kamaro kazo mu gihe umuntu yamunzwe n’ubwirasi asuzugura abakene n’abaciye bugufi bose. Ubwenge nyabwenge burangwa no kwicisha bugufi imbere y’Imana Data Ushoborabyose no kubaha abantu cyane cyane abaciye bugufi.

Yezu Kirisitu naganze mu mitima yacu ibone inzira y’ukwiyoroshya n’ubushishozi. Bikira Mariya aduhakirwe n’abatagatifu badusabire kuri Data Ushoborabyose inzira izatugeza iwe izabe iyo kwitaza ubwirasi n’ubwibone bwose.

Padiri Cyprien Bizimana            

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho