Dawe uri mu ijuru, ntudutererane mu bitwoshya (Mt 6,7-15)

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 1 cy’igisibo, ku wa 24 Gashyantare 2015

Bavandimwe,

Ku wa gatatu w’icyumweru gishize twatangiye guterera umusozi tugana Pasika muri iki gihe cy’igisibo. Nk’uko mubizi, igisibo kimara iminsi mirongo ine, nk’uko abayisiraheli bamaze imyaka 40 mu butayu, cyangwa se nk’uko Yezu yamaze iminsi 40 mu butayu mbere yo gutangira ku mugaragaro ubutumwa bwe. Mu gisibo, Kiliziya idushishikariza kwisubiraho, tukagarukira Imana n’umutima wacu wose. Imbuto z’igisibo zigaragarira mu bintu bitatu by’ingenzi ari byo gusenga, gusiba no gufasha abandi. Uyu munsi Yezu aratwigisha gusenga.

Isengesho ry’abapagani

Yezu aratangira atubwira ko agaciro k’isengesho kadashingiye ku bwinshi bw’amagambo twavuze. Gashingiye ku rukundo dukunda Imana n’abantu. Iyo abantu bakundana, bashobora kugendana ntacyo bavuga. Ubwabyo kuba bari kumwe biba bihagije. Isengesho rero rya gikristu ritandukanye cyane n’isengesho rya gipagani. Umupagani, ni ukuvuga umuntu utazi Imana y’ukuri nk’uko twayihishuriwe na Yezu Kristu, asenga acukiranya amagambo. Mbese arireba n’inyungu ze. Arangwa n’ubwoba agatura ibitambo kugira ngo Imana imurebe neza, imwiteho. Mbese ni isengesho rishingiye kuri we no ku nyungu ze. Aho kugira ngo akore ugushaka kw’Imana , ahora ashaka ko Imana imanuka, igakora ugushaka kwe. Murumva namwe ko ari ugucurika ibintu.

Isengesho rya gikristu

Ese isengesho rya gikristu ryo riteye rite? Reka twumve uko Yezu aritubwira.

Dawe

Isengesho rya gikristu rishingiye ku Mana Data. Usenga abanza kureba uwo abwira akaza kwireba nyuma. Ashaka rero ko izina ry’Imana ryubahwa, ingoma yayo ikogera hose. Ugushaka kwayo kugakorwa mu nsi nko mu ijuru. Icyo ni igice cya mbere aho umukristu areba Imana, akinjira mu mugambi wayo agaharanira gukora ugushaka kwayo.

« Ifunguro ridutunga uriduhe none ». Icyo ni igice cya kabiri. Noneho usenga , amurikiwe n’urukundo rw’Imana arireba, akareba ibibazo bye, ibyo akeneye akabyereka Imana nk’uko umwana abwira umubyeyi we ibimubabaje. Ifunguro si ibiryo gusa ni n’ibindi bintu by’isi umuntu akenera mu buzima no mu butumwa.

Mu byo umuntu asaba Imana harimo n’imbabazi z’ibicumuro. Ngira ngo nta muntu utagira ibyaha nk’uko ntawagenda mu mukungugu ngo ntihagire na gake kamufataho. Dukeneye ko Imana itubabarira, itugaragariza impuhwe zayo. Mu gisibo Kiliziya umubyeyi wacu idushishikariza guhabwa isakramentu rya penetensiya.

Ntudutererane mu bitwoshya

Igice cya gatatu cy’isengesho kiziwe n’umugambi wo guhinduka. « Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize ikibi ».Ubuzima bwa gikristu ni intambara ya buri munsi. Muri urwo rugamba rero dukenera imbaraga z’Imana kuko ku bwacu ntacyo twageraho. Yezu ati « Tutari kumwe ntacyo mwakwimarira » (Yh 15,5).

Bavandimwe, gusenga ntibyizana birigwa. Twemerere Yezu akomeze atwigishe gusenga. Icyakora nk’uko Abafaransa babivuga, « uburyohe bw’ibiryo ubwumva uko ugenda ubirya ». N’isengesho naryo ni uko. Uko umuntu yihatira gusenga, akabibonera umwanya, niko isengesho rirushaho kumuryohera no kwera imbuto nziza kandi nyinshi mu buzima no mu butumwa akora. Icy’ingenzi ni ukugira ukwemera no kubona umwanya w’isengesho. Akenshi dutwarwa n’imirimo inyuranye n’uducogocogo tw’ubuzima tukibagirwa isengesho. Nyamara ku mukristu, isengesho ni ngombwa kugira ngo yigiremo ubuzima bw’Imana muri we. Nk’uko umuntu akenera kurya, kunywa no guhumeka, umukristu nawe atungwa n’isengesho.

Iki gisibo gifashe buri wese gukunda gusenga amurikiwe n’Ijambo ry’Imana. Ari isengesho ry’umuntu ku giti cye, ari isengesho ari kumwe n’abandi nko mu rugo, mu muryango remezo, mu makoraniro y’abasenga nk’abalejiyo n’abakarisimatike, ari inzira y’umusaraba, ingendo nyobokamana, imyiherero… hari uburyo bwinshi bw guhra n’Imana mu isengesho. Buri wese yareba ubumunigeye n’ubumufahsa kurushaho kwera imbuto. Koko rero , ikimenyetso kizakugaragariza ko usenga by’ukuri, ni imbuto uzerera abo muri kumwe. « Igiti cyiza cyera imbuto nziza » (Mt 7,18). Umugambi rero ni ugutera intambwe mu isengesho, twisabira dusabira n’abandi. Yezu dukurikiye yakundaga gusenga. Ndetse hari ubwo yamaraga ijoro ryose asenga. Tumwemerere atwigishe gusenga nk’uko yabyigishije abigishwa be.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho