Dusange Yezu tuzaruhuka

Ku wa 4 w’icya 15 Gisanzwe B, 15/07/2021 Mutagatifu Bonavantura

Amasomo: Iyim 3,13-20; Mt 11, 28-30.

Mutagatifu Bonavantura duhimbaza none yabaye Kardinali n’Umwepiskopi wa Albano, mu mwaka wa 1274. Yayoboye Inama Nkuru ya Kiliziya ( Konsili) y’i Liyo mu Bufaransa. Mu bitabo by’ubwenge yanditse hari aho agira ati : “ Ibyanditswe Bitagatifu ntibibereyeho gusa kugira ngo twemere, ahubwo cyane kugira ngo tugire ubugingo bw’iteka”. Yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu mu mwaka wa 1482. Mutagatifu Bonavantura, udusabire.

Mu ivanjili ntagatifu kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye none twumvise amagambo ya Yezu mu by’ukuri buri muntu yakwishimira guhora yumva buri munsi!

Koko rero bavandimwe, ubuzima bwacu bwa buri munsi buteye ku buryo butunaniza kandi bukadukorera imitwaro iremereye. Nyamara Yezu aradutumira ngo tumusange, ni bwo tuzaruhuka tukumva tumerewe neza.

Ubusanzwe muri ubu buzima uko bigaragara buri wese usanga yireba, ndetse iyo yikunze yihugiyeho, asanga ari we ubabaje cyangwa ufite imitwaro iremereye! Akenshi usanga abantu benshi batanakunda kwifungurira abandi kugira ngo bature imitwaro bikoreye banakire ibikomere batewe n’ubuzima n’ibindi bibazo bitandukanye… Ndakeka ko nta n’umuntu wavuga nka Yezu atumirira abantu kumusanga ngo abakize, abaruhure babeho banezerewe. Hari abo tujya twumva bikorera za propaganda ariko ibyabo biba ari uburiganya no gushaka indonke!!

Yezu wenyine ni we ushobora kuvuga amagambo nk’ayo twamwumvanye ati: “Nimungane mwese abaremerewe n’imitwaro njye nzabaruhura”. Yezu wenyine ni we witaye ku bibazo n’imitwaro yanjye, ni we wenyine wo kwizerwa kuko afite umutima utuza kandi woroshya. Bityo rero bavandimwe, tugane Yezu ni bwo tutazaremererwa n’imitwaro twikoreye, tumugane, ni bwo tuzaruhuka.

Hari n’igihe Yezu umutwaro wanjye atazawuntura cyangwa atazawunkuraho, ariko nimureberaho, nkibuka uko na we yahetse umusaraba we kugeza ku ndunduro hirya yawo akahagira izuka, nanjye bizantera imbaraga zo gutwaza no gukomeza urugendo nizeye ko hirya y’umuruho nterwa n’uyu mutwaro wanjye hari umukiro w’iteka. Umusaraba wacu ntituwange ahubwo tuwuhekane na Yezu bityo tuzoroherwa.

Nyagsani Yezu nabane namwe.

Padiri Rémy Mvuyekure

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho