Bana banjye, mube maso kandi mwambaze

Bana banjye, isaha yanyuma yageze. Mube maso kandi mwambaze dore Jambo aje abagana ngo abakize.

Inyigisho yo kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Ukuboza 2013

Mwayiteguriwe na Padiri Francis Xavier MPETARUKUNDO

Amasomo: 1Yh 2, 18-21, Zab 96(95), 1-2a, 11-12a, 12b- 13a. Ivanjiri: Yh 1, 1-18.

Bakristu bavandimwe tugeze ku mpera y’umwaka wa 2013 tugiye gutangira umwaka wa 2014. Muri uyu mwaka turangije Twahuye n’Imana henshi, twumvise benshi bavuga Imana tubona na benshi barwanya amategeko yayo bagashaka kwiberaho nk’ibigirwamana cyangwa se nk’aho Imana Itakibafiteho uburenganzira. Ese imbere y’abarwanya Imana cyangwa bayirengagiza nkana twitwaye dute? Amasomo yo kuri uyu wa kabiri aratwereka Jambo waje mu be, akaza ari urumuri ariko bagendera mu mwijima w’icyaha bakihutira ku Murwanya. Abo barwanya Kristu n’amatwara ye nibo Yohani Intumwa yita ba Nyamurwanyakristu.

  • Isomo rya mbere: Muri iyi baruwa Yohani Mutagatifu arasaba Abakristu kwotondera abigishabinyoma bameze nk’ibirura mu bana b’Intama. Iyi baruwa Yohani Mutagatifu yayandiye amakoraniro y’Abakristu yari mubihe bikomeye by’ubuhakanyi. Muri ayo makoraniro hari haradutse abiyita abigisha ariko ugasanga inyigisho zabo zuzuyemo ubuyobe bukabije bugusha benshi mu bemera Kristu aho kubakomeza mu murage Intumwa zasigiwe na Kristu. Aba bigishabinyoma badukanye amatwara atandukanye n’urukundo n’amahoro biranga abamenye Kristu by’ukuri.

Mugihe cy’ibyago ubuyobe buriyongera. Akenshi usanga hari abirukira abapfumu igihe barwaye cyangwa barwaje aho kwiringira Imana y’ukuri! Muri iki gihe turi mo usanga benshi birukira ingirwamadini zihimbwa n’abananiranye mu madini barerewe mo ugasanga akenshi ikiranga abo bantu ari ugusebya aho bakomoka no kugaragaza ko uteri kumwe nabo adafite ukuri. Mu Rwanda rwacu rwahuye n’amahano ya Genocide n’ingaruka zayo ubu usanga benshi bashaka aho bahumurizwa. Muri uku gushaka Imana Sekibi nayo irahaguruka ikagusha benshi ibatesha inzira y’umukiro nyawo ibereka ibyishimo n’ikinyotera cy’akanya gato. Dusanga benshi biyita abakozi b’Imana bagendera ku marangamutima muri bo hakihisha mo n’abatekamutwe bagamije kwishakira amaronko aho kuyobora imbaga mu kuri kw’Ijambo ry’Imana bakarisobanura baricuritse! Abo nabo niba Nyamurwanyakristu tugomba kwitondera.

Yohani ati: “Abo bantu badukomotsemo, ariko ntibari abacu, kuko iyo bajya kuba abacu baba baragumanye natwe. Nyamara byari ngombwa kugaragaza ko bose uko bangana batari abacu.” Intwari igaragarira aho rukomeye kandi nta cyitwa ikinyoma gikomoka ku kuri. Yezu niwe nzira ukuri n’ubugingo.

  • Zaburi: Zaburi tuzirikana none iradukangurira kuririmbira uhoraho twishimye ikadusaba kuvugiriza impundu Uhoraho uje gutegeka isi. Ubutegetsi bw’uhoraho ni ubunyamahoro. Mwene Imana Jambo uhoraho aje atugana muri iki gihe cya Noheri aho tuzirikana ku Kwigira Umuntu kwa Jambo akabyarwa na Bikira Mariya.
  • Ivanjiri: Yohani Mutagatifu ati:”Nuko urumuri rumurikira mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira” Yezu yaje ari urumuri, yaje ari umukiza wa bene muntu ariko uko yakiriwe biteye agahinda! Ubwo yavukaga umubyeyi we Bikira Mariya yabuze aho amubyarira banze kumuha icumbi n’uko Jambo avukira mu kiraro cy’amatungo! Ubwo abami b’abanyamahanga bazaga kuramya umwami wavutse Herodi we yashatse kwica Yezu akiri uruhinja ngo atazamuzungura! Umwana Yezu yabaye impunzi akiri uruhinja n’aho ahungukiye ahinduka umwimukira ajya gutura I Nazareti.Yezu yaje aciye bugufi maze ibikomerezwa bimubonamo umuntu usanzwe n’ubwo atahwemye kugira neza aho yagendaga anyura hose. Muri Yezu Kristu isi yabonye Imana. Ubuntu n’ukuri byatugejejweho binyuze muri Kristu Yezu nk’uko amategeko yatanzwe anyuze kuri Musa. Ntawigeze abona Imana mbere y’uko Yezu yigira umuntu. Yezu niwe shusho ry’Imana Itagaragara. Musa yavuganaga n’Imana mu nkingi y’agacu no mu gihuru kigurumana ariko Yezu we Imana ubwayo yamutanzeho ubuhamya ivuga iti:”uri umwana wanjye nakwibyariye uyu munsi”.

UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2014!

Padiri Francis Xavier MPETARUKUNDO

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho