Bikira Mariya Utarasamanywe icyaha, urajye udusabira twe abaguhungiyeho

Ku wa 8 Ukuboza 2018: Bikira Mariya Utarasamanywe icyaha

Amasomo : 1) Intg 3, 9-15.20; 2) Ef 1, 3-6.11-12; 3)Lk 1, 26-38

Tariki ya 8 ukuboza buri mwaka, muri Kiliziya Gatolika, duhimbaza umunsi mukuru w’Ubutasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya. Kugeza ubu, ku bijyanye na Bikira Mariya, Kiliziya yemeje amahame ane y’Ukwemera:

1)    Ko Bikira Mariya ari Umubyeyi w’Imana

2)    Ko yagumirije kuba isugi iteka

3)    Ko atasamanywe icyaha

4)    Kandi ko yajyanywe mu ijuru

Kuva mu ntangiriro za Kiliziya, abakristu, bahereye ku butore bwe n’umurimo yakoze abyara kandi arera Umucunguzi, ntibigeze bashidikanya ku butungane bwa Bikira Mariya. Uko ibihe bisimburana, Kiliziya yamenye buhoro buhoro ko Mariya “yasenderejwe ingabire z’Imana” (Lk 1, 28) akaba yaracunguwe kuva agisamwa. Papa Piyo wa IX yaje kubitangaza ku mugaragaro ku itariki ya 8 ukuboza 1854 nk’ihame ry’ukwemera, agira ati: “Bikira Mariya, Umubyeyi Muhire, kuva agisamwa, ku bw’ingabire n’ubutoni byihariye akesha Imana ishobora byose, kandi no ku bw’inema yaronkewe na Kristu Umukiza w’abantu, yarinzwe ubwandure ubwo ari bwo bwose bw’icyaha cy’inkomoko” (Pie IX, Bulle Ineffabilis Deus, 8/12/1854).  Iri hame ryaje gushimangirwa ubwo Bikira Mariya ubwe, nyuma y’imyaka ine ritangajwe, yabonekeraga i Lourdes mu 1858, akabwira umwana w’umukobwa witwa Bernadette Soubirous ati: “Ndi Utasamanywe icyaha”.           Mbere y’iri bonekerwa rya Bernadette Soubirous, tariki ya 27 Ugushyingo 1830, Bikira Mariya yari yarabonekeye undi mukobwa witwa Catherine Labouré, amusaba kujya kubwira abantu kujya bamwiyambaza muri aya magambo: “Bikira Mariya Utarasamanywe icyaha, urajye udusabira twe abaguhugiyeho”.

Kubera ingabire y’Imana, Bikira Mariya, Mutoni w’Imana (Lk 1, 28), yarinzwe ikibi cyose, arindwa icyaha cy’inkomoko kuva agisamwa. Yabaye intungane kuva agisamwa. Ubutangane buhebuje kandi rukumbi Bikira Mariya yasenderejwe kuva agisamwa bwose bukomoka kuri Kristu. Imana Data yamusakajeho imigisha y’amoko yose (Ef 1, 3). Bikira Mariya ntisamanywe icyaha kubera umwanya yagize mu mugambi w’Imana wo gukiza abantu. Mariya ni we wa mugore Igitabo cy’Intangiriro cyatubwiye mu Isomo rya mbere wuzurizwamo amagambo Imana yabwiye Sekibi nyirabayazana w’icyaha mu bantu iti: “nshyize inzigo hagati yawe n’umugore, hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe; ruzakujanjagura umutwe, nawe urukomeretse ku gatsinsino” (Intg 3, 15). Imana yatekereje kuva kera kuzarinda Bikira Mariya ubwandu bwose.

Malayika ati: “Wigira ubwoba Mariya, kuko wagize ubutoni ku Mana” (Lk 1,30). Umugambi wa Malayika wari uwo kumvisha uwo mwari w’isugi ko ari we wari ugiye kuzurizwamo isezerano Imana yagiranye n’abakurambere bose. Ibyo kandi ntabwo Imana yabihubukiye, ahubwo ni Yo ubwayo yateguye uwo mubyeyi, kugira ngo azabe umubyeyi w’umwana wayo mu nsi.

Nyuma y’indamutso, Malayika Gaburiyeli yongeraho irindi jambo ritagomba gutandukanywa n’iyo ndamutso. Yita Mariya “Uwuzuye inema”; “Uwuzuye ubutoni”; “Ubengerana ubwiza”; “Uwuzuye ubuntu” cyangwa “Usendereye ingabire” (Lk 1,28). Muri make, Mariya ni uwuzuye Imana.

Mu rurimi rw’ikigereki ijambo malayika akoresha ni “kekaritomene”. Ni ukuvuga ubwiza bw’umutima n’ubw’umubiri. Ntibitangaje ko ubwo bwiza bwombi bujyana cyane cyane k’uwo Imana yihitiyemo, ikamugira umuziranenge no mu isamwa. Ndashaka kuvuga Bikira Mariya. Ubwo buranga bwa roho n’ubw’umubiri bwa Bikira Mariya, tubusanga no mu gisobanuro cy’izina rye.  Koko rero, izina Mariya rifite amateka maremare. Uwa mbere dusangana iryo zina muri Bibiliya ni Miriyamu mushiki wa Musa na Aroni. Ariko mbere ya Bibiliya izina Miriyamu cyangwa Mariya rigaragara mu ndimi nyinshi zirimo ikinyamisiri, igihebureyi, n’izindi. Bitewe na buri rurimi, Mariya bisobanura “Ukunzwe n’Imana”; “Umwiza”; “Umugore” cyangwa se “Ikirenga”. Ngibyo ibyo dushobora kumva iyo duhuje indamutso Malayika akoresha n’igisingizo aha Bikira Mariya. Mariya yagizwe ikirenga, ni ikibasumba.
Bikira Mariya ntiyuzujwe inema guhera mu ntangiriro y’ubuzima bwe gusa, ahubwo imvugo ngo “Nyagasani muri kumwe”; “Nyagasani murahorana” iramusezeranya kugumana n’Imana igihe cyose cy’ubuzima bwe. Mu yandi magambo, Mariya aramenyeshwa na Malayika ko ashinzwe ubutumwa butoroshye kandi budasanzwe. Nyamara ntagomba guhagarika umutima, kuko Imana bari kumwe, Imana ni yo ubwayo izikorera byose (uri kumwe n’Imana, byose irabikora).

Mu butumwa bwose bw’Imana, umukristu asabwa kuba nka Bikira Mariya. Ni ukuvuga kudahagarika umutima, akarushaho kwizera imbaraga n’ubushobozi by’Imana. Roho Mutagatifu wamanukiye muri Mariya, n’ububasha bwa Nyir’ijuru bwamubundikiye mu gicucu cye, ni byo biyobora Kiliziya n’abogezabutumwa bayo. Ni yo mpamvu uvutse mu iyogezabutumwa rya Kiliziya, ahabwa impano yo kuba umwana w’Imana muri Yezu Kristu.

Bikira Mariya yarinzwe icyaha kuva agisamwa, kandi na we yaracyirinze mu buzima bwe bwose. Twe twavukanye icyaha we ntiyakigeze. Twavutse turi abanyabyaha kandi ababyeyi bacu badusamanye igicumuro [Zab 51(50), 7], ndetse n’aho tumenyeye ubwenge dukomeza gucumura. Uyu Mubyeyi utarigeze ubwandu akomeze adusabire ku Mwana we Yezu Kristu Kugira ngo dutsinde icyaha cyose!

“Bikira Mariya Utarasamanywe icyaha, urajye udusabira twe abaguhugiyeho”.

Padri Emmanuel TWAGIRAYEZU

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho