Dushime Yezu, bumwe bwacu uduha ubuzima

Inyigisho ku Masomo matagatifu yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 5 cya Pasika

Intu 15, 1-6; Zab 122 (121),1-2, 3-4b, 4c-5; Yoh 15, 1-8
Mu minsi ye ya nyuma, agiye kuva ku isi ngo asange Se, Yezu Kristu yagiranye ikiganiro gikomeye n’intumwa ze. Muri ubwo busabane niho yabogeje ibirenge, abaha isakramentu n’itegeko ry’urukundo, abaremera Ukaristiya, abagira abasaserdoti kandi abizeza kuzaboherereza Umuvugizi Roho Mutagatifu (Yoh 14). Mu ivanjili ya none aberetse ibanga ry’ubuzima bw’iteka: kunga ubumwe na Kristu no kubeshwaho na We. Uko amashami atakwigiramo ubuzima adashamikiye ku giti, ni nako nta cyo muntu yakwigezaho atari muri Nyagasani.
Yezu Kristu ni we Nzira ya muntu, ni we Kuri kwacu, ni na we Bugingo bwacu (Yoh 14,6). Ni we muhuza w’abantu bose hagati yabo kandi akabahuza n’Imana.  Intumwa zimaze kubona ko imico, imigenzo, imihango n’imiziririzo by’abantu bishobora kubatanya, zahisemo guhurira mu Nama nkuru ya Kiliziya zicoca icyo kibazo. Kutagenywa cyangwa kugenywa si byo bihatse umukiro wa muntu. Ibyo si byo byaba ishingiro ry’ukwemera. Batisimu ni yo nkuru, ni yo shingiro kuko ari yo yatugize umwe na Kristu muri Kiliziya, itugira abana b’Imana.
Dusabe ingabire yo gukomera ku masezerano ya Batisimu: kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza.
Padiri Théophile NIYONSENGA
Publié le
Catégorisé comme Inyigisho