Bikira Mariya abwirwa ko azabyara umwana w’Imana

Inyigisho yo ku munsi mukuru wa Bikira Mariya abwirwa ko azabyara Umwana w’Imana,

Ku ya 04 Mata 2016

Amasomo matagatifu: 10. Iz 7,10-14;8,10;    20. Heb 10,4-10;  30. Lk 1,26-38

Uyu munsi mukuru, banawita umunsi w’ukwigira umuntu kwa Jambo. Ni umunsi ukomeye muri Kiliziya, ubusanzwe wizihizwa tariki ya 25 Werurwe. Iyo hasigaye amezi icyenda ngo Noheli ibe, ukaba umunsi mukuru twibukaho igihe Bikira Mariya abwiwe na Malayika ko azabyara umwana w’Imana. Uyu munsi kandi urasanzwe kuva hambere muri Kiliziya. Iyo uhuriranye n’icyumweru, bawuhimbaza ku wundi munsi usanzwe w’imibyizi kubera ko udashobora gusubikwa. Uyu mwaka bwo ntabwo wahuriranye n’icyumweru ahubwo wahuriranye n’uwa gatanu Mutagatifu ari na cyo cyatumye Kiliziya iwushyira kuri iyi tariki ya 4 mata. Kuri uyu munsi turazirikana igisubizo cyuje ukwemera cya Bikira Mariya wagize ati : « Ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nk’uko ubivuze » (Lk 1,38), tunazirikana igisubizo yahawe na Malayika igihe amubajije ati : « Ibyo bizashoboka bite ? »

  1. Ibyo bizashoboka bite ?

«Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu. Azaba umuntu ukomeye kandi bazamwita mwene Nyir’ijuru. Nyagasani Imana azamwegurira ingoma ya se Dawudi; azategeka umuryango wa Yakobo ubuziraherezo, ingoma ye ntizashira». Nuko Mariya abwira Malayika, ati: «Ibyo bizashoboka bite, kandi nta mugabo mfite? » (Lk 1, 31-34). Umuntu yumvishije iki kibazo cya Bikira Mariya amatwi y’umubiri yagira ati: «yarashidikanyije». Oya, Mariya ntashidikanya ko ibyo Malayika Gabriyeli amubwiye bizabaho koko. Ahubwo arasobanuza kugira ngo ashobore kumenya neza ibyo Imana imushakaho. Mariya arabanza akumva, agatekereza, akabaza ati: «bizashoboka bite? ». Hanyuma agasobanukirwa maze akemera. Mariya si nyamujya iyo bigiye nka bamwe mu bantu b’iki gihe batazi umurongo w’ubuzima cyangwa bajya aho batateguye. Bamwe bagwa mu ruzi barwita ikiziba kubera ko batari bazi neza aho bagana.

  1. Roho wa Nyagasani azakumanukiraho

Kugira ngo tubashe kubyarira isi ya none Umukiza bidusaba kwemera ububasha bwa Roho Mutagatifu nk’uko Bikira Mariya yabwemeye. Mariya ntameze nk’abemera ibirenze ubushobozi bwabo ni yo mpamvu abaza ati: «bizashoboka bite?». Ariko azi ko nta kinanira Imana. Kuko we muri kamere ye no mu buzima bwe ntiyigiramo ihinyu. Bikira Mariya iyo abaza ati: «bizashoboka bite? », ntaba ameze nka bamwe mu b’ubu badashidikanya gusa ahubwo bananangira umutima, ngo hato Roho mutagatifu atawumanukiramo, Ijambo ry’Imana rikawinjiramo rikabakiza. Abo ngabo ni bo Pawulo Mutagatifu abwira ati: « Byongeye kandi, nk’uko banze kumenya Imana, Imana yabagabije ubwenge bwabo bucuramye ngo bakore ibidakorwa. Buzura ikitwa inabi cyose, ubugome, umururumba, ububisha, buzuye ishyari, ubwicanyi, uburiganya, ubugambanyi, barasebanya, batera urubwa, banga Imana, barasuzugura, barirata, barirarira, bahimbahimba ibibi, bananira ababyeyi, ni ibiburabwenge, abahemu, ibiburamutima, intababarira. N’ubwo bazi iteka ry’Imana ricira urwo gupfa abakora bene ibyo, bo ntibabikora gusa, banashima ababikora (Rom 1, 28-32). Bikira Mariya aduha urugero ko ku bwa Roho Mutagatifu dushobora kwigiramo imigenzo myiza yo kumva, gutega amatwi y’umutima, gusesengura no gutanga igisubizo kivuye ku mutima.

  1. Ndi umuja wa Nyagasani

 Igihe abwiwe ko azabyara umwana w’Umusumbabyose ku bubasha bwa Roho Mutagatifu kandi atarabonanye n’umugabo, Bikira Mariya yasubije mu cyubahiro cyuje ukwemera ati: « Ndi Umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nk’ uko ubivuze » (Lk 1, 38). Bityo huzuzwa ibyo Umuhanuzi Izayi yavuze ati: « Dore ngaha Umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emanuweli » (Iz 7,14). Kuri uyu munsi ni bwo iyobera ry’ukwigira umuntu  kwa Jambo ryujujwe.

Inama nkuru ya Vatikani II mu nyandiko yayo « Rumuri rw’amahanga », igaruka ku magambo meza ya Mutagatifu Irene w’i Lyon agira ati: « Ukumvira kwa Bikira Mariya kwatumye we ubwe ndetse n’abantu bose babona umukiro». Iyo nyandiko kandi igakomeza ivuga ko hamwe n’abandi bakurambere ba Kiliziya, Irene agira ati : « Ipfundo ryapfunditswe n’ukutumvira kwa Eva, ryapfunduwe n’ukumvira kwa Bikira Mariya, ibyari byaraboshywe n’ubuhemu bwa Eva, byabohowe n’ukwemera kwa Bikira Mariya. Bityo, abagereranya Mariya na Eva, bemeza ko Mariya ari Nyina w’abazima ». Ku bwa Eva urupfu rwaje mu bantu, ku bwa Bikira Mariya abantu babona ubuzima. Naho rero Ivanjili yanditswe na Matayo na Yohani zikita Bikira Mariya Nyina wa Yezu (Yh 2,1; 19, 25; Mt 13,55). Ariko mbere y’ivuka rya Yezu, Bikira Mariya yiswe ku bubasha bwa Roho mutagatifu wavugishije Elizabeti: « Nyina w’umutegetsi wanjye » (Lk 1,43). Ni yo mpamvu Kiliziya yigisha idashidikanya ko Jambo yigize umuntu. Nicyo gituma uyu munsi witwa na none: « Ukwigira umuntu kwa Jambo ».

  1. Dusabe inema yo koroshya

Kugira ngo twakire ingabire z’Imana ni ngombwa kwikuramo icyitwa amakuzo cyose. Mu kwicisha bugufi ni ho turonkera ingabire nyinshi zo kwirukana Shitani, kukadukomezamo inema n’ingabire za Roho Mutagatifu. Abatagatifu bose by’umwihariko Bikira Mariya ntibahwemye gukunda uwo mugenzo kurusha indi migenzo ndangabupfura.

Ibyo twita ikuzo ry’amanjwe ni ikuzo twiha ubwacu, bitewe n’ikiri kuri twe ariko akaba atari icyacu, cyangwa se akaba ari n’icyacu ariko atari icyo kwiratana: nko kuvuka mu muryango ukomeye, kumenyana n’abakomeye, gushingwa imirimo iyi n’iyi, kuba icyamamare…, ni ibiturimo ariko atari ibyacu ahubwo tukabikesha ababyeyi cyangwa se ababitugenera. «Mu by’ukuri, ni iki kigusumbije abandi? Ni iki utunze, waba utarahawe? Niba se waragihawe, ni iki cyatuma wirata nk’aho utagihawe» (1 Kor 4, 7). Bikira Mariya adusabire umugenzo mwiza wo kwiyoroshya.

Bikira Mariya utarasamanywe icyaha, urajye udusabira twese abaguhungiyeho !

Padiri Théoneste NZAYISENGA.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho