INYIGISHO: Bana b’urumuri, koko abana b’iyi si baturushe ubwenge?

Inyigisho yo ku wa gatanu, icyumweru cya 31 gisanzwe, C,2013

Taliki ya 8 Ugushyingo 2013

Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Isomo rya mbere: Rom 15, 14-21; Ivanjili: Lk 16, 1-8

Bavandimwe bana b’urumuri,

Ndabifuriza ineza n’amahoro biva ku Mana, Umubyeyi wacu no kuri Nyagasani Yezu Kristu, Umucunguzi wacu.

Mu Ivanjili y’uyu munsi, Nyagasani Yezu amaze kutujijura aducira umugani w’umunyabintu w’umuhemu. Dufate akanya gato twongere tuyizirikaneho.

Mwumvise buriya bumamyi bw’uyu mugaragu, igihe yumvise ko agiye kwirukanwa mu bintu bya shebuja kubera kubipfusha ubusa?

Mwumvise ukuntu ngo azi kwiteganyiriza mu buhemu bwe ? Mwumvise ukuntu afata umwanya vuba na bwangu, akibaza uko azabigenza kugira ngo, ngo igihe avuye mu bintu bya shebuja, azabone abazamwakira iwabo ? Mumvise ukuntu azi kwihuta mu mayeri, mu bwenge no mu bitekerezo bye bya kijura ? Ati « mbonye uko nzabigenza… »

Mwumvise ukuntu asa nk’ufite uburambe mu buhemu bwe ? Dore uko abigenje : « Urimo databuja ibibindi ijana by’amavuta y’imizeti ? Akira urupapuro rwawe wandikeho vuba ko ari mirongo itanu ! Wowe umurimo imifuka ijana y’ingano ? Akira urupapuro rwawe wandikeho ko ari mirongo inani ! »

Yezu ati « Koko, abana b’iyi si barusha ubwenge abana b’urumuri. » Koko, ngabo baracura ubwenge, bungura ubuhanga n’ikoranabuhanga kugira ngo batunge ibya mirenge ! Ngabo baracabiranya, baca hirya no hino kugira ngo bakwepe imisoro! Ngabo baracura impapuro z’impimbano kugira ngo bunguke ibyo badafitiye uburenganzira! Ngabo barabeshyeshya iminzani y’ubuhendanyi, bagabanya ibipimo bunguriramo n’igiciro kugira ngo bagure abatindi n’abakene (Am 8, 4-8)! Ngabo baratanga ruswa mu nkiko kugira ngo basohokemo batsinze urubanza, naho abere ari bo bahamwe n’icyaha!

Bavandimwe bana b’urumuri,

Twumve neza isomo Nyagasani Yezu yifuje kuduha uyu munsi. Ntashimagiza uyu munyabintu w’umuhemu kubera amayeri n’ubwenge bya kijura, ahubwo kubera ko azi kubikoresha mu kwiteganyiriza, yishakira incuti hakiri kare kugira ngo ejo zizamugoboke amaze kunyagwa na shebuja.

Koko rero, Yezu ntashobora kutwigisha kwigana no kugira nabi nk’uyu mugaragu w’umuhemu cyangwa nk’abana b’iyi si. Ahubwo aradukangura ngo natwe dushyire imbaraga mu gukora icyiza kigomba kuturanga, ngo dufate umwanya maze tuzirikane, twibaze, dutekereze uko tugomba gusohoza ugushaka kw’Imana mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Bavandimwe bana b’urumuri,

Koko abana b’iyi si mu mibanire yabo n’imikorere yabo baturushe ubwenge ? Koko abana b’iyi si baturushe kwiteganyiriza ?

Ko abana b’iyi si bazi kwerekana no gukoresha ubuhanga n’ubwenge mu bukire bw’iyi si, twebwe abana b’urumuri, tuzajijuka ryari mu bukire bw’ijuru ?

Ko abana b’isi bazi kwiteganyiriza mu buzima bushira bwa hano ku isi, twe dukora iki ngo twiteganyirize mu buzima buhoraho bwo mu ijuru? Mu mirongo ikurikira iyi vanjili y’uyu munsi, Yezu atugira inama, agira ati “Reka rero mbabwire, ayo matindi y’amafaranga nimuyashakishe incuti kugira ngo umunsi mwayabuze izo ncuti zizabakire aho muzibera iteka” (Lk 16, 9). Twizigamire natwe dufashisha abakene n’imbabare ibyo dutunze, kugira ngo umunsi Imana izaduhamagara, tuzakirwe nabo mu Ngoma y’Ijuru aho bazaba baratubanjirije.

Bavandimwe bana b’urumuri,

Ko Yezu yatuzaniye umukiro, dukora iki ngo tuwakire kandi tuwugumane ? Ko Nyagasani yadushinze byinshi, tubyitaho dute ? Aho ntitubitagaguza ? Amaboko twahawe, amaguru twahawe, ubwenge twahawe, impano twahawe, umutima twahawe, ubuzima twahawe,…. naturinde kubitagaguza.

Ntituri twenyine. Twahawe Roho Mutagatifu kugira ngo atumurikire kandi atuyobore mu cyo Nyagasani adushakaho no mu migambi yacu myiza. Tumwambaze cyane, atwereke uko tugomba kubigenza kugira ngo dutegure ejo hazaza heza, mu Ngoma y’Ijuru. Tubigire kandi bidatinze, kugira ngo ibyo twagabiwe na Rugaba bitaduca mu myanya y’intoki.

Nyagasani Yezu nabane namwe.


Padiri Balthazar Ntivuguruzwa

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho