Bazabona ryari, bazumva ryari?

Inyigisho yo ku cyumweru cya 23 gisanzwe B, 09 Nzeli 2018

Amasomo: 1º. Iz 35, 4-7a; Zab 146 (145), 7-10; Mk 7, 31-37

Maze gusoma isomo rya mbere nibajije iki: “Abahumye bazabona ryari? Abapfuye amatwi bazumva ryari? Umuhanuzi Izayi yagejeje ku muryango w’Imana amasezerano ateye amatsiko. Kubwira abantu bose bamerewe nabi ko umukiro ubari hafi, ni bwo butumwa Izayi yahawe. Ariko se koko ubwo butumwa bwizeza abantu ibitangaza, buzasohora? Kubwira uwahumye ngo azabona, utumva ngo azumva, ucumbagira ngo azataruka nk’isha na ho abakutse umutima ngo ntibatinye…Ni ibintu bitoroshye kuko kuri bamwe amaso yaheze mu kirere.

Ariko se koko, ibyo bizaba ryari? Erega ibyo bitangaza bikorwa na Yezu Kirisitu…Bikorwa no mu izina rye. Hariho abantu benshi batabona nyamara bakibwira ko amaso yabo ari mataraga. Hari abatumva na bo ariko bakitwara nk’aho baba bumva. Hari n’abacumbagurika ariko bumva ko nta kibazo bafite.

Inyigisho nk’iyi ifite abo igenewe bayumva bakikebura. None se umuntu wese uticengezamo Ijambo ry’Imana ngo rimubere ifunguro…Mugira ngo uwo arumva? Ashwi da…Ashobora kuba impumyi yabuvukanye ariko atabizi. Na ho se umuntu utaganira na Yezu Kirisitu? Uwo wese ujunjamye iyo havugwa ibya Yezu ntabe yabumbura umunwa ngo asingize atangaze ibyo Imana imukoreramo…Ubwo ni uburagi.

Bazabona, bazumva, ururimi ruzagobodoka igihe bazemera kwakira Yezu Kirisitu. Ni Yezu Kirisitu uhumura impumyi. Ni we ugobotora ururimi maze ikiragi kikavuga. Mbere y’uko umuntu yakira Yezu Kirisitu mu buzima bwe bwose, burya ntacyo aba yari yakabona, ntacyo aba yari yumva, yewe, nta n’intambwe yari yatera agana ijuru.

Dusabire abakirisitu bose babashe gukira ubumuga bubarimo. Tubasabire gufungura amaso no kwitegereza ibyiza bya Nyagasani. Tubasabire kugobodoka ururimi batangire kwamamaza hose ibyiza Nyagasani Yezu yabakoreyemo. Impumyi nizihumuka, ibipfamatwi bikumva n’abacumbagira bakivugurura, Ingoma y’Imana izongera yogere hose.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe ubu n’iteka tyose. Amina.   

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho