Bene wabo nyakuri ba Yezu

Inyigisho yo kuwa kabiri w’icyumweru cya XXV gisanzwe/C

Amasomo: Ezira 6,7-8.12b.14-20; Luka 8, 19-21

Yezu naganze iteka kandi akuzwe na bose.

Bavandimwe dusangiye urugendo rugana Imana, Umubyeyi wa twese, hakunze kuba impaka za ngo turwane, ndetse zikarangira no mu kwemera twibyayemo amahane n’amakimbirane, dupfa Ibyanditswe Bitagatifu. Dore ko hari ababisoma, mu kubisobanura aho gushaka icyo IMANA ishaka kutubwira tukarisobanura twishakira igihuje n’ubukirigitwa bw’amatwi yacu cyangwa ibyifuzo byacu. Nk’uko Yezu yabyivugiye mu magambo asobanutse ati: “Mama n’abavandimwe banjye, ni abumva Ijambo ry’Imana, bakarikurikiza”. Yezu avuga ayo magambo, yashakaga guhamya neza ubutumwa bwe n’uwo ari we, ibyo kandi akabikora atirengagije isano y’amaraso afitanye n’umuryango yavutsemo. Ari byo urukundo rw’Imana rwigaragariza mu bo tubana.

Twese tuzi neza ko mbere y’uko Yezu yigira umuntu, yari afite “imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu” (Fil 2, 6-7). Mu yandi magambo yahisemo kwikonozamo ikuzo, ntiyagundira kureshya n’Imana, yemera gusa natwe ukuyemo ikitwa icyaha, kugira ngo adukize ingoyi y’icyaha n’urupfu. Uwo mugambi w’Imana wo kuducungura kugira ngo ugerweho, hagombye ko Imana yiyambaza umuntu; uwo muntu nta wundi ni Mariya, Umutoni w’Imana, na we utarashidikanyije kuvuga yego agira ati: “Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze” (Lk 1,38)

Yezu ubwe rero, uyu munsi aragerageza kudukebura, akatwibutsa igikwiye. Nta kindi ni ukumva Ijambo ry’Imana, tukarishyira mu ngiro. Uwabikoze uko Imana ibishaka nta wundi, ni Mariya Nyina wa Yezu. Yasomaga kandi akazirikana Ijambo ry’Imana, ategereje umukiro wa Isiraheli nk’abandi bose. Ubwo butoni igihe bumushyitseho, ntabwo yaruhanyije ahubwo mu kwiyoroshya kwe no kwizera Imana, nyuma yo gusobanuza Malayika Gaburiheli, yemeye adashidikanyije, ugushaka kw’Imana. None rero, Yezu amuduhayeho urugero niba dushaka, kugarukira no gukorera Imana uko bikwiye. Dusome, dukunde Ijambo ry’Imana, ubundi dushyire mu ngiro icyo ritubwira.

Yezu rero, ubwo bamubwiraga ngo: “Nyoko n’abavandimwe bawe bari hanze barifuza ko mubonana”, akabasubiza mu buryo batari biteze, kuko mu gisubizo yabahaye, baratunguwe kuko asa n’uwabihakanye mu mvugo ye. Nyamara we yashakaga kuzamura mu cyubahiro Umubyeyi wamwibarutse, kuko ari we wa mbere wumvise Ijambo ry’Imana akaryubahiriza. Kuko yemeye ko umugambi w’Imana usohozwa, ni uko Jambo akigira umuntu, ngo atubohore ku cyaha n’urupfu. Nimucyo rero dusabirane kumenya icyo Imana idushakaho, mu gutega amatwi neza, Ijambo ryayo.

Aha dukwiye kwibaza mu buzima bwacu bwa buri munsi nk’abakirisitu niba koko dukunda gusoma no kumva Ijambo ry’Imana kandi tukarizirikana. Ese ayo mahirwe, nibuze ku cyumweru twishimira kujya mu misa cyangwa mu muhimbazo ngo twegerane na Yezu mu Ijambo rye? Niba se ibyo bitadukundiye, twibuka ko Yezu duhurira na we mu bavandimwe bacu, by’umwihariko abakeneye ubufasha bwacu: Abarwayi, abakene, n’undi wese ukeneye gutegwa amatwi, guhozwa n’izindi ngorane zikenera ubuvunyi bwacu. Tubitekerezeho.

Bavandimwe, nagira icyo nibariza buri wese uri busome iyi nyigisho: Nk’umukirisitu, uhorana igitekerezo cyo gusanga Yezu ngo musabane, iyo ubonye akanya? Impamvu ni uko iyo witegereje mu buzima busanzwe, iyo ufite inshuti, cyane muri iki gihe: ku mbuga nkoranya mbaga (Watsapu, Face book,), usanga aho abakundana bahana amakuru yihuse, bakahaganirira iyo bategeranye, ndetse icyumweru cyarenga nta gakuru ugasanga imihangayiko ni yose, ese wabaye amahoro, n’ibindi. Umubano wacu n’Imana wo uhagaze ute? Ugira akanya ko gushyikirana na Yo? Ese Ijambo ryayo rikugwa ku mutima, ukumva unyotewe kuryumva cyangwa kuryisomera? Tuhibaze. Erega ifuni ibagara ubucuti ni akarenge, natwe ubucuti bwacu n’Imana bukomezwa n’Ijambo ryayo.

Icyo gitekerezo cyo gushakashaka Imana, burya biba byiza iyo gitangiye kare biba agahebuzo, gusa ku Mana nta gihe kibaho, igikuru ni ukugarukira Imana kuko twese turi abayo: dufate urugero kuri Mutagatifu Tereza wa Yezu (wa Avila). Amateka atubwira ko mu buto bwe yigeze gutoroka iwabo, afata inzira yerekeza mu majyepfo ya Espanye, aho abarabu b’abayisilamu bayoboraga ariko bagatoteza abakirisitu, aho yibwiraga ko yazahamya ubukirisitu bwe bikamworohera guhorwa Imana, bityo icyifuzo cye kikuzuzwa cyangwa se azabone uko akabya inzozi ze, zo gupfa ahowe Imana, akajya kuyireba. Dore ko ubwo bamushakishaga, bakamubaza aho yari yerekeje n’impamvu yabimuteye, ni uko abasubiza adategwa ati: “Ndashaka kubona Imana”.

Yagarutse mu rugo kandi icyifuzo cye akomeza kukivomerera kirakura kiba inganzamarumbo, ari byo kurushaho gusabana n’Imana. Byatumye mu buzima bwe bwose aharanira kumenya, gukunda no gusabana n’Imana kandi akabifashamo abandi. Ibyo yarabiharaniye bishyirwa abigezeho, kugeza aho Umubyeyi wacu Kiriziya yamushyize mu rwego rw’abatagatifu no kuba Umwarimu w’inyigisho za Kiliziya. Kenshi igitekerezo cyangwa icyifuzo cya buri wese mu buto bwe, gikunze kuyobora icyerekezo cy’ubuzima bwe, kimufasha kugera ku nzozi ze mu gihe kizaza. Mutagatifu Tereza wa Avila, atubere urugero rwo kumenya kwigisha abana bacu, kumenya no gukunda Imana mu buto bw’abacu, ni uko tubafashe gukura banogeye Imana n’abayo. Ariko natwe abakuze buri wese asubize amaso inyuma, yibuke icyifuzo cyiza yari afite mu buto, mu musabano we n’Imana maze tuwubyutse.

Mubyeyi Bikira Mariya, wowe wanyuze Imana muri byose, dusabire kumenya gushakashaka Imana, tunyuze mu Ijambo ryayo, Yezu yatubwiye ko dusabwe kumva no gukurikiza. Amina.

Padiri Anselimi Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho