Byose bigiranwe urukundo n’impuhwe

Inyigisho yo ku wa kane, icyumweru cya 23 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 12 Nzeri 2013 – Murayigezwaho na Padiri Théoneste NZAYISENGA

AMASOMO: 1º. Kol 3,12-17; 2º. Lk 6,27-38

  1. Inama Pawulo atugira

Bavandimwe, kuri uyu wa 4, umunsi Kiliziya yibukaho izina rya Mariya, dusoje inyigisho Pawulo Mutagatifu intumwa yagejeje ku bakristu b’i Kolosi. Iryo koraniro ariko si we warishinze, ryashinzwe n’uwitwa Epafurasi. Uyu Epafurasi yaje kujya gusura Pawulo aho yari afungiye i ROMA amubwira ibyerekeye iryo koraniro n’akaga ryarimo ryaterwaga n’abamamazaga inyigisho z’ubuhendanyi. Zari impaka z’urudaca zerekeye roho mbi n’inziza, ibinyabubasha, inganji, ibikomangoma n’ibihangange, mbese bakavuga ko zisa nk’aho ari zo zisumba Kristu. Hari n’izindi nyigisho z’amafuti zerekeye ibiribwa n’ibinyobwa, zigasobanura kandi n’ibyerekeye iminsi myiza n’imibi, imboneko z’ukwezi n’amasabato. Ibyo bibazo by’Abanyakolosi twabigize ibyacu kuko bidatandukanye na mba n’ibibazo by’Iyobokamana muri iki gihe. Bityo rero n’inama Pawulo Mutagatifu yagiriye Kiliziya y’i Kolosi tuzigire izacu. Uyu munsi rero mu gusoza izirikana kuri izo nyigisho Pawulo arakomeza atugira bene izo nama. Aragira ati:” Nimugire umutima wuje impuhwe, ubugiraneza, ubwiyoroshye, ituze n’ukwiyumanganya. Mwihanganirane kandi mubabarirane. Amahoro ya Kristu naganze mu mitima yanyu, mujye muhora mushimira, ijambo rya Kristu niribaturemo kugira ngo mujye mwigishanya kandi muhanane mubigiranye ubwitonzi. Ariko ikiruta ibyo byose nimugirirane urukundo ruzabahuriza mwese mu butungane” (Kol 3,12-19).

  1. Dukwiye rwose kwiminjira mo agafu, kwikubita agashyi izi nama za Pawulo tukazigira izacu

Bavandimwe, twubure amaso turebe uko impuhwe zacu ziteye. Zingana iki? Aho ntizigerwa ku ntoki! Ubugiraneza bwacu bumeze bute? Kuki abagira nabi barimo bagwira? Ubwiyoroshye bwacu bushingiye kuki? Aho ntibushingiye ku bwoba? Ese dutanga ituze aho turi? Kuki ubushyamirane mu miryango, mu mirimo, mu ntara n’ibihugu byinshi bukomeza kwiyongera? Ukwiyumanganya n’ukwihanganirana twabitaye he? Amahoro yashoboka ate buri wese areze agatuza, yigira ndi igabo? Akagira ati: “ni njye ukomeye, ni jye ufite ububasha n’ubushobozi, ni jye ukize? None dore na rya tegeko ry’ubuyobe rigiye guhabwa agaciro ngo ushaka amahoro ategura(ashoza)intambara. Bavandimwe, amahoro dushaka kandi duhora dusaba nahere mu mitima yacu. Aya mahoro ariko ntitukishuke ko ashoboka igihe ijambo rya Kristu ritadutuyemo, ngo risagambe kandi ryere imbuto. Ntidushobora gukosorana, ngo duhanane, ngo tugirane inama tutabikomoye Kuri Kristu, Umushumba mwiza.

  1. Byose bigiranwe urukundo n’impuhwe

Ivanjili y’uyu munsi iratwigisha urukundo n’impuhwe. Urukundo rutambutse kure icyitwa imbibi n’imipaka abantu twishyiriraho n’impuhwe nk’uko Imana ubwayo izigira. Urukundo Yezu Kristu atwifuzaho uyu munsi aranarwambika imico iruranga, arerekana imyifatire yarwo, araruha uburyo: nimukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga, mwifurize ineza ababavuma, musabire abababeshyera. Ugusabye ujye umuha n’ukwambuye icyawe ntukakimwake. Nihagira ugukubita ku itama utege n’irindi, utwaye igishura cyawe ntumwime n’ikanzu yawe. Nanone ntabwo Yezu adutoje kuba abapfayongo ahubwo arifuza ko tutakwitura inabi ku nabi, ko twakwirinda ubushyamirane no kwihorera. Bavandimwe, ndazirikana cyane ukuntu iyi Vanjili ikomeye kuyishyira mu bikorwa ku muntu ugifite imyumvire ya kimuntu. Ibi bidusaba rwose kumvira ijwi ry’umutimanama wacu n’irya Roho Mutagatifu. None se niba urukundo rw’Imana n’urwa mugenzi wacu rwarakonje, umugore n’ umugabo, umwana n’ababyeyi be batumvikana, abavandimwe bacagagurana, bari mu manza hirya no hino mu turere no mu mirenge; niba abasangiye ubutumwa badakundana, niba imvugo ngo uwiturwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira Imana twarayihaye intebe, niba umuco wo gushimira uwatugiriye neza ugenda ukendera, harya ngo ubwo twashobora gukunda abanzi bacu? Niba umuco wo gushinja abandi ibinyoma warashimangiwe na bamwe, niba gucira abandi urubanza byaragizwe umuco, niba kwihorera bituri mu maraso, impuhwe n’ubugiraneza byacu byashingira kuki?

  1. Uko mushaka ko abandi babagirira, abe ari ko namwe mubagirira

Bavandimwe, ni nde muri twe wakwifuza kugirirwa nabi, kwangwa, guhindurwa ruvumwa? Ni nde utakwifuza imbabazi igihe yaguye mu cyaha cyangwa ngo yifuze gutabarwa igihe yahuye n’ibyago? Ni nde udakeneye ubufasha mu buzima bwe bwa buri munsi? Yezu ati:”mujye mutanga namwe muzahabwa…igipimisho mugeresha ni cyo muzasubirizwamo”.

Dusabe Imana ngo ivugurure urukundo n’impuhwe muri twe kugira ngo urwo yadukunze natwe turukunde abandi kandi uko Imana yatubabariye abe ari na ko tubabarira abandi. Koko rero urukundo n’impuhwe byacu ni wo munzane, ni cyo gipimisho cy’ubukristu bwacu. Umubyeyi w’abakene, Nyina w’Umukiza aduhakirwe, abatagatifu Stratoni, Tasiyani na Silvini twizihiza none badusabire.

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho