Duhanagureho ibicumuro

KU WA 5 W’ICYA 3 CY’IGISIBO, 12/03/2021.

Amasomo: Hoz 14, 2-10; Zab 81 (80); Mk 12, 28b-34.

Duhanagureho ibicumuro byose, wakire ikiri cyiza

Kuri uyu wa gatanu, umuhanuzi Hozeya aradufasha kumva ko kugarukira Imana tukayitakambira ari byo dukwiye gushyira imbere. Twe abana b’abantu ntacyo twishoboreye ku bwacu. Ni kenshi turangwa n’intege nke. Zishobora kutuganza, twirinde kurunduka. Ni na kenshi ibyo dukora byose twe tutamenya neza niba bitunganiye Imana ijana ku ijana. Kugira ngo twizere kuzagera muri Pasika ya Kirisitu, ni ngombwa ko twicisha bugufi buri munsi turangamiye Imana Data Ushoborabyose We Soko y’ibiza byose.

Isomo rya mbere riratwibutsa ko mu gihe cya Hozeya, ibyago byinshi byari byugarije Isiraheli kubera ko yari yarikururiye amakara isuzugura Imana. Hozeya aratangaza ko ibihano bigomba kuza byanze bikunze. Cyakora atangaza n’amizero yo kubabarirwa. Ngo nyuma y’ingaruka z’ubwigomeke bwa Isiraheli, hazabaho abicuza koko bagororokera Imana babeho mu mudendezo. Imwe mu ngingo z’ingenzi zigize inyigisho ya Hozeya, tuyigarukeho: kugarukira Uhoraho.

Atajijinganya, Hozeya aragira ati: “Isiraheli, garukira Uhoraho Imana yawe”. Nta na rimwe abahanuzi bicecekeraga mu gihe Umuryango w’Imana wayobaga. Cyakora mu ngoma zariho habagaho abahanuzi bakezaga abami bakaberaho kubabwira amagambo abasingiza gusa. Bene abo bacanshuro, ntacyo bafashaga Umuryango w’Imana mu kwivugurura. Abahanuzi b’ukuri nka Hozeya, bumvikanishaga ijwi rihamagarira bose kwisubiraho. Ndetse ntibatinyaga kwamagana amabi yose yakorwaga n’abantu bakomeye n’aboroheje. Hozeya ati: Isiraheli “wayobejwe n’ibicumuro byawe”.

Duhere aho natwe twisubireho. Tujye tumenya kwitwara kuri Nyagasani buri kanya. Tugira amahirwe ko mu ntangiriro ya misa twemera ibyaha byacu kandi tukicuza. Muri kariya kanya, buri wese arisuzuma akamenya kubwiza Yezu ukuri ngo amubabarire ibyaha bye yakoze mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa cyangwa mu kwirengagiza gutunganya ibyiza. Igihe kiragera umuntu akajya no mu Ntebe ya Penetensiya akicuza agahabwa imbabazi mu izina rya Yezu wifashisha abasaseridoti be muri Kiliziya ye.

Muri urwo rugendo rwacu rwo kwicuza tugana Pasika ya Yezu Kirisitu, ni ngombwa kwirinda icyaha gikomeye. Ni cya kindi kidutura kure ya Data udukunda. Mu Ivanjili, Yezu yasobanuriye umwigishamategeko Itegeko riruta ayandi. Burya rero kwica itegeko riruta ayandi, ni ko kwinjira mu byaha kabuhariwe byica roho bikayitura ruhabo ikabura ituze na gakeya. Kubahiriza Itegeko risumba ayandi ari ryo ry’Urukundo, birinda ibyaha byose. Gukunda Imana n’umutima wose n’ubwenge n’imbaraga zose, ni yo nzira yo kutigarurirwa n’ibigirwamana. Gukunda Imana koko nta buryarya ni yo nzira nziza yo gukunda abantu.

Gukunda abandi bantu nk’uko wikunda ni ukubashakira ibyiza nawe ubwawe wifuza. Kunda abavandimwe bawe. Ni bande? Ni abantu bose muhura ugomba kwifuriza ibyiza wirinda kubakururira ibyago. Urukundo rugana ibikorwa twita by’urukundo nyine, rushyirwa mu bikorwa bya hafi rukuzurizwa mu bo ushinzwe. Umubyeyi akunda abana be akabitaho akabigisha ibyiza n’isoko yabyo. Abana na bo bakunda ababyeyi babo bakabumvira mu byiza bakabafasha uko bikwiye. Kunda umuturanyi wawe wirinda kumugirira nabi, umwifurize icyiza. Kunda umugabo wawe wubahe Isakaramentu mwahanye. Kunda inshiti zawe uzifashe uko ushoboye unazisabire kuyoboka Imana no guhirwa. Ntugahemukire inshuti yawe. Yikunde n’umutima wawe wose n’imbaraga zawe zose uyirinde gucumura. Mukundane mufashanye gutsinda ibyaha mumurikiwe na kwa kwemera mbere ya byose na bose Imana Data Ushoborabyose Se wa Yezu Kirisitu Umwami wacu.

Nasingizwe iteka n’ahantu hose. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Yusitina, Yozefina, Tewofano, Ludoviko Oliyone, Magisimiliyani na Inosenti wa 1, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho