Twongerere ukwemera Nyagasani

Ku wa 5 w’icya I cy’Adiventi, C, 7/12/2018

Amasomo: Iz 29,17-24; Zab 27(26), 1,4abcd, 13-13; Mt9, 27-31

Bavandimwe muri Kristu, nimugire amahoro n’umugisha bikomoka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

Dukomeje urugendo rwacu rudutegurira guhimbaza umunsi mukuru wa Noheli aho twongera kuzirikana ko Imana yadukunze urukundo rudasanzwe ikageza aho itanga Umwana wayo w’ikinege akigira umwe muri twe, tugasangira kamere kugira ngo dushobore kuyimenya byuzuye kandi ducungurwe na we.

Iki gihe cy’Adiventi ni igihe cyiza Kiliziya itugenera kugira ngo iryo bango rikomeye ry’ukwemera kwacu turihimbaze twaryiteguye, twongeye kwisubiramo no gusuzuma uko dutwaye igihango twagiranye na Nyagasani. Ni igihe cyo kurushaho kwegera Nyagasani no kwigorora na we. Ni igihe cy’ibyishimo n’amizero kuko dutegereje ugucungurwa kwacu.

Ijambo ry’Imana tuzirikana muri liturujiya y’Adiventi ni ijambo riturema umutima. Ni ijambo ry’ihumure. Uyu munsi umuhanuzi Izayi arakomeza kuvuga ibyiza bihishiwe umuryango w’Imana mu gihe gito kiri imbere. 

Ibipfamatwi bizumva, impumyi zibone, abaciye bugufi barusheho kwishimira Uhoraho n’abakene banezerwe kubera Nyagasani. Rizaba iherezo ry’abategetsi b’abagome, ikimwaro ku bashungerezi n’irimburwa ry’abagambiriye ikibi.

Abayoboke b’Imana bose bazagendana ishema bakeye mu maso maze ku bw’ibyo bitangaza by’ubuntu bw’Imana bazaba babonye bayisingize kandi bakurikize amategeko yayo. Imitima yahabye izahabuka maze n’abari indakoreka bemere kwigishwa.

Bavandimwe muri Kristu, twabura dute kwishima imbere y’isezerano nk’iri koko! Ntitubuze ibidutsikamiye muri ubu buzima turimo bitubuza gucya mu maso. Bishobora kuba ibiduturukaho (ibyaha cyangwa ingeso zituremere), bishobora kuba ibituruka ku bandi, bishobora kuba uburwayi, ubukene cyangwa ibindi bitandukanye bidatuma twiyumvamo ubwisanzure bw’abana b’Imana, bidatuma twumva tunezerewe muri twe.

Tuzirikane rero ririya sezerano, dutegerezanye ibyishimo uriya munsi Nyagasani atubwira mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi, twishimire ko inyota dufite yo guhirwa no kunezerwa ari cyo cyifuzo cy’Imana ku muryango wayo.

Nyagasani ntabwo yifuza akababaro kacu ni yo mpamvu ashaka kugahinduramo ibyishimo. Icyo adusaba ntabwo kigoye: ni ukuba tubarirwa mu ruhande rw’abaharanira icyiza kuko ntabwo aziye umukiro w’abategetsi b’ababagome, ntabwo aziye umukiro w’abashungerezi cyangwa abashaka gukora nabi, aziye umukiro w’abamushakana umutima utaryarya kabone n’iyo baba bataguza buke mu dutege duke twabo.

Bavandimwe muri Kristu, ibyo byose bituremereye niba koko dufite ukwemera nta mpungenge nta nkeke byagombye kudutera, kimwe na ziriya mpumyi twumvise mu Ivangili ya Matayo niduhaguruke, dusange Yezu, tumutakambire tuti: “Mwana wa Dawudi tugirire impuhwe!

Nta gushidikanya ko atubwiye ngo bitubere uko tubyemera hari benshi wenda tutagira amahirwe yo kuruhuka. Tubwire Nyagasani tuti mu bituremereye harimo no kuba dufite ukwemera guke, TWONGERERE UKWEMERA NYAGASANI.

Dusabe umubyeyi Bikira Mariya kuduherekeza muri uru rugendo turimo kugira ngo Nyagasani tuzamwakirane umutima witeguye koko.

Mwamikazi wa Kibeho udusabire!

Padiri SIBOMANA Oswald

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho